Papa Lewo wa XIV yakiriye Abanyatanzaniyakazi bari mu rugendonyobokamana i Vatican
Papa Leo XIV yakiriye itsinda ry’abagore b’Abagatolika baturutse muri Tanzania, bari mu rugendo nyobokamana i Vatican, aho yabahaye Rozari Ntagatifu ndetse bafata amafoto y’urwibutso.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.
Uyu munsi kandi wari umunsi Kiliziya Gatolika yizihizagaho Bikira Mariya wa Fatima, ndetse unibukirwaho ku nshuro ya 45 igerageza ryo kwica Mutagatifu Yohani Pawulo II, ryabereye kuri uru rubuga rwa Mutagatifu Petero ku wa 13 Gicurasi 1981.
Mu nyigisho ye, Papa Lewo wa XIV yibukije abaje kumva ijambo rye ko Bikira Mariya ari urugero rw’ukwemera, urukundo n’ubumwe, kuko yakomeje kuba hafi y’Umwana we Yezu Kristu kugeza ku musaraba.
Yagize ati" Mariya ni ishusho ya Kiliziya ikomeye mu kwemera, idacika intege mu bihe by’ibigeragezo."
Mu bari bitabiriye uru rugendo, harimo abahagarariye Ihuriro ry’Abagore b’Abagatolika muri Tanzania rizwi nka WAWATA (The Catholic Women of Tanzania Association), ryashinzwe mu 1972 hagamijwe guhuza abagore b’Abagatolika no kubafasha gukura mu buzima bw’ukwemera no kugira uruhare mu gutagatifuza isi.
Itsinda ryakiriwe na Papa ryari rigizwe n’abantu 49 baturutse muri Tanzania, barimo abapadiri batatu, imiryango itatu y’abashakanye ndetse n’abanyamuryango ba WAWATA.
Papa Leo XIV yafashe umwanya wo kuganira nabo, abaha Rozari Ntagatifu nk’impano ndetse anafata amafoto y’urwibutso.
WAWATA ni umuryango uhuza abagore b’Abagatolika muri Tanzania, ukaba ugamije kubafasha kwihuza nk’Abakristu, nk’abagore ndetse nk’abaturage bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango mugari.
Uyu muryango ugendera ku ntego igira iti“Dukorere kandi twubahirize inshingano.”Binyuze mu bikorwa byawo, WAWATA ishishikariza abagore guteza imbere imibereho myiza, iterambere rusange n’inyungu z’abaturage benshi, binyuze mu ndangagaciro za Gikristu.
Uku kwakira abagore b’Abagatolika ba Tanzania ni kimwe mu bikorwa bya Papa Lewo wa XIV byo gukomeza kugaragaza hafi ye n’amatsinda atandukanye y’abakristu baturutse hirya no hino ku Isi, abashishikariza gukomera ku kwemera no guharanira ubumwe muri Kiliziya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.