Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida Nyusi wahoze ayobora Mozambique yashimye uruzinduko rwa Kardinali Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yagiriye mu Ntara ya Cabo Delgado

Uwahoze ayobora Mozambique, Filipe Nyusi, yakiranye ibyishimo uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Pietro Kardinali Parolin, mu Ntara ya Cabo Delgado, anashimira Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu kunga Abanyamozambike no kubaka amahoro n’ubutabera.

Perezida Nyusi wahoze ayobora Mozambique yashimye uruzinduko rwa Kardinali Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yagiriye mu Ntara ya Cabo Delgado
Perezida Nyusi wahoze ayobora Mozambique yashimye uruzinduko rwa Kardinali Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yagiriye mu Ntara ya Cabo Delgado

Mu butumwa yasohoye nyuma y’uruzinduko rwa Kardinali Parolin ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza, Bwana Nyusi yavuze ko uru ruzinduko rutari urwa dipolomasi gusa, ahubwo ari “uruzinduko rwa gishumba rw’Umushumba uzi ubuzima n’ukuri kw’Abanyamozambike, ugenda hamwe na bo mu bihe bikomeye.”

Yagize ati“Ndashimira Nyiricyubahiro ku kwifatanya natwe mu Misa yabereye mu mujyi wacu, ihagarariye abakirisitu n’imiryango yose ya Cabo Delgado.”

Akomeza agira ati “Ntitwakiriye gusa Umunyamabanga wa Leta ya Vatican; twakiriye Umushumba uzi ubuzima bwacu, ugendana natwe mu bihe by’ingenzi. Kardinali wadusuye yagaragaje ko Kiliziya ihangayikishijwe n’ubuzima n’agaciro k’Abanyamozambike.”

Bwana Nyusi yemeje ko “Kiliziya Gatolika idasimburwa mu guteza imbere amahoro, ubutabera n’ubwiyunge hagati y’Abanyamozambike,” kandi ko yubaha buri wese uharanira ayo mahoro.

Agaruka ku bibazo byugarije Cabo Delgado — diyosezi ya Pemba — Nyusi yavuze ko iyi ntara “imaze imyaka yugarijwe n’iterabwoba, urugomo n’ihunga ry’imiryango ibarirwa mu bihumbi, byashegeshe cyane umuryango.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe bikomeye, “uruzinduko rwa Kardinali Parolin, hamwe n’ubwitabire bwa Leta ya Vatican n’umurimo udacogora wa diyosezi ya Pemba mu gusabira amahoro intara ya Cabo Delgado, bitanga icyizere n’imbaraga za roho ku baturage.”

Yifuje ko uru ruzinduko “rurushaho gushimangira ubumwe bwa roho hagati y’Abanyamozambike, rukongera ukwemera kandi rukabatera imbaraga.”

Bwana Nyusi yasoje asabira Papa ati

“Dukomeze gusabira Nyirubutungane Papa Leo wa XIV kugira ubuzima n’imbaraga.”

Mu ruzinduko rwe muri diyosezi ya Pemba, Kardinali Parolin yasuye imiryango yimuwe n’intambara mu nkambi zitandukanye, abashimira ubutwari bwabo, ukwihangana n’ukwizera nubwo bahura n’ingorane zikomeye.

Yababwiye ati “Naje kubabwira mwese muri Cabo Delgado ko mutari mwenyine. Nyirubutungane Papa na Kiliziya Gatolika ku isi yose bari kumwe namwe.”

Yakomeje agira ati “Agahinda kanyu, ubwoba n’ihungabana byanyu, ariko kandi n’ibyiringiro byanyu, byose biri mu mutima wa Kiliziya, kandi bifite umwanya wihariye mu mutima w’umusimbura wa Petero.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose