Paruwasi ya Zaza yabaye igicumbi cy’iyogezabutumwa mu Rwanda igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 125 ishinzwe
Kuwa 01 Ugushyingo 2025, Paruwasi ya Zaza, yo muri Diyosezi ya Kibungo, izahimbaza Yubile y’imyaka 125 ishinzwe. Paruwasi ya Zaza yabaye iya kabiri nyuma ya Save, ni paruwasi ifite amateka yihariye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Misiyoni ya Zaza yashinzwe ku wa 1 Ugushyingo 1900, na Musenyeri Jean-Joseph Hirth, iba misiyoni ya kabiri ishinzwe mu Rwanda, nyuma y’iya Save. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Zaza yakomeje kuba igicumbi cy’iyogezabutumwa, umusemburo w’abapadiri, intangiriro y’amasakaramentu n’igicumbi cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Aho byose byatangiriye: “Aha hantu hagomba kubakwa Misiyoni”
Amateka ya Zaza agaragaza ko ubwo Myr Hirth yari mu rugendo ajya muri Tanzaniya yasabye Padiri Barthélémie kurambagiza ahagombaga gushingwa Misiyoni. Yaje kubenguka agasozi ka Zaza kuko hari hatuwe kandi hari ubutumburuke. Myr Hirth avuye muri Tanzaniya yahuriye na Barthelemy kuri Muhazi amwemerera kuhashyira Misiyoni maze asubira muri Tanzaniya.
Mu gihe abamisiyoneri bahageraga, hari inzara ikomeye, abaturage barasuhukaga. Ariko ngo ku munsi bahagezeho, imvura yikubise hasi isomya ubutaka, abantu babyakira nk’ikimenyetso cy’umugisha. Uwo munsi ntiwibagiranye: abantu batangiye kwegera abamisiyoneri, bakira ubutumwa bwabo nk’igisubizo k’Imana ku bibazo byabo. (Reba Musenyeri Bigirumwami, Njye jyewe, njye jyenyine). Bityo, ntabwo Misiyoni ya Zaza yateye ibibazo by’umutekano muke, nk’ibyabonetse i Rwaza cyangwa ku Nyundo.
Zaza:Ishingiro rya Batisimu mu Rwanda :Elisabeti Nyirambeba yandika amateka
Hari igitekerezo cyamenyekanye kivuga ko batisimu ya mbere mu Rwanda yatanzwe ku mugaragaro i Save ku wa 19 Mata 1903. Nyamara, inyandiko z'amateka ya Kiliziya mu Rwanda zigaragaza ko Batisimu ya mbere yatangiwe i Zaza kuri Noheli yo mu 1902.
Yahawe Elisabeti Nyirambeba, umukobwa w'umunyagisaka waje gushyingiranwa n'umugande wazanye n'abamisiyoneri.
Koko rero, birazwi ko Batisimu ya mbere yahimbajwe mu ruhame i Save, yatanzwe ku wa 19 Mata 1903, hari kuri Pasika. (Reba Journal de la Mission de Save,...p.90). Icyo gihe abantu 26, barimo abasore 22 n’abakobwa 4 babatijwe na Padiri Lecoindre. Abandi bari barahawe Batisimu idasanzwe y’ugiye gupfa (in articulo mortis).
Zaza:isôko y’Ubupadiri mu Rwanda
Zaza kandi ni ahavukiye umupadiri wa mbere w’Umunyarwanda, Padiri Baltazari Gafuku. Yarezwe n’abamisiyoneri i Zaza, bamusanga ari umuhanga kandi w’umunyamurava. Byatumye Padiri Barthelemy amujyana i Mibilizi, aho yabatirijwe.
Mu mwaka wa 1917, Gafuku na mugenzi we Donati Reberaho, bahawe ubupadiri, baba abanyarwanda ba mbere basohoje uru rugendo rw'ubusaseridoti. Umuryango wa Gafuku uracyatuye muri Santarari ya Nyange, hafi y’ikiyaga cya Mugesera.
Mu kwa karindwi k’uwo mwaka ni na bwo, Umwami Musinga yategetswe gutangaza aya magambo ati “Jyewe Musinga, umwami w’u Rwanda, ntanze itegeko ko umuntu wese wo mu gihugu cyanjye afite uruhusa rwo gukurikiza idini yishakiye; uzaca kuri iryo tegeko azahanwa uko akamenyero k’igihugu kabivuga ku banze kumvira umwami”.
Kiliziya mu Rwanda yabiboneyemo imbaraga, abantu bakira ukwemera badatinya, bituma Padiri Classe yandika agira ati: “Imigendekere y’idini mu Rwanda muri uyu mwaka wa 1917 yihuse kurusha uko yabigize muri iyi myaka yindi ishize uyishyize hamwe”. (reba A. Kagame, Ibyiruka rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, 1959).
Zaza:Ahavutse Umwepiskopi wa mbere wa Afurika Mbirigi
Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, umwepiskopi wa mbere wa Afurika Mbirigi, ni umwana w’i Zaza. Yavukiye hafi ya Misiyoni ku wa 22 Ukuboza 1904, abatizwa kuri Noheli ya 1904, mu minsi itatu gusa nyuma yo kuvuka.
Yakomotse mu muryango ukomeye w’i Rushenyi ya Gwiza, akaba se wabo wa Musenyeri Filipo Rukamba, umwe mu bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Ubu akaba ari Uwwepiskopi wa diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko.
Ubuzima Mgr Aloys Bigirumwami, ni urugero rw’umunyarwanda wakuriye mu kwemera, akaryoherwa n’iyogezabutumwa, agahabwa inshingano ku rwego mpuzamahanga, bikaba ishema ku gihugu.
Zaza: yabyaye uwabonekewe na Bikira Maria wa mbere mu Rwanda
Alufonsina Mumureke, umubonekerwa wa mbere wamenyekanye mu mateka ya Kibeho, yavukiye mu Kizihira, i Zaza, ku wa 21 Werurwe 1965. Ubwo yabonekerwaga bwa mbere ku wa 28 Ugushyingo 1981, yigaga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye i Kibeho.
Ibi nabyo byongeye gutuma Zaza iba irembo ry’ibitangaza by’Imana, kuko yibarutse umukobwa wabaye igikoresho cy’ubutumwa bwa Bikira Mariya mu Rwanda no ku isi.
Ibi nabyo byongeye gutuma Zaza iba irembo ry’ibitangaza by’Imana, kuko yibarutse umukobwa wabaye igikoresho cy’ubutumwa bwa Bikira Mariya mu Rwanda no ku isi.
Kwizihiza yubile y’imyaka 125 ya Zaza, ni umwanya wo gushimira Imana, kwiyibutsa aho kiliziya mu Rwanda yavuye no kongera gutekereza aho igana. Zaza ni urwibutso rw’urukundo rw’Imana, kandi ikaba ishuri ry’ukwemera duhamagarirwa gukomezanya ishyaka, umwete n’urukundo kuko yabyaye imbuto : batisimu ya mbere, umupadiri wa mbere, umwepiskopi wa mbere, uwabonekewe na Bikiramariya wa mbere.
Zaza si amateka gusa, ni ahantu h’ihuriro ry’urukundo rw’Imana n’umutima wa muntu. Abakristu bose bagahamagarirwa kubaka Zaza aho batuye: aho ubutumwa bw’Imana bwakirirwa, bugakomeza gutanga imbuto.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.