Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida Paul Biya yise uruzinduko rwa Papa Leo XIV “amateka akomeye” kuri Cameroun

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yakiriye ku mugaragaro Pope Leo XIV wasuye iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati ku wa 15 Mata 2026, ashimangira ko uru ruzinduko ari amateka akomeye ku gihugu cye.

Perezida Paul Biya yise uruzinduko rwa Papa Leo XIV “amateka akomeye” kuri Cameroun
Perezida Paul Biya yise uruzinduko rwa Papa Leo XIV “amateka akomeye” kuri Cameroun

Mu ijambo yagejeje kuri Nyirubutungane Papa Leo wa XIV nyuma y’inama yabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Unity Palace) i Yaoundé, Perezida Biya yavuze ko kwakira Papa mu ntangiriro z’ubutumwa bwe bwa gipapa ari amahirwe adasanzwe.

Yagize ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kwakira Nyirubutungane kuri uru ruzinduko rw’amateka, rubaye urwa kane Papa asuye Cameroun.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage ba Cameroun bishimiye uru ruzinduko, cyane ko rubaye mu mezi make gusa Papa atangiye inshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.

Ati“Abaturage ba Cameroun baranezerewe cyane. Bazi neza agaciro k’aya mahirwe yo kwakira Nyirubutungane mu rugendo rwe rwa mbere muri Afurika, kandi hashize igihe gito cyane atangiye ubutumwa bwe bwa Gipapa.”

Perezida Biya yagarutse ku bibazo bikomeye isi ihanganye na byo muri iki gihe, avuga ko uru ruzinduko ruje mu bihe bikomeye birangwa n’intambara n’ibibazo bikomeje guteza akaga.

Yagize ati “Uru ruzinduko ruje mu gihe isi iri mu bibazo bikomeye cyane. Intambara n’amakimbirane bikomeje kwiyongera, bigateza urupfu n’akababaro.”

Yakomeje asobanura uko ubukene n’imibereho mibi bikomeje kwibasira ibihugu byinshi, agira ati “Ibihugu byinshi biri mu bibazo by’ubukungu. Ubukene buriyongera, imibabaro ikibasira imbaga y’abantu, kandi umutima w’abantu wuzuyemo impungenge n’ugushidikanya.”

Muri ibi bihe bigoye, Perezida Biya yagaragaje ko ubutumwa bwa Papa bw’amahoro n’ubwiyunge bufite akamaro gakomeye.

Yagize ati “Nyirubutungane, muri ibi bihe by’akajagari, ubutumwa bw’amahoro n’ubwumvikane muzanye bufite imbaraga zidasanzwe. Ni nk’isoko y’amazi meza asubiza ubuzima, rikamara inyota y’amahoro abantu bafite.”

Yongeyeho ko isi ikeneye cyane icyizere gishya. Ati “Yego, ikiremwamuntu gikeneye cyane icyizere — icyizere cy’isi nshya, aho ibiganiro bisimbura intwaro, kandi umutungo ukoreshwa mu ntambara ugahinduka uwifashishwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Biya yavuze ko azi neza ko ubutumwa Papa yatangiye butoroshye, ariko agaragaza icyizere ko azabusohoza.Ati “Inzira mwahisemo irakomeye kandi yuzuyemo inzitizi. Ariko nzi neza ko mutazacika intege, bitewe n’urugero mutanga, ukwemera kwanyu n’imbaraga zibayobora.”

Yagarutse kandi ku muco wa Cameroun wo kwakira amadini atandukanye mu mahoro, avuga ko igihugu cye kibyishimira.Yagize ati“Cameroun izwiho ukwihanganirana kw’amadini. Amadini atandukanye abanye mu mahoro, kandi turabyishimira.”

Yagaragaje ko uruzinduko rwa Papa mu mijyi nka Bamenda, Douala na Yaoundé ruzamufasha kubona ukwiyemeza kw’abaturage mu kwimakaza amahoro, ubutabera n’urukundo.Ati“Uko abaturage bazabakira Nyirubutungane bizagaragaza neza uko biyemeje kwimakaza izi ndangagaciro.”

Perezida Biya yashimangiye kandi umubano umaze igihe kirekire hagati ya Cameroun na Kiliziya Gatolika, awusobanura nk’uwubakiye ku bwizerane n’ubufatanye.Yagize ati “Umubano hagati ya Cameroun na Kiliziya Gatolika ni uwa kera kandi wubakiye ku bwizerane n’ubucuti.”

Yashimiye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu nzego z’ubuzima n’uburezi.Ati“Turashimira uruhare rufatika Kiliziya Gatolika igira mu guteza imbere ubuzima n’uburezi mu gihugu cyacu.”

Yasoje agaragaza ko Cameroun yiteguye gukomeza kunoza uwo mubano, ashimangira ko uru ruzinduko rwa Papa ruzawukomeza. Ati“Twiteguye gukomeza kunoza uyu mubano, kandi uru ruzinduko ruzagira uruhare rukomeye muri byo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose