Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida Ruto yasezeye kuri Arkiyepiskopi Hubertus wari umaze imyaka 7 ari Intumwa ya Papa muri Kenya, agiye gukomereza ubutumwa mu Budage

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasezeye kuri Arkiyepiskopi Hubertus Matheus Maria van Megen, wari umaze imyaka irindwi ari Intumwa ya Papa muri Kenya (Apostolic Nuncio), nyuma yo gusoza ubutumwa bwe bwa dipolomasi muri iki gihugu.

Perezida Ruto yasezeye kuri Arkiyepiskopi Hubertus wari umaze imyaka 7 ari Intumwa ya Papa muri Kenya, agiye gukomereza ubutumwa mu Budage
Perezida Ruto yasezeye kuri Arkiyepiskopi Hubertus wari umaze imyaka 7 ari Intumwa ya Papa muri Kenya, agiye gukomereza ubutumwa mu Budage

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatatu, Perezida Ruto yashimye uruhare rwa Arkiyepiskopi Hubertus mu gukomeza no gushimangira umubano usanzwe hagati ya Kenya na Vatican, ndetse n’umusanzu we mu bikorwa by’iyogezabutumwa, amahoro n’iterambere ry’imibereho myiza.

Yagize ati “Mu myaka irindwi ishize, Arkiyepiskopi van Megen yagize uruhare rukomeye mu gushimangira umubano,ubucuti n’ubufatanye hagati ya Kenya na Vatican.”

Perezida Ruto yanagarutse ku ntambwe y’amateka yagezweho muri manda y’uyu mudipolomate wa Vatican, aho Kenya yashyizeho ku nshuro ya mbere ambasaderi wayo uhoraho uba i Vatican, ibintu byafashwe nk’igikorwa gikomeye mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko Perezida Ruto yabivuze, uwo mubano wakomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye zirimo amahoro, uburezi, ubuzima, ubutabazi ndetse n’iterambere rusange ry’abaturage.

Arkiyepiskopi Hubertus yari asanzwe ari umuhuza hagati ya Vatican na Kiliziya Gatolika yo muri Kenya, ndetse yanitabiriye ibikorwa byinshi bya Kiliziya n’ibya dipolomasi, birimo ibiganiro by’amadini, ibikorwa byo kubaka amahoro n’iminsi mikuru y’igihugu.

Uku gusezeranaho kuje nyuma y’aho ku wa 9 Mata 2026, Papa Leo XIV amugiriye icyizere akamugira Intumwa ya Papa mu Budage, inshingano nshya agiye gukomerezamo ubutumwa bwe bwa dipolomasi.

Iyi gahunda nshya ije nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Arkiyepiskopi Hubertus, umaze imyaka myinshi akorera Vatican mu bihugu bitandukanye, aho azakomereza umurimo wo guhagararira Papa no guteza imbere umubano hagati ya Vatican n’u Budage.

Perezida Ruto yamwifurije ishya n’ihirwe muri izi nshingano nshya, anashimira umurimo wakozwe mu myaka irindwi yamaze muri Kenya.Yagize ati“Twamwifurije ibyiza mu nshingano nshya agiyemo kandi tumushimira ku bwitange n’umurava yagaragaje mu gukomeza umubano urambye hagati ya Kenya na Vatican.”

Kenya na Vatican bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, aho Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare runini muri Kenya cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, ibikorwa by’ubutabazi no guteza imbere ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose