Papa Lewo wa XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere ku bwenge buhangano (AI), asaba ko ikoranabuhanga ryubaka umuntu aho kumusimbura
Papa Lewo wa XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye isi yose yitwa Magnifica humanitas ivuga ku kurengera ikiremwamuntu mu gihe isi iri gukoresha cyane ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), agaragaza ko iri koranabuhanga rikwiye gukorera inyokomuntu aho kuba uburyo bwo gushyira ububasha mu maboko y’abantu bake.
Iyi baruwa yasohowe kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, ikaba yarashyizweho umukono tariki ya 15 Gicurasi 2026, ku isabukuru y’imyaka 135 ishize Papa Lewo wa XIII asohoye inyandiko Rerum Novarum, yabaye umusingi w’inyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika.
Mu ntangiriro z’iyi nyandiko, Papa Leo XIV agaragaza ko ikiremwamuntu kiri imbere y’icyemezo gikomeye cyo guhitamo hagati yo kubaka isi ishingiye ku bwikunde n’ubutegetsi bw’ikoranabuhanga cyangwa kubaka umuryango ushingiye ku bumwe, ubutabera n’agaciro ka muntu.
Yagize ati “Ikiremwamuntu cyaremwe n’Imana mu cyubahiro gikomeye, ariko uyu munsi kiri imbere y’amahitamo akomeye: kubaka umunara mushya wa Babeli cyangwa kubaka umujyi Imana n’abantu babanamo.”
Papa Leo XIV agaragaza ko ikoranabuhanga ubwaryo atari ikibazo, ahubwo ikibazo gishingiye ku buryo rikoreshwa n’abaritegura, abariteramo inkunga, abarigenga ndetse n’abarikoresha.
Ati “Ikoranabuhanga si umwanzi wa muntu kandi si ikibi ubwacyo, ariko ntiryigenga kuko rifata isura y’abaritegura n’abarikoresha.”
AI ntikwiye kuba mu maboko y’abantu bake
Asaba ko ikoranabuhanga ryakoreshwa ku nyungu rusange, rikarinda umuntu aho kumugira igikoresho cyo gushakamo inyungu.
Muri iyi nyandiko, Papa Leo XIV agaragaza impungenge z’uko ubwenge buhangano n’irindi koranabuhanga bishobora kuzamura icyuho hagati y’abafite ubushobozi n’abatabufite, igihe byaba biri mu maboko y’abantu cyangwa ibigo bike bikomeye.
Papa Leo XIV avuga ko agaciro ka muntu kadashingira ku byo akora cyangwa ku musaruro atanga, ahubwo ko umuntu afite icyubahiro ahabwa n’uko yaremwe mu ishusho y’Imana.
Yibutsa kandi ko ubuzima bwa muntu bugomba kubahwa kuva agitangira kubaho kugeza apfuye urupfu rusanzwe, anamagana ibikorwa birimo gukuramo inda n’ubwicanyi bw’inzirakarengane.
Yasabye kurinda ukuri n’ubwisanzure mu itangazamakuru n’itumanaho
Papa Leo XIV agaragaza ko mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, hakenewe “ubusugire bw’itumanaho” bushingiye ku kuri no ku nshingano.
Yamaganye ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, urwango n’uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora kuyobora ibitekerezo by’abantu binyuze muri algoritimi zikusanya amakuru yabo.
Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bidakwiye gutesha abantu ubushobozi bwo gutekereza no gushakashaka ukuri.Ni muri urwo rwego yashimangiye uruhare rw’ishuri n’uburezi mu gufasha urubyiruko gukomeza kugira ubushobozi bwo kwibaza no gushaka ukuri aho kugengwa n’imashini.
AI ntigomba gusimbura umuntu
Papa Leo XIV yavuze ko nubwo AI ishobora gukora ibintu byinshi bisa n’ibikorwa n’umuntu, idashobora kugira umutimanama, impuhwe, urukundo cyangwa ubushobozi bwo kugirana umubano nyakuri n’abandi.
Yagize ati “Ikoranabuhanga rishobora kugabanya imiruho ya muntu no gutanga amahirwe mashya, ariko ntirikwiye gusimbura kamere muntu ishingiye ku rukundo n’imibanire.”
Yamaganye kandi ibitekerezo bya bamwe bashaka ko iterambere ry’ikoranabuhanga risimbura cyangwa rirenza ubushobozi bwa muntu, avuga ko intege nke n’imbibi bya muntu ari kimwe mu bigaragaza ubuzima bwe.
Yamaganye ikoreshwa rya AI mu ntambara
Papa Leo XIV yagarutse cyane ku ngaruka z’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu ntambara no mu bikorwa bya gisirikare, avuga ko AI ishobora gutuma ubwicanyi bukorwa mu buryo budafite ubumuntu.
Yagize ati “Nta algoritimi n’imwe ishobora gutuma intambara iba igikorwa cyemewe mu rwego rw’imyitwarire.”
Yasabye amahanga gushyiraho amategeko akomeye agenga ikoreshwa rya AI mu bya gisirikare no kurengera abasivili.
Yanavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo kugenzura abantu, gukusanya amakuru yabo no kuyobora imyitwarire yabo bishobora kuvutsa abantu ubwisanzure bwabo.
Yasabye isi kubaka “umuco w’urukundo”
Mu gusoza iyi baruwa ye ya mbere, Papa Leo XIV yasabye abakristu n’Isi muri rusange guhitamo inzira y’amahoro, ubutabera n’urukundo aho kuyoborwa n’umuco w’ubutegetsi n’inyungu.
Yashimangiye ko nubwo isi iri mu gihe cy’iterambere rigezweho ry’ikoranabuhanga, umuntu agomba gukomeza kuzirikana agaciro ke n’umubano afitanye n’Imana ndetse n’abandi bantu.Ati “No muri iki gihe cy’ubwenge buhangano, umuntu ashobora gukomeza kugaragaza ubwiza n’icyubahiro Imana yamushyizemo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.