Perezida Samia Suluhu Hassan yarahiye, Papa Leo wa XIV yasabye amahoro n’ubwiyunge muri Tanzaniya
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV, yasabye abaturage ba Tanzaniya gukurikiza inzira y’ibiganiro n’amahoro nyuma y’imvururu n’ubwicanyi byakurikiye amatora ya perezida wa Repubulika.
Ibi Papa yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, mu butumwa bwe bwa Angelus yagejeje ku bakirisitu bari bateraniye i Vatikani, aho yagaragaje impungenge atewe n’ibyabereye muri Tanzaniya, nyuma y’amatora yabaye mu mpera z’Ukwakira.
Ati “Ndazirikana igihugu cya Tanzaniya cyaranzwe n'imvururu nyuma y'amatora zahitanye abatari bake.”
Yongeyeho ati “Ndasaba impande zose kwirinda urwango n’urugomo, ahubwo bagahitamo inzira y’ibiganiro n’ubwiyunge.”
Amatora ya perezida muri Tanzaniya yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, ariko yagaragayemo imvururu n’imyigaragambyo ikomeye nyuma y’uko bamwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batemerewe kwiyamamaza.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan ari we wegukanye insinzi n’amajwi arenga 98%, bituma bamwe mu baturage n’amashyaka atavuga rumwe na Leta babifata nko kurenga nkana ku mahame ya Demokarasi.
Nyuma y’itangazo ry’ibyavuye mu matora, imyigaragambyo yamaze iminsi itatu ikomeye yabaye mu mijyi itandukanye nka Dar es Salaam n’ahandi , aho abantu babarirwa mu magana bapfiriye muri izo mvururu, abandi benshi barakomereka.
Amashyaka atavuga rumwe na leta yasabye iperereza ryigenga ku byabaye, asaba kandi amahanga gufasha igihugu gusubira mu nzira y’amahoro n’ubutabera.
Nyuma y’icyo gihe cy’imvururu, Perezida Samia Suluhu Hassan yarahiye ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye i Dodoma, umurwa mukuru wa Tanzaniya.
Ibirori by’irahira byaranzwe n’umutekano ukomeye n’ubwitabire buke bw’abaturage, kubera impungenge z’umutekano n’amarangamutima y’abaturage benshi bari bagifite agahinda k’ibyabaye.
Perezida Samia, mu ijambo rye ry’irahira, yasabye amahoro n’ubwiyunge, avuga ko azaharanira “kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukwizerana no kubahana.”
Mu gihe icyo gihugu cyari kikiri mu bihe bikomeye, Papa Leo wa XIV yibukije ko amahoro ari yo nzira yonyine izana ubumwe n’iterambere, asaba Abanya-Tanzaniya bose — abayobozi n’abaturage — gusaba Imana amahoro, kwirinda inzika, no guharanira gusenyera umugozi umwe.
Ati “Dusabe ko Nyagasani yakira abamaze gupfa , akomeze abababaye kandi akore ku mitima y’abayobozi kugira ngo bashake inzira y’ubwiyunge n’ukuri.”
Yongeyeho ko Kiliziya izakomeza gusengera Tanzaniya n’ibihugu byose bihanganye n’imvururu za politiki, kugira ngo abaturage babone ituze, amahoro no kubaha buri wese kuko afite agaciro imbere y’Imana.
Papa yasoreje ubutumwa bwe asaba Abakirisitu bose gusabira abitabye Imana muri izo mvururu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.