Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Rilima yungutse Umusaserdoti

Ku wa 15 Nyakanga muri Paruwasi ya Rilima bungutse Umupadiri mushya, ni mu muhango wahuriranye no Kwizihiza Yubile y'Imyaka 50 iyi Paruwasi imaze ishinzwe.

Paruwasi ya Rilima yungutse Umusaserdoti
Paruwasi ya Rilima yungutse Umusaserdoti

Mu butumwa Antoine Karidinali Kambanda Arikiyesikopi wa Kigali yatanze, Yavuze ko Umusaseridoti ashinzwe kuvuganira Umuryango no kuwusabira imbere Y'Imana, aboneraho gushimira abaje gushyigikira Padiri mushya kugira ngo ajye asabira umuryango w'Imana yaragijwe nkuko Imana ibishaka.

Padiri mushya NDATIMANA Francois Xavier yashimiye Imana yamuhaye ubuzima na n'uyu munsi ikaba ikimurinze kandi ikaba yaramuhisemo nubwo atari abikwiye bwose. Yashimiye kandi Imana yabinyujije mu biganza bya Karidinali kugira ngo abe Padiri, yavuze ko kuba umupadiri bigora cyane, ariko iyo Padiri abonetse byibagiza ibyari byaragoranye byose, yavuze ko kandi mubo bigora barimo na Karidinali ubitaho akabaherekeza mu rugendo rwabo, yamushimiye uburyo ababa hafi anasaba ko Imana yamukomereza umutima w'urukundo afite

Yashimiye kandi Nyiricyubahiro, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy'izabukuru wemeye ubusabe bwe bwo gutangira urugendo rwo kwiyegurira Imana, ashimira abapadiri bose bakoreye ubutumwa muri iyi paruwasi n'abahavuka bose kuko bagize uruhare mu kumukundisha isengesho. Yashimiye ababyeyi be bamubaye hafi bakanamushyigikira aboneraho gusabira utakiriho ngo Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira. Yashimiye abamureze bose kugeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, n'abagize uruhare mu rugendo rwe abo azi nabo atazi.

NDATIMANA FRANCOIS Xavier wahawe isakaramentu ry'Ubusaseridoti, yavutse taliki ya 31 Gicurasi 1990 avukira mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Musebeya muri Paruwasi ya Mushubi, avuka ku babyeyi bombi RUGERINDINDA Cyprien na NIYONSABA Florida.Yabatijwe ku wa 02 Gicurasi 1993, ahabwa Ukarisitiya ya Mbere ku wa 22 Kanama 2003, ahabwa Ugukomezwa ku wa20 Kanama 2006; ubu akaba abarizwa mu karere ka Bugesera muri Paruwasi ya Rilima,ho muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose