Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Lewo wa XIV yagize Arkiyepiskopi Tomasz Grysa Intumwa ye nshya muri Uganda

Papa Lewo wa XIV yagize Arkiyepiskopi Tomasz Grysa Intumwa nshya ya Papa muri Uganda (Apostolic Nuncio), nk’uko Vatican yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026.

Papa Lewo wa XIV yagize Arkiyepiskopi Tomasz Grysa Intumwa ye nshya muri Uganda
Papa Lewo wa XIV yagize Arkiyepiskopi Tomasz Grysa Intumwa ye nshya muri Uganda

Intumwa ya Papa iba ifite inshingano zo guhagararira Papa na Vatica mu gihugu runaka ku rwego rwa dipolomasi, ikanaba umuhuza hagati ya Vatican na Kiliziya Gatolika yo muri icyo gihugu.

Arkiyepiskopi Tomasz Grysa agiye gusimbura Arkiyepiskopi Luigi Bianco, wari Intumwa ya Papa muri Uganda kuva mu 2019.Muri Gicurasi 2025, Arkiyepiskopi Luigi Bianco yimuriwe mu zindi nshingano na Papa Lewo wa XIV, aho yagizwe Intumwa ya Papa muri Slovenia ndetse anaba Intumwa ya Papa muri Kosovo

Kuva icyo gihe, Ibiro by’Intumwa ya Papa muri Uganda byari biyobowe by’agateganyo na Padiri Georges Kwami Kouwonou.Mbere yo kugirwa Intumwa ya Papa muri Uganda, Arkiyepiskopi Tomasz Grysa yari asanzwe ari Intumwa ya Papa muri Madagascar, Seychelles na Mauritius, akaba kandi yari Intumwa ya Papa muri Comoros na La Réunion.

Arkiyepiskopi Tomasz Grysa yavukiye i Poznań muri Poland ku wa 16 Ukwakira 1970. Yahawe Ubupadiri ku wa 25 Gicurasi 1995 muri Arkidiyosezi ya Poznań.Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu Mategeko ya Kiliziya (Canon Law), yinjiye mu murimo wa dipolomasi wa Vatican ku wa 11 Nyakanga 2001.

Mu rugendo rwe rwa dipolomasi, yakoreye mu bihugu n’ahantu hatandukanye birimo u Burusiya, u Buhinde, u Bubiligi, Mexico, Brésil, Misiyo ihoraho ya Vatican mu Muryango w’Abibumbye i New York, ndetse no muri Israel, Yeruzalemu na Palestine.

Ku wa 27 Nzeri 2022, yagizwe Intumwa ya Papa muri Madagascar ndetse anahabwa inshingano zo guhagararira Vatican muri Comoros na La Réunion.Nyuma yaho, ku wa 9 Gashyantare 2023, yongeweho inshingano zo kuba Intumwa ya Papa muri Seychelles, hanyuma ku wa 21 Werurwe 2023 agirwa n’iya Mauritius.

Arkiyepiskopi Grysa azwi kandi nk’umuntu ufite ubumenyi mu ndimi nyinshi. Uretse Ikinyapolonye cy’iwabo, avuga neza Igitaliyani, Igifaransa, Icyongereza, Icyesipanyoli, Igiporutugali n’Ikirusiya.

Nk’uko bisanzwe bikorwa muri dipolomasi ya Vatican, Arkiyepiskopi Grysa azatangira ku mugaragaro inshingano ze nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Uganda impapuro zimwemerera guhagararira Papa na Vatican muri icyo gihugu.

Iri genwa rije mu gihe Uganda ikomeje umubano ukomeye na Vatican, cyane cyane binyuze mu bikorwa bya Kiliziya Gatolika mu burezi, ubuzima, iyogezabutumwa no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose