Paruwasi ya Gakoma yahimbaje isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, Paruwasi ya Gakoma ya Diyosezi ya Butare, yahimbaje isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe. Abakristu bakaba bishimira ibyo iyi paruwasi yagezeho ndetse bakaba biteguye no gukomeza kongera ibikorwa mu gihe batangiye ikiciro kigana kuri yubile y'imyaka 75.
Ni ibirori byanitabiriwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, wanatuye Igitambo cya Misa yo gushimira Imana, kubw'ibyo paruwasi yagezeho muri iyi myaka 60 ishize.
Mu nyigisho ye, Myr Filipo yavuze ko igihe cy’isabukuru nk’iyi, ari igihe cyo gushimira Imana n'abo yakoresheje bose, kugira ngo paruwasi ibeho kandi itere imbere. Muri bo, yibukije Myr Gahamanyi Jean Baptiste washinze iyi paruwasi, n'abapadiri batandukanye bayikoreyemo ubutumwa, bakagira uruhare mu bikorwa byo gutagatifurisha umuryango w'Imana amasakaramentu n'Ijambo ry'Imana, n'ibikorwa by'iterambere birimo amashuri n'amavuriro.
Myr Filipo yibukije abakristu ba paruwasi ya Gakoma, ko isabukuru nk’iyi, ari igihe cyo gufata ingamba nshya, bakavugurura ubukirisitu bwabo, bakemera kuyoborwa n'Imana.
Padiri Sezerano André, padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iyi paruwasi imaze, bibabereye intangiriro yo kwitegura guhimbaza yubile y'imyaka 75.
Padiri Sezerano avuga ko mu kwitegura iyi yubile paruwasi ya gakoma iteganya gukora ibikorwa bitandukanye birimo: Gusana inyubako zitandukanye zirimo kiliziya n'amacumbi y'abapadiri, kwandika igitabo cy’amateka ya paruwasi ndetse bakazateza imbere n'ikoranabuhanga.
Mukakimenyi Mariya Thérèse, wavuze mu izina ry'abakristu, yagaragaje ibyishimo abakristu batewe n'intambwe paruwasi yabo imaze gutera, nyuma y'ibihe bikomeye yagiye inyuramo. Yashimiye Musenyeri Gahamanyi washinze iyi Paruwasi, na Padiri Paul Longueval watangiranye na yo akayinjiramo ari mu bihuru, akabyihanganira kandi akayifasha kwiyubaka. Yashimiye na Museneyri Filipo Rukamba udahwema kubaba hafi abagira inama, ndetse anaboherereza abapadiri bakoze ubutumwa bukomeye muri iyi paruwasi.
Mu izina ry'abakristu, Mukakimenye yasabye Musenyeri ko yabongerera abapadiri, kuko kugera ubu iyi paruwasi ifite babiri gusa, bagomba gukora ubutumwa mu masantarali 5 ayigize.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60, hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku bakirirsitu bitangiye paruwasi ya Gakoma bakayikorera muri iyi myaka 60 yose imaze.
Paruwasi Gakoma yashinzwe ku wa 03 Nyakanga 1963, itangijwe na Myr Gàhamanyi Jean Baptiste, iragizwa mutagatifu Bernadette Soubiroux. Mbere y’uko iba Paruwasi, yari Santarali ya Paruwasi ya Save. Kugera ubu imaze gukorerwamo ubutumwa n’abapadiri 49. Abapadiri batangiranye nayo ni padiri Paul Longueval wari wungirijwe na Padiri Mathias Karemangingo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.