Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Nyumba yizihije yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2022 Paruwasi ya Nyumba yo muri Diyosezi ya Butare, yizihije yubile yimyaka 75 imaze ishinzwe. Akaba ari yo yubile iyi paruwasi ibashije guhimbaza bwa mbere mu mateka yayo.

Paruwasi ya Nyumba yizihije yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe
Paruwasi ya Nyumba yizihije yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe

Myr Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye Umwepiskopi washinze iyi Paruwasi Myr Deprimoz Laurent n'abakristu bafashije kugira ngo yubakwe n'abandi bose batumye iyi Paruwasi ishinga imizi. Yibukije ko iyi paruwasi yashinzwe hafi ya Seminari ya Nyakibanda mu rwego rwo gufasha abafaratiri kwitoza ubutumwa bwa paruwasi hakiri kare.

Yakomeje avuga ko iyi yubile ari umwanya wo gushimira Imana kubera abitanze bose ngo iyi paruwasi ibe igeze aho igeze ubu. Yagize ati "Habaye ho ubwitange bwinshi mu bantu, ubuzwi n'ubutazwi haba mu barimu bigishije neza, abakatejiste, n'abandi. Byose ni ukubishimira Imana".

Myr Filipo kandi yanenze ibibi byabaye mu mateka y'iyi paruwasi bikanagirwamo uruhare n'abakristu. Avuga ko iyi yubile ikwiye kuba n'umwanya mwiza wo gusaba imbabazi ndetse no kurandura burundu urwango n'amacakubiri. Yagize ati"Hari ibyabaye bibi binengwa kuri uyu munsi nk'abakristu bikunze batamenye abakene, abataritaye ku bana babo, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabereye muri iyi Paruwasi igahitana abantu benshi kandi bikozwe na bamwe mu bakristu".

Padiri Emmanuel Nsabanzima, padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyumba, yagaragaje ibyishimo abakristu ba Nyumba batewe no guhimbaza yubile bwa mbere mu mateka ya paruwasi yabo. Nk'uko yabisobanuye, iyi paruwasi ni ubwa mbere yizihije yubile kuko mu myaka yatambutse nta birori byabaye kuko yahuriranaga n'ibihe bidasanzwe bikarangira itabaye.

Mu mwihariko iyi paruwasi ifite, watumye imenyekana mu gihugu hose, ni uko ibarizwamo Seminari nkuru ebyiri muri enye za Kiliziya mu Rwanda. Aha ni na ho Myr Filipo, ahera asaba iyi paruwasi kuba intangarugero kugira ngo ifashe abafaratiri kuzaba abapadiri beza bakunda kandi bitangira ubutumwa. Yabasabye kandi kumenya kwita ku bana n'urubyiruko kugira ngo bazakurane umuco wa gikristu bazakomeze umurage w'ubukristu muri iyi paruwasi.

Paruwasi ya Nyumba yashinzwe mu mwaka wa 1945, ishinzwe na Musenyeri Deprimoz Laurent Francois. Mbere y'uko ishingwa abakristu basengeraga muri Paruwasi ya Kansi, Ikaba ari Paruwasi yashinzwe ari iya 5 muri Diyosezi ya Butare, nyuma ya save, Kansi, Nyanza na Mugombwa, ikaba iri muri duwayene ya Kansi.

Paruwasi ya Nyumba ihana imbibe na paruwasi Katedarali ya Butare mu majyaruguru, Cyahinda mu Majyepfo, Karama mu Burengerazuba, Kansi mu Burasirazuba na Rango mu Majyaruguru y'iburasirazuba. Ikicaro cya Paruwasi Nyumba kiri mu karere ka Huye, ku birometero 13 uvuye mu mujyi wa Huye [Butare] ariko ubuso bunini bwayo bukaba mu karere ka Nyaruguru. Igizwe n'amasantarale 4 Nyumba [ku kicaro cya Paruwase], Ngera, Rusenge na Mubumbano. Ifite abakristu basaga ibihumbi 26 bakorera mu turere tw'ubutumwa 24 no mu miryangoremezo 97. Abakristu bahabatirijwe barenga ibihumbi magana atatu.

Kiliziya ya Paruwasi ya Nyumba yahimbaje yubile y'imyaka 75 imaze
Kiliziya ya Paruwasi ya Nyumba yahimbaje yubile y'imyaka 75 imaze
Abakristu ba paruwasi ya Nyumba bari bakereye guhimbaza bwa mbere Yubile ya paruwasi yabo
Abakristu ba paruwasi ya Nyumba bari bakereye guhimbaza bwa mbere Yubile ya paruwasi yabo
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare ni we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare ni we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori
Muri ibi birori bamwe mu bakristu nabo bahimbqje Yubile zitandukanye z'igihe bamaze bahanye Isakaramentu ry'ugushyingirwa cyangwa babatijwe
Muri ibi birori bamwe mu bakristu nabo bahimbqje Yubile zitandukanye z'igihe bamaze bahanye Isakaramentu ry'ugushyingirwa cyangwa babatijwe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose