Papa Lewoni wa XIV yakoreye isengesho ridasanzwe aharasiwe Papa Yohani Pawulo wa II
Mbere y’uko hatangira ikoraniro Rusange ryo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, Papa Lewoni wa XIV yahagaze ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, arapfukama asengera ahantu Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II yarasiwe ku wa 13 Gicurasi 1981.
Ubwo yari amaze kuzenguruka urubuga asuhuza abakristu bari baje kumva inyigisho ze, Papa Lewoni wa XIV yahagaritse imodoka ya Papa (popemobile), aramanuka, maze apfukama mu isengesho imbere y’ahashyizwe ikimenyetso cyibutsa aho uwo wamubanjirije yarasiwe.
Aho hantu hashyizweho ikimenyetso cy’umweru kiriho ikirango cya Papa Yohani Pawulo II, hagati mu mabuye yo ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Uyu munsi wa 13 Gicurasi ufite amateka yihariye muri Kiliziya Gatolika, kuko ari umunsi hizihizwa Bikira Mariya wa Fatima, akaba ari na wo munsi habaye igitero cyagerageje guhitana Papa Yohani Pawulo II mu 1981.
Mu butumwa bwe bwo gusuhuza abakoresha ururimi rw’Icyongereza, Papa Lewoni wa XIV yagize ati “Uyu munsi twizihiza Bikira Mariya wa Fatima. Kuri uyu munsi, imyaka 45 irashize hageragejwe kwica Papa Yohani Pawulo II. Ni yo mpamvu inyigisho yanjye y’uyu munsi nayeguriye Bikira Mariya.”
Papa Yohani Pawulo wa II yakomeje ubuzima bwe bwose agaragaza ko yemera ko yarinzwe n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya. Yavugaga ko yarokowe ku buryo budasanzwe, kandi akabihuza n’umunsi wa Bikira Mariya wa Fatima.
Ku wa 13 Gicurasi 1981, Papa Yohani Pawulo II yari mu modoka yera ifunguye, asuhuza abakristu mbere y’Iteraniro Rusange rya buri wa Gatatu, ubwo Mehmet Ali Ağca yamurasaga amasasu ari hafi cyane.
Mu butumwa yahaye abakristu bavuga Igiporutugali, Papa Lewoni wa XIV yibukije abakristu ubutumwa bwa Fatima, abasaba guhanga amaso aho Bikira Mariya yahereye ubutumwa bw’amahoro abana batatu b’abashumba.Yagize ati “Aho hantu hakundwa cyane n’abakristu, uyu munsi hahuriye abahasura baturutse ku migabane yose uko ari itanu. Kuba bahari bigaragaza inyota isi ifite yo gushaka ihumure, ubumwe n’icyizere.”
Papa Lewoni wa XIV kandi yasabye abakristu bose gushyikiriza isi umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, cyane cyane basabira amahoro ibihugu n’abaturage bakomeje kubabazwa n’intambara.
Papa yakomeretse bikomeye mu nda, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Gemelli i Roma, aho yabazwe igitaraganya.Itangazo ryari ryasohowe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican icyo gihe ryavugaga ko nubwo ubuzima bwa Papa bwari mu kaga, hari icyizere cyo gukira.
Nyuma y’iminsi ine ari mu bitaro, Papa Yohani Pawulo II yohereje ubutumwa bwa Regina Caeli, aho yatangaje ko ababariye Mehmet Ali Ağca wamurashe.Yaramusabiye, maze yongera kwiyegurira Bikira Mariya akoresheje amagambo yamurangaga agira ati “Totus tuus ego sum”, bishatse kuvuga ngo “Ndi uwawe wese.”
Igikorwa cya Papa Leo XIV cyo gusengera aho Papa Yohani Pawulo II yarasiwe cyabaye ikimenyetso gikomeye cyo kuzirikana ayo mateka, no kongera kwibutsa abakristu ubutumwa bw’icyizere, ukwizera n’amahoro Kiliziya ikomeje kwamamaza muri iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.