Paruwasi ya Butete yahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wayo
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaragijwe. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, agaragiwe n’abapadiri biganjemo abakorera u utumwa muri iyo paruwasi, abihayimana, abakirisitu, inshuti za paruwasi ndetse n'abayobozi mu nzego bwite za leta bari barangajwe imbere n'umuyobozi w'akarere ka Burera Mukamana Soline
Mu ntangiriro y’igitambo cya Misa, Umwepiskopi yibukije abakirisitu ko guhimbaza umurinzi wa paruwasi ari uburyo bwo kwiyegurira Imana binyuze mu rugero rwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II
Ati" Guhimbaza Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ntibivuze gusa kwishimira izina rye, ahubwo ni ukwibuka uburyo yabaye intwari y’isengesho, umuntu wahoraga imbere y’Imana kandi wabereye isi yose umucyo w’ukwemera n’urukundo.”
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku buzima bwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, agaragaza ko yahoze ari umuntu ushyira imbere isengesho, urukundo n’ubwitange
Mgr Harolimana yasangije abakirisitu ubuhamya bwe bwite, yibuka uko yabonye Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Nzeri 1990.
Yakomeje agira ati “Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabaye umuntu ushyira imbere isengesho igihe cyose. Ibi bigaragarira mu buhamya ababanye na we bya hafi bamutangaho. Yari umuntu uhorana n’Imana, ntiyari umuntu ukurikirana umuhango gusa, ahubwo yahimbazaga Misa nk’umuntu uri imbere y’Imana koko.”
Yagize ati“Nanagize amahirwe yo kumubona bya hafi ubwo yazaga mu rugendo rwa gitumwa mu Rwanda. Yaturiye Misa i Mbare ya Kabgayi, kandi nanjye nari mu bari bagiye guhabwa ubupadiri na we. Twari duhagaze aho yambarira twitegura igitambo cya Misa. Wamubonaga uko ahimbaza Misa ukabona ko ari umuntu uhorana n’Imana, atari ukurangiza umuhango wo gusomera abantu Misa, ahubwo ari uguhimbaza Misa Ntagatifu by’ukuri.”
Mgr Harolimana yakomeje yibutsa ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yagiraga umwanya wihariye wo gusenga, cyane cyane nimugoroba, kandi agasengera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya apfukamye igihe kirekire.
Yavuze ati:
Ati"Nubwo yagiraga imirimo myinshi, yagiraga umwanya ukomeye wo gusenga nimugoroba cyane cyane ashengerera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya apfukamye igihe kirekire. Abamubaye hafi bavuga ko yari atunzwe no gushengerera. Iyo yabonaga Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya kuri aritari yamushengereraga apfukamye, akavuga ko tugomba gushengerera dupfukamye.”
Mgr Harolimana yagaragaje uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yihanganiraga intege nke z’ubusaza, ariko ntizimubuze gupfukama imbere y’Ukaristiya. Ati“Abamubonye hafi bavuga ko no mu gihe yari amaze kugira intege nkeya kubera ubusaza, yabwiraga Umunyamabanga we agasa nk’umuteruyeho gatoya agapfukama. Yari umuntu wasabaga Imana imbaraga mu gusenga no kubana nayo mu isengesho
Umwepiskopi yakomeje asangiza abakirisitu inkuru y’urugero rudasanzwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yasigiye abatuye isi, ati “Hari igihe Umunyamabanga we yaje kumubwira ko havutse ikibazo gikomeye kandi gihutirwa. Umunyamabanga we yari yiteze ko Papa ahagarika isengesho kugira ngo akemure icyo kibazo, nyamara Papa Yohani Pawulo wa II yamusubije agira ati: ‘Ubwo ari ikibazo gikomeye kandi kihutirwa, pfukama dusenge, tubitware mu isengesho.’”
Mgr Harolimana yongeyeho ati “Tumwigireho rero bavandimwe. Dufite byinshi duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, hari ibitugeraho mu miryango, mu buzima bwacu bwa roho n’ubusanzwe, ariko igisubizo cy’ibibazo byose kiri mu isengesho. Iyo dusenga, tuganira n’Imana, kandi tugahabwa imbaraga zo kubaho mu kuri, mu rukundo n’amahoro.”
Mu gusoza , Nyiricyubahiro Mgr Harolimana yagarutse ku butumwa nyamukuru bwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, agira ati“Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaduhamirije ko muntu wese udafatanyije n’Imana adashobora gukora ikintu na kimwe. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gusenga, gukunda ukuri no kwiyegurira igihugu cyacu. Tugomba kubaho mu rukundo rw’Imana n’urw’abantu, kuko ari byo bituma dutera imbere nk’abakirisitu n’abanyarwanda.”
Umwepiskopi yasabye abakirisitu ba Butete gukomeza kuba intumwa z’amahoro n’urukundo, ashimira kandi abagize Korali Saint Jean Paul II ku bw’imyaka ibiri imaze ikorera ubutumwa muri paruwasi yabo. Ati “Ndashimira Korali Saint Jean Paul II ku butumwa bwabo n’ubwitange mu iyogezabutumwa. Ntimuhagarare ku myaka ibiri, ahubwo mukomeze urugendo rwo kuririmbira Imana, kuyisingiza no kuyigaragariza mu ndirimbo"
Abakirisitu bari bitabiriye ibi birori bavuze ko uyu munsi wabahaye isomo rikomeye ryo gukunda isengesho, kwiyegurira Imana no kubaho mu mahoro nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabigenzaga.
Mgr Harolimana yasabye buri wese kugira umutima wo gushimira Imana ku byo ikora, agira ati “Twese dufite inshingano yo gukomeza gusenga, gushyira Imana imbere y’ibyacu byose, kuko iyo tubikora tugira amahoro yo mu mutima kandi tugakorera Imana n’abavandimwe bacu mu rukundo. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II akomeze kudusabira kugira ngo twubake igihugu cyacu mu kwemera, amahoro n’ubutabera.:
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.