Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida Kagame ashimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 125 ishize

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rukomeye Kiliziya Gatolika yagize mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, no mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, mu gihe yizihiza imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.

Perezida Kagame ashimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 125 ishize
Perezida Kagame ashimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 125 ishize

Mu birori byo gusoza yubile y'impurirane,byabimburiwe n'igitambo cya misa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, wari uhagarariye Perezida Kagame kandi akaba ari we wasomeye ubutumwa bwe.

mu butumwa bwa Perezida Kagame, bwagejejwe ku bitabiriye ibi birori na Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiuyumva yagize ati" Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nishimiye kwifatanya namwe mu birori byo gusoza yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.”

Minisitiri Nsengiyumva yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yansabye kubagezaho indamutso ye n’ishimwe rye ku ruhare Kiliziya yagize kandi ikomeje kugira mu rugendo rw’igihugu cyacu.”

Yongeyeho ko “Uyu ni umunsi w’ibyishimo n’umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukazirikana urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera, urukundo no kwitangira abandi byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe yakomeje ashimangira umusanzu wa Kiliziya mu nzego zitandukanye z’iterambere agira ati “Mu gihe k’imyaka 125 ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere ry’igihugu cyacu. Umusanzu wayo ugaragara mu mibereho myiza y’Abanyarwanda, cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, mu bumwe n’ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’ikerekezo.”

Yagarutse kandi ku ruhare rwayo mu burezi agira ati“Mu burezi, amashuri n’amahuriro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda byafashije igihugu kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi.”

No mu buvuzi minisitiri Nsengiyumva yavuzeko “Mu buvuzi, ibigo n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika byakomeje kuba igicumbi k’ineza ku baturage bose, byita ku bafite intege nke n’abarwayi bose babigana bashaka ubuvuzi.”

Mu mibereho y’umuryango no mu kubaka ubumwe bw’Igihugu naho yongeyeho ko “Kiliziya yabaye isoko y’ubufasha n’ubufatanye, yita ku rubyiruko, igafasha imiryango, ikanahora iruhande rw’abatishoboye. Na none turashimira uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda no kubafasha gukira ibikomere byatewe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko iyi yubile atari iyo kwishimira ibyagezweho gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kureba imbere

Ati “Nibyo koko uyu munsi wa yubile turishimira ibyiza twagezeho. Ariko ni ngombwa ko dufatanyije twareba imbere hazaza, kugira ngo dukomeze kuvugurura imikoranire yacu muri gahunda twihaye yo kubaka Umunyarwanda wifitiye ikizere cyo kwishakamo ibisubizo.”

yasoje agira ati “Nk’uko twakomeje gufatanya kubaka Umunyarwanda, turasaba gukomeza guhindura umuvuno, tugaharanira kubaka Umunyarwanda wumva neza ko tugomba kwishakamo ibisubizo.”

Nk’uko Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yabigaragaje mu ishusho y’aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda igeze uyu munsi, yavuze ko mu kwizihiza yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu gihugu, Kiliziya ifite paruwasi 236 zibarizwa muri diyosezi 9, hamwe n’abakristu bagera kuri miliyoni 5. Ifite kandi abapadiri 1,160, abihayimana b’igitsina gore 3,884 n’ab’igitsina gabo 445. Mu burezi, Kiliziya yubatse urusobe rw’amashuri arimo amashuri abanza 1,758, ayisumbuye 1,052, na kaminuza 6; naho mu rwego rw’ubuzima ikagira ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10, n’ibigo mbonezamikurire 263—byose bigaragaza uruhare rwayo rutaretswe mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ibi birori byaranzwe no kwishimira urugendo rw’imyaka 125 Kiliziya Gatolika imaze mu Rwanda. Ubutumwa bwa Perezida Kagame binyuze kuri Minisitiri w’Intebe bwashimangiye ko ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya bugomba gukomeza mu rugendo rwo kubaka igihugu gitekanye, gishyize hamwe kandi gifite indangagaciro z’iterambere rirambye

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose