Paruwasi ya Higiro irasaba abakristu bayo n'inshuti kuyishyigikira mu gikorwa cyo kuvugurura kiliziya yayo
Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Higiro muri Diyosezi ya Butare burasaba abakristu bayo n'inshuti kubashyigikira mu gikorwa batangiye cyo kuvugurura kiliziya yayo kugira ngo abakristu babone aho basengera.
Paruwasi ya Higiro yashinzwe Tariki 7 Werurwe 1963, Ishingwa na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi wari umwepiskopi wa Butare, ikaba yararagijwe Mutagatifu Yozefu urugero rw'abakozi. Ahari iyi paruwasi hakaba harabanje kuba Sikirisale ya Misiyoni ya Kansi, nyuma ihinduka Santarari ya Kansi. Icyo gihe bakoreshaga kiliziya yubatswe mu 1950 igahabwa umugisha mu 1952. Iyi nyubako kandi yaje kuvugururwa mu 1973 nyuma y'imyaka 10 Higiro ibaye paruwasi.
Padiri mukuru wa paruwasi Higiro, padiri Nsabanzima Emmanuel, yatangarije Kinyamateka ko nyuma yo kubona ko iyi kiliziya paruwasi yatangiranye ishaje cyane kandi ifite ibibazo bitandukanye harimo kuba ari ngufi bigatuma ishyuha cyane, kuba isakaje isakaro ritakemewe mu Rwanda, kuba ari nto bigatuma abakristu basengera hanze n'ibibdi, byatumye mu mwaka wa 2017, abakristu biyemeza kuyivugurura no kuyagura. Mu nama nkuru ya paruwasi yateranye mu 2017, yemeje ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2019 kugeza 2021. Nyamara ntibyaje gukunda kubera icyorezo cya Covid 19 cyatumye uyu mushinga udindira ndetse n'inkunga yari yakusanyijwe ikoreshwa mu guhangana n'ingaruka za Covid-19.
Aho icyorezo kirangiriye, mu mwaka wa 2022, abakristu biyemeje gusubukura uyu mushinga abakristu baba muri iyi Paruwasi n'abandi bahavukiye batangira gukusanya ubushobozi no gushyira amafaranga kuri konti yashyiriweho iki gikorwa ari yo 488409254310173 yo muri Bank y'Abaturage (BPR). Cyangwa bakabaza ibindi bisobanuro kuri telephoni 0788698681.
Iki gikorwa kandi cyahawe ingengabihe nshya aho biteganyijwe ko kizaranhira mu mwaka wa 2024. Padiri Emmanuel Nsabanzima, asaba abakristu ba Higiro, abahatuye n'abahavuka n'abandi bose babyifuza kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo abakristu bongere kubona aho basengera habereye. Padiri Nsabanzima anashimira abamaze kubafasha n'abandi bose bakiriye neza iki gikorwa bakaba baratangiye kubatera inkunga n'ababiteganya bakegeranya ubushobozi.
Kiliziya nshya ya paruwasi ya Higiro izaba ari kiliziya yagutse izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 2500 bicaye neza birenze ubushobozi bw'iyari isanzwe yakiraga abakristu 1000 gusa. Biteganyijwe ko izaba yamaze kuzura mu mwaka wa 2024 itwaye amafaranga asaga miliyoni 95. Kugeza ubu kuri konte bamaze kwakira amafaranga asaga miliyoni 18 ari nayo yatangiye kwifashishwa kugeza ubu bakaba bari mu gice cyo kwagura.
Paruwasi ya Higiro izwiho kuba iri mu zigira abapadiri benshi dore ko kugera ubu ivukamo abapadiri 10 barimo n'umwepiskopi umwe ariwe Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu.
Ubwo iyi Paruwasi ya Higiro yavukaga yari ifite Santarali 4 ari zo: Higiro, Rubona, Fugi na Ruhororo. Nyuma haje gushingwa Paruwasi ya Gikore ihita ifata kimwe mu gice cya Santarali ya Rubona .
Kuri ubu Paruwasi ya Higiro igizwe na Santarali 3 ari zo iya:Higiro ari yo y'nyarurembo ikaba iherereye mu karere ka Gisagara, Ruhororo na Fugi biri mu karere ka Nyaruguru ndestse n'amasikirisali 3 ari yo: Gisunzu, Karama na Kivumu. Ifite kandi uturere tw'ubutumwa 42, imiryangoremezo192. Ikaba ibarurirwamo abakristu gatolika barenga Ibihumbi 46.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.