Philosophicum yatangiye urugendo rwa Yubile y’Impurirane
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Werurwe 2024, ubuyobozi n’abanyeshuri b’Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum) batangiye urugendo rwa Yubile y’Impurirane, imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda.
Gutangiza Yubile muri Philosophicum byabimburiwe n’umukino w’amaboko ‘Volleyball’ wahuje abafaratiri barererwa muri urwo rugo rwa Seminari nkuru ya Kabgayi.
Nyuma y’uwo mukino hakurikiyeho ikiganiro kuri yubile irimo guhimbazwa. Ni ikiganiro cyatanzwe na Padiri Celse Hakuziyaremye uyobora Paruwasi Katederali ya Kabgayi.
Muri icyo kiganiro yagarutse ku mvo n’imvano y’izi yubile z’impurirane, akaba yavuze ko ari igihe cyiza cyo kuba hafi ya Nyagasani, kumwumva no kumuramya nk’uko Papa Fransisco abigarukaho mu rwandiko yandikiye Musenyeri Rino Fisichella ruvuga ku gutangiza yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Padiri Hakuziyaremye akomeza avuga ko ari igihe cyo gushimira Imana, kuzirikana ku rukundo rwayo, kurusakaza hose, ndetse no kwivugurura mu mibereho ya muntu, nk’uko Abepiskopi Gatolika mu Rwanda babigarutseho mu ibaruwa yo gutangiza ku mugaragaro yubile y’impurirane.
Abafaratiri bibukijwe ko uyu mwaka wa 2024 ari umwaka w’isengesho ryinjiza abakristu muri iyi yubile.
Nyuma y’iki kiganiro, habayeho kungurana ibitekerezo hagamijwe gufasha abafaratiri kurushaho gusobanukirwa neza no gucengera mu buryo bukwiye ibyo basabwa kugira ngo babashe kwifatanya n’abandi kwitegura guhimbaza iyi yubire y’impurirane.
Insanganyamatsiko ya Yubile y’ugucungurwa kwa muntu ni ‘abagendana amizero’, mu gihe iya yubile y’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda ari ‘turangamire Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro’.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.