Paruwase ya Kristu Umwami Nyanza yakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Butare.
Kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasuye Paruwasi ya Nyanza ku nshuro ya mbere nyuma yo guhabwa Inkoni y’Ubushumba, bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Jean Bosco Ntagungira ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru na bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi no mu mashuri ayegereye.
Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yashimiye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyanza David Rekivuge wamwakiriye mu izina ry’abakristu bose ashimira na Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru watangiye kumutambagiza Diyosezi ya Butare akaba ageze muri Paruwasi ya Nyanza anizeza abakirisitu ko urugendo batangiranye na Myr Filipo Rukamba bazarukomezanya.
Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu Kiruhuko cy’Izabukuru, yasabye abakirisitu ba Paruwasi ya Nyanza kwakirana Myr Jean Bosco umutima mwiza kugira ngo bafatanye kubaka Kiliziya no kurushaho gutuma Yezu Kristu akundwa kandi akubahwa.
Mu nyigisho ye yasabye abakiristu gukurikira inzira y’urukundo kugira ngo babashe gutsinda imibabaro. Ati ``imibabaro abantu bahura nayo, iyo bayakiriye mu rukundo, mu buryo bw’Imana, izana agakiza, ikagukiza. igihe ugiye ugahemukira mugenzi wawe ntabwo uba uri incuti y’Imana, ingo nyinshi tubona zishinze imizi si uko badahura n’ingorane ahubwo ni ukubera urukundo rw’Imana, ni uko bumvira Imana, kandi kuyumvira ni inzira yo gukira.’’
Yakomeje ati ‘’Niba uri umwana umva ko ukorera abandi, niba uri umugabo umva ko ukorera abandi, niba uri uwihayimana umva ko ukorera abandi, ibyo byishimo by’Imana uko mubisaranganya bituma urukundo rw’Imana rugaragara mu bantu.’’
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza David Rekivuge yavuze ko bafite ibyishimo byo kuba basuwe n’Umwepiskopi wabo Myr Jean Bosco Ntagungira ari kumwe na Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimira Myr Filipo Rukamba uko yabayoboye n’ibikorwa bafatanyije bitandukanye birimo n’igikomeje gukiza imitima ya benshi [gahunda y’Isanamitima], bamushimira kandi uruhare yagize mu ishingwa rya Santalari 3 muri 7 zigize iyi Paruwasi.
Agaruka kuri amwe mu mateka ya Paruwase , Padiri mukuru David yavuze ko iyi Paruwasi bumwe mu butumwa bwayo bw’ingenzi harimo uburezi cyane ko ikikijwe n’amashuri menshi ya kilizya Gatolika, aho mu mashuri 16 ari mu karere ka Nyanza 8 muri yo akikije iyi Paruwasi.
Yashimiye Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wabasuye kandi ko batazabyibagirwa cyane ko yaje ku munsi bizihizaho umunsi mukuru Mpuzamahanga w’iyogezabutumwa.
Bizimana Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana nawe wari waje kwakira Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yashimiye Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru uburyo mu bikorwa byose yakoraga atigeze yibagirwa inzego bwite za Leta avuga ko bigaragaza imikoranire myiza, aboneraho guha ikaze Myr Jean Bosco wamusimbuye no kumwizeza ubufatanye.
Umwe mu bakirisitu yavuze ko Paruwasi yabo yaragijwe Kristu Umwami bishimiye kwakira Myr mushya Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare baboneraho kumwizeza kuzamwubaha, cyane ko biyemeje gukora iyogezabutumwa binyuze mu guharanira ko liturujiya ikomeza gukorwa neza binyuze mu baririmbyi, mu basomyi bahagije kandi babishoboye, abahereza n’abagabuzi b’ukaristiya. Aho muri uyu mwaka w’ukaristiya biyemeje kunoza iyogezabutumwa binyuze mu miryangoremezo.
Agaruka ku iterambere rya Paruwasi yabo yagize ati `` Mu itera mbere rya Paruwasi yacu abakirisitu twiyemeje gukomeza guteza imbere Kiliziya yacu. Urugero nko mu myaka 4 ishize abakiristu bagize uruhare rufatika mu kwiyubakira Amasantarali harimo iya Sogwe ndetse yatashywe ku mugaragaro na Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, hari kandi umukiristukazi wubatse Santalari ya Kavumu ayubaka mu butaka bwe nayo yatashywe na Myr Filipo, muri uwo muhigo twaniyemeje kwivugururira Kilizya zikuze kandi tubigeze kure. Kugira ngo kandi dukomeze guteza imbere Kiliziya yacu hari n’ibikorwa dufatanya n’abapadiri bacu birimo ubuhinzi n’ubworozi, amazu akodeshwa n’ibindi.’’
Paruwasi ya Nyanza yashinzwe ku wa 08 Mutarama 1935, iragizwa Kristu Umwami, ikaba ifite Santalari 7; Nyanza, Mubuga, Cyarwa, Maza, Sogwe, Nyamure na Kavumu.
Iyi Paruwasi ihana imbibi na Paruwasi ya Kigoma na Karambi ya Kabgayi mu majyaruguru yayo, naho mu burengerazuba ihana imbibi na Kirambi ya Gikongoro, mu ma jyepfo hari Kiruhura ya Butare mu gihe mu burasirazuba hari Nyamiyaga ya Butare. Iyi Paruwasi kandi ifite abakirisitu basaga ibihumbi 18 bahwanye na 30% by’abatuye ku butaka bwayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.