Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Lewo XIV yagaragaje ko ikoreshwa rikabije rya AI mu mashuri rishobora kuzimya ubushake bwo kubaza no gutekereza

Mu ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica Humanitas, Papa Lewo wa XIV yagarutse cyane ku ngaruka impinduramatwara y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) bifite ku burezi no ku mibereho y’umuryango.

Papa Lewo XIV yagaragaje ko ikoreshwa rikabije rya AI mu mashuri rishobora kuzimya ubushake bwo kubaza no gutekereza
Papa Lewo XIV yagaragaje ko ikoreshwa rikabije rya AI mu mashuri rishobora kuzimya ubushake bwo kubaza no gutekereza

Papa yavuze ko impinduka zihuse z’ikoranabuhanga zigaragaza uburyo isi ititeguye bihagije mu rwego rw’uburezi. Yagaragaje ko imbuga n’ibikoresho bya digitale biri guteza umuco wo gushaka ibisubizo byihuse no gukabya gukoresha ikoranabuhanga, ibintu bituma abantu bananirwa gutekereza byimbitse, bakarambirwa no gushidikanya ku kamaro ko gushaka ukuri binyuze mu bushakashatsi no kwihangana.

Yibukije ko uburezi ari urugendo rurerure rusaba igihe, ukwihangana no guhura n’ukuri kurenze ibyo umuntu abona inyuma. Kuri we, buri koranabuhanga rigira uruhare mu guhindura uburyo abantu batekereza n’uko babaho.

Papa Leo XIV yavuze ko ikibazo gikomeye AI ishobora guteza ari uko abantu bashobora kumenyera kubona ibisubizo byoroshye kandi byihuse kugeza aho batakaza ubushake bwo kubaza ibibazo no gukora ubushakashatsi.

Yagize ati “Umuvuduko n’uburyo bworoshye bwo kubona ibisubizo cyangwa incamake bishobora kuzimya ubushake bwo kubaza ibibazo, kandi ari bwo buryo butanga umusaruro nyawo nyuma y’igihe kirekire.”

Mu gusobanura iki gitekerezo, yifashishije inyigisho z'umufirozofe w’Umugiriki Plato, aho yavuze ko ibintu by’ingenzi kandi byimbitse umuntu abyiga gusa binyuze mu gihe, umuhate no gutekereza cyane.

Papa Leo XIV yanagarutse ku ngaruka mbi ziterwa no gukoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga ku bana bato badafite ubuyobozi bw’ababyeyi cyangwa abarimu.

Yavuze ko gukoresha ibi bikoresho hakiri kare bishobora guteza ibibazo byo kubura ibitotsi, kudatuza mu bitekerezo, kugabanuka kw’ubushobozi bwo kwita ku kintu kimwe no guhungabana mu marangamutima.

Papa yasabye abantu kwiga kugabanya no kugenzura uburyo bakoresha AI, cyane cyane mu kurinda urubyiruko “ikigeragezo cy’imashini isa nk’itunganye” ishobora gutuma umuntu atekereza ko ubwenge bwa muntu butagikenewe, nyamara ari bwo bukenewe cyane.

Yanihanangirije ibikubiye kuri internet bishobora kwangiza urubyiruko, birimo amashusho y’urugomo, ibiteye isoni, ubusambanyi n’ubutumwa busuzugura umubiri n’agaciro k’umuntu.

Yagaragaje kandi ko guha abana telefone ku myaka mito no kuzitunga badafite ubuyobozi bukwiye bishobora kubashyira mu kaga ko kubatwa na internet, kwiheza, guhohoterwa cyangwa guhatirwa gusangiza abandi amafoto n’amakuru y’ibanga.

Papa yavuze ko ababyeyi batabasha bonyine guhangana n’igitutu cy’ibigo by’ikoranabuhanga bishyira imbere inyungu z’ubucuruzi zishingiye ku gukurura abantu igihe kirekire kuri internet.Yasabye ko habaho ubufatanye hagati ya za Leta, amashuri n’imiryango kugira ngo abana n’urubyiruko barindwe neza.

Yashimangiye ko hakenewe amategeko areba kure, arimo gushyiraho imyaka ntarengwa yo gukoresha zimwe muri serivisi za internet no guha ibigo by’ikoranabuhanga inshingano zo kurinda abana aho kurekera uwo mutwaro ababyeyi gusa.Yashimye kandi gahunda zashyizweho mu bihugu nka Australia, France na Spain zigamije kurengera abana ku mbuga nkoranyambaga no kubarinda ihohoterwa rikorerwa kuri interineti.

Papa Leo XIV yavuze ko amashuri menshi atagishoboye kugendana n’impinduka z’iki gihe, cyane cyane ko gahunda nyinshi z’amasomo zateguwe mu gihe kitari icy’ikoranabuhanga rigezweho.

Yagaragaje ko hakenewe kuvugurura uburyo amashuri akora, uburyo bwo kwigisha, uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri ndetse n’uruhare rw’umwarimu kugira ngo uburezi bukomeze kubaka umuntu wuzuye.Yasabye ko abarimu bahabwa amahugurwa ahoraho kugira ngo bashobore gukoresha ikoranabuhanga neza no gufasha abanyeshuri kurikoresha mu buryo buboneye, butuma batekereza, basesengura kandi bagakora ibintu bishya aho kuba abacakara b’ikoranabuhanga.

Papa yagaragaje impungenge z’uko uburezi bushobora kugera aho amakuru menshi asimbura ubushakashatsi, gutekereza no gushishoza.Yavuze ko iyo abantu babuze umwanya wo gutuza, gusoma no gutekereza byimbitse, bituma batakaza ubushobozi bwo gusobanukirwa isi no kwibaza ibibazo bifite ireme ku buzima n’icyerekezo cya muntu.

Yasabye ko habaho “uburere bwubaka ituze, gusoma, ubushakashatsi no gusesengura neza” kuko ari byo bifasha umuntu kugira ubwigenge bwo gutekereza.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yavuze ko amashuri adakwiye kwiruka inyuma y’umuvuduko w’isi ya digitale gusa, ahubwo ko akwiye gutanga ibyo interineti idashobora gutanga, birimo igihe cyo kwigira hamwe, kubaka ubucuti nyabwo no kurera umuntu mu buryo bwuzuye

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose