Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Lewo wa XIV yifurije Perezida w'Ubutaliyani Isabukuru y'imyaka 85 y'amavuko, amushimira ubufatanye na Kiliziya

Papa Leo XIV yoherereje Perezida wa Repubulika y'u Butaliyani, Sergio Mattarella, ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 85, anamushimira uburyo akomeje kwita ku mibereho ya Kiliziya no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Papa Lewo wa XIV yifurije Perezida w'Ubutaliyani Isabukuru y'imyaka 85 y'amavuko, amushimira ubufatanye na Kiliziya
Papa Lewo wa XIV yifurije Perezida w'Ubutaliyani Isabukuru y'imyaka 85 y'amavuko, amushimira ubufatanye na Kiliziya

Mu butumwa bwa Telegaramu bwoherejwe ku wa 23 Nyakanga 2026, Nyirubutungane Papa Leo XIV yashimiye Perezida Mattarella ko"adahwema kwits ku buzima bwa Kiliziya n'ubwa sosiyete y'u Butaliyani."

Yamwijeje kandi isengesho rye, amusabira umugisha w'Imana ndetse amwegurira uburinzi bw'Abatagatifu Fransisiko wa Asizi na Katarina wa Siyena, abarinzi b'u Butaliyani.

Papa yanifurije umugisha umuryango wa Perezida Mattarella, abo bakorana ndetse n'Igihugu cy'u Butaliyani muri rusange.

Ubu butumwa bunagaruka ku ruzinduko Papa Leo XIV yagiriye mu Ngoro ya Quirinale, ibamo Perezida w'u Butaliyani, ku wa 14 Ukwakira 2025. Icyo gihe yagarutse ku kamaro ko kwimakaza ubufatanye hagati y'ibihugu, gushyigikira umuryango no guhangana n'ikibazo cy'igabanuka ry'abana bavuka gikomeje kugaragara mu Burayi.

Papa yanongeye kwibutsa ububabare buterwa n'intambara zikomeje hirya no hino ku isi, asaba abantu kutarambirwa guharanira amahoro no kuzirikana imibabaro y'abahuye n'ingaruka z'ayo makimbirane.

Perezida Sergio Mattarella na we yakomeje kugaragaza ko ashyigikiye ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwo gushyira umuntu ku isonga no guteza imbere ibiganiro nk'inzira yo kubaka amahoro n'ubwumvikane.

Ibi yabigaragaje mu butumwa yagiye amwoherereza mu bihe bitandukanye, harimo ubwo kwizihiza umwaka wa mbere wa Pontifika ya Papa Leo XIV ndetse n'ubwo ku munsi mukuru wa Pasika.

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV bugaragaza umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya Gatolika n'Igihugu cy'u Butaliyani, ndetse bukibutsa ko ubufatanye hagati y'inzego za Leta na Kiliziya bugira uruhare mu guteza imbere ineza rusange, amahoro n'icyubahiro cya muntu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose