Polisi ya Isiraheli yabujije abayobozi ba Kiliziya i Yeruzalemu gusoma Misa ya Mashami
Kuri iki Cyumweru cya Mashami tariki ya 29 Werurwe 2026, abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika i Yeruzalemu babujijwe kwinjira muri Kiliziya y'aho Yezu yashyinguwe aho bari bagiye kuyoborera Misa, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Yeruzalemu n’Abafurere bashinzwe kurinda Aha hantu hatagatifu.
Iryo tangazo rivuga ko Karidinali Pizzabala Patriarche, Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ya Latin i Yeruzalemu, hamwe na Fr. Francesco Ielpo, bahagaritswe n’abapolisi ba Isiraheli mu gihe bari mu nzira bagana kuri iyo kiliziya, mu Misa Ntagatifu.
Nk’uko byatangajwe, aba bayobozi bombi bahise basubizwa inyuma, bituma ku nshuro ya mbere mu mateka, abayobozi bakuru ba Kiliziya batabasha kuyobora Misa y’icyumweru cya Mashami muri iyi kiliziya ifite amateka akomeye mu bukristu.
Itangazo ryabo ryagaragaje ko iki gikorwa cyateye impungenge zikomeye, cyane ko kibangamiye ukwizera kw’abakristu benshi ku isi, by’umwihariko muri iki gihe cy’icyumweru gitagatifu, aho amaso y’abemera ahanzwe i Yeruzalemu.
Aba bayobozi ba Kiliziya bavuze ko kuva intambara yatangira mu karere, bubahirije amabwiriza yose yashyizweho n’inzego za Isiraheli, harimo guhagarika ibikorwa byateranya abantu benshi no gutegura uburyo bwo gutambutsa amasengesho hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nubwo bimeze bityo, baboneyeho kwamagana iki cyemezo bavuga ko kirenze urugero kandi kidafite ishingiro, ndetse ko kinyuranyije n’ubwisanzure bwo gusenga n’amategeko asanzwe agenga uko ahantu hatagatifu hubahirizwa.
Basoje bagaragaza agahinda batewe n’uko ku munsi w’ingenzi mu bukristu, abakristu batabashije gusengera hamwe n’abayobozi babo muri Kiliziya y'aho Yezu yashyinguwe, basaba ko uburenganzira bwo gusenga bwubahirizwa ku bantu bose nta vangura.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.