Paruwase ya Higiro, Kansi na Gikore zagaragaje umwihariko mu kwakira Myr Ntagungira
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 24 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasuye Paruwasi ya Higiro, Kansi na Gikore ziherereye mu Karere ka Gisagara, yakirwa n'abakristu bamugaragarije ibyishimo n'urugwiro.
Izi paruwase zose zagaragaje umwihariko wazo mu kwakira umwepiskopi mushya Myr Jean Bosco Ntagungira, aho muri buri Paruwasi yageragamo yasangaga imbaga y’abakirisitu yiganjemo abanyeshuri, imutegerereje ku marembo ya Paruwasi, bafite indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo abandi bafite amafoto ye yanditseho ngo ‘’Ikaze’’ [Welcome], kandi bamuririmbira n’ibyishimo byinshi ndetse n’umurishyo w’ingoma havuzwa n’inzongera.
Mu guha ikaze myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare asimbuye myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Buri paruwase yagaragarije umwepisikopi mushya ishusho n’amateka yayo. Paruwasi ya Higiro yashinzwe mu 1963, yaragijwe Mutagatifu Yozefu Urugero n'Umurinzi w'Abakozi. Ifite Santarali 3; Higiro, Fugi na Ruhororo ikagira na Sikirisale 3; Karama, Kivuru na Gisunzu. Ifite uturere tw'ubutumwa 41 n'imiryangoremezo 184, n'abakirisitu barenga ibihumbi 46.
Paruwase ya Higiro imaze kubyara Abasaseridoti 11 barimo na Myr wa Diyosezi ya Cyangugu Eduard Sinayobye, ikagira n'abafaratiri 5 bari mu maseminari atandukanye, ifite umuryango w'Abiyeguriyimana witwa Abavandimwe b'abana b'i Betelehemu. Ifite kandi amashuri ya Kiliziya Gatolika 9.
Iyi paruwase ikora ku turere tubiri; Gisagara mu mirenge ya Kigembe na Nyanza (ahari icyicaro cya paruwase) ikagiran'igice kinini cyayo kiri mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma ubarizwamo Santarali 2 ; Ruhororo, Fugi na Sikirisale ya Kivuru.
Ihana imbibi na Paruwasi ya Kansi mu Majyaruguru, Gikore mu Burasirazuba, Cyahinda mu Burengerazuba, n'igihugu cy'u Burundi mu majyepfo.
Naho Paruwasi ya Kansi yashinzwe mu Ugushyingo mu 1910, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w'Intumwa. Igizwe na Santarali 4; Kansi, Murama, Buvumu, Kibingo na Sikilisare ya Rusagara n'abakirisitu barenga ibihumbi 21, imiryangoremezo 147 n'Imiryango y'abihayimana 4. Mu bikorwaremezo, ibarizwamo ikigo Nderabuzima cya Kansi, Ibigo by'amashuri 4 birimo Amashuri yisumbuye acumbikira Abanyeshuri, Ishuri 1 biga bataha n'Ishuri ribanza rya Kansi A. Mu bijyanye n'Ubukungu abagize iyi Paruwasi ya Higiro bakora Ubuhinzi n'Ubworozi.
Paruwasi ya Gikore yo, Iherereye mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi, yashinzwe mu 2003 ivuye kuri Paruwasi ya Kansi, ifite abakirisitu barenga ibihumbi 14 barimo Abapadiri 2 umudiyakoni 1, ababikira n'abafaratiri 3. Ifite Santalari 3; Gikore, Rubona na Mukomacara, ifite uturere tw'ubutumwa 15 n'imiryangoremezo 73. Ni Paruwasi ikikijwe n'imigezi ya Nkomane, Marwa na Kabogobogo.
Mu bikorwaremezo Paruwasi ya Gikore ifite, Ibigo by'amashuri 5: Ishuri ribanza rya Mukomacara, Urwunge rw'amashuri rwa Rubona, Urwunge rw'Amashuri rwa Janja, Urwunge rw'amashuri rwa Gikore n'Ishuri ribanza rya Nyamure, ikagira n’ikigo Nderabuzima cya Gikore.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.