Papa Lewo wa XIV yasuye Umusigiti Mukuru wa Algiers, ashimangira kubahana no kubaka amahoro
Mu gutangiza urugendo rwe rwa gishumba ku mugabane wa Afurika, Papa Leo XIV yasuye Umusigiti Mukuru wa Algiers( Great Mosque of Algiers), aho yagaragaje ko ari ahantu hatagatifu h’isengesho, ibiganiro no gushakashaka Imana.
Akimara kugera muri uwo musigiti uherereye mu murwa mukuru Algiers, Papa yafashe umwanya wo guceceka , ashimangira agaciro k’aho hantu mu buzima bw’abemera
Yakiriwe n’umuyobozi w’uwo musigiti, Mohamed Mamoun al Qasim, wamwakiranye amagambo y’ubuvandimwe. Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yamushimiye agira ati“Ndabashimira kuri aya magambo n’ibitekerezo mwagaragaje muri uru ruzinduko, aha hantu hagaragaza ko ari ah’Imana, ahantu hatagatifu abantu benshi baza gusengera no gushaka Imana mu buzima bwabo.”
Mu butumwa bwe, Papa yagarutse ku isano ye bwite afitanye na Alijeriya abinyujije kuri Augustine wa Hippo, ayita “igihugu cy’umubyeyi wanjye mu kwemera.” Yibanze ku nsanganyamatsiko z’ingenzi zirimo gushaka ukuri, kwemera agaciro ka muntu wese no gusangira inshingano yo kubaka amahoro.
Yagize ati “Gushaka Imana bisobanura no kumenya ishusho yayo muri buri mugabo n’umugore,” anashimangira ko ibi bigomba gutuma abantu bubahana kandi bagasangira ubuzima mu mahoro.
Papa yanagaragaje ko uwo musigiti ufite uruhare rukomeye, atari mu by’idini gusa, ahubwo no mu bumenyi, aho asanga guteza imbere ubumenyi bifasha kumva neza ibyaremwe n’agaciro ka muntu.
Yasoje yizeza Abanyalijeriya n’isi yose amasengesho, agaragaza icyizere ko amahoro, ubutabera, ubwiyunge n’imbabazi bizakomeza kwiyongera mu bantu.
Muri uru ruzinduko, Papa yari aherekejwe na George Jacob Koovakad ushinzwe Dikasteri ishinzwe ibiganiro hagati y’amadini, na Myr Jean-Paul Vesco, Arikiyepisikopi wa Algiers. Gahunda yo gusura uwo musigiti yasojwe no gufata ifoto y’urwibutso no gushyira umukono mu gitabo cy’abashyitsi, aho yanditse ati“Impuhwe z’Usumbabyose zirinde abantu b’icyubahiro bo muri Alijeriya n’umuryango wose w’abantu, babe mu mahoro n’ubwisanzure.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.