Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Pruwasi Rushaki yatangiye Yubile y’imyaka 75 mu gihe Diyosezi ya Byumba yitegura imyaka 50

Paruwasi Regina Mundi Rushaki, imwe muri paruwasi 25 zigize Diyosezi Gatolika ya Byumba, yatangiye ku mugaragaro urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe, Yubile izasozwa mu 2027.

Pruwasi Rushaki yatangiye Yubile y’imyaka 75 mu gihe Diyosezi ya Byumba yitegura imyaka 50
Pruwasi Rushaki yatangiye Yubile y’imyaka 75 mu gihe Diyosezi ya Byumba yitegura imyaka 50

Iyi paruwasi yashinzwe ku wa 1 Mutarama 1952, bivuze ko ku wa 1 Mutarama 2027 izaba yujuje imyaka 75. Ariko ibirori byo gutangiza urugendo rw’iyi Yubile byabaye ku wa 15 Kanama 2026, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbazaho Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Ibirori byatangijwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr. Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ari na we watanze ubutumwa bwo gutangiza uru rugendo rw’imyaka 75.

Amateka ya Paruwasi Regina Mundi Rushaki asubira mu myaka ya mbere y’iyogezabutumwa Gatolika muri aka gace.

Misiyoni ya Kiziguro ni yo yabanje kuba Paruwasi nkuru y’icyari Diyosezi ya Byumba. Yashinzwe mu 1928, kandi ni ho abakristu ba mbere bakomoka i Rushaki, barimo Clément Kinuma, baherewe Batisimu.

Nyuma y’imyaka icyenda, mu 1937, hashinzwe Misiyoni ya Buhambe. Padiri Dejemeppe Arthur, wari Padiri Mukuru wa Misiyoni ya Buhambe, afatanyije na Padiri Paul Lavallart, batekereje gutangiza Misiyoni ya Rushaki.

Batangiye ibikorwa by’iyogezabutumwa bubaka ishuri ribanza rya Rushaki, ndetse n’inyubako yabaga ahantu abakristu basengera.

Ku wa 1 Mutarama 1952, Misiyoni ya Rushaki yashinzwe ku mugaragaro, iyoborwa na Padiri Clerk, afatanyije na Padiri Belloni.

Kuva icyo gihe, Rushaki yakomeje gukura mu iyogezabutumwa, mu burezi, mu bikorwa by’ubuzima no mu mibereho y’abakristu, kugeza ubwo yabaye imwe muri paruwasi zigize Diyosezi ya Byumba.

Mu butumwa yatanze atangiza urugendo rwa Yubile, Myr. Papias Musengamana yifurije abakristu ba Rushaki kuzagira urugendo rwiza rw’imyaka 75, abasaba kururebera mu murongo mugari w’amateka ya Diyosezi ya Byumba.

Yagaragaje ko Yubile ya Rushaki itangiye mu gihe Diyosezi ya Byumba na yo yitegura kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe mu 2031, ikaba izabanza kugira urugendo rw’imyaka itanu rwo kwitegura iyo Yubile.

Ati “Iyi Yubile ya Paruwasi ya Rushaki tuyitangiye mu gihe Diyosezi yacu Gatolika ya Byumba twitegura urugendo rw’imyaka itanu rw’ishingwa rya Diyosezi yacu ya Byumba izahimbaza yubile y’imyaka 50 mu 2031. Urugendo ruzatangira mu minsi iri imbere, mbere y’Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami, muri Diyosezi yose. Ni urugendo namwe muzagendanamo n’andi maparuwasi yose.”

Uyu Mwepiskopi yagaragaje ko abakristu ba Rushaki bakwiye kubona iyi Yubile nk’igice cy’urugendo rusange rwa Diyosezi, bagatanga umusanzu wabo mu mateka mashya ya Kiliziya muri Byumba.

Insanganyamatsiko izaranga urugendo rwa Yubile ya Rushaki ni “Nyagasani naduturemo tubikesha ukwemera.”

Padiri David Bienveillance Nshimiyimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Mundi Rushaki, mu kiganiro kihariye yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko iyi Yubile izaba umwanya wo gushimira Imana ku byo yakoze muri iyi paruwasi mu myaka 75 ishize, ariko kandi ikaba n’umwanya wo kureba aho abakristu bashaka kugana.

Yagize ati “Tuzagira igihe cyo gushimira Imana ibyiza yadukoreye muri iyi Paruwasi ya Rushaki. Birahari kandi ni byinshi. Nk’abakiriye ukwemera, dufite abakristu benshi babatijwe, bagahabwa n’andi masakramentu. Iyo ni imbuto ikomeye y’ukwemera tuzashimira Imana.”

Padiri David yagaragaje ko mu myaka ishize Paruwasi ya Rushaki yagize uruhare rukomeye mu burezi, mu buvuzi no mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abakristu n’abaturage muri rusange. Ati“Hari iyogezabutumwa mu burezi. Nk’ubu muri iyi paruwasi turishimira ko dufite ibigo bya Kiliziya bigera kuri birindwi. Mu buvuzi na ho dufite ikigo nderabuzima aho twakira abarwaye, twakira abababaye kugira ngo tubafashe kugira ubuzima bwiza.”

Yongeyeho ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere biri gukorwa, birimo inzu mberabyombi iri kubakwa, izaba imwe mu bikorwa bizagaragazwa mu gihe cyo kwizihiza Yubile.

Hakizimana Innocent, umukristu wa Paruwasi Regina Mundi Rushaki, yavuze ko abakristu bishimira intambwe paruwasi yabo imaze gutera mu iyogezabutumwa no mu bikorwa remezo.

Yagize ati “Twishimira ko dufite abakristu bashishikarira iyogezabutumwa, tukaba dufite na za Santarali eshatu. Ikigaragara ni uko hari ibikorwa bihari, kandi twishimira intangiriro ya Paruwasi yacu yabaye nziza. Abamisiyoneri ba Afurika baraje bashinga Paruwasi ya Rushaki, noneho dukomerezaho turi kumwe na bo.”

Yakomeje avuga ko nyuma yaje gusimburwa n’abapadiri ba Diyosezi, na bo abakristu bakomeza gukorana na bo mu guteza imbere paruwasi.

Ati“Twishimira ko tugeze kure mu bijyanye n’iyogezabutumwa n’iterambere rya Paruwasi, ku buryo n’iyi Yubile tuzagaragaza byinshi twakoze. Ariko na none dufite indi ntumbero yo kuzagera ahandi kure.”

Kuva yashinzwe mu 1952 kugeza mu 2026, Paruwasi Regina Mundi Rushaki imaze kuyoborwa n’abapadiri 16. Ubu iyoborwa na Padiri David Bienveillance Nshimiyimana.

Muri iyi myaka 75, Paruwasi kandi yagiye igira uruhare mu gutanga abasaserdoti, aho kugeza ubu yabyariye Diyosezi ya Byumba abapadiri 17.

Muri bo harimo Myr. Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, waherewe ubusaserdoti muri Paruwasi ya Rushaki ku wa 11 Nyakanga 1971.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso abakristu ba Rushaki bavuga ko bigaragaza umusaruro w’imyaka 75 y’iyogezabutumwa, aho paruwasi itabaye gusa ahantu ho gusengera, ahubwo yabaye isoko y’imyuga n’ubutumwa butandukanye muri Kiliziya.

Paruwasi Regina Mundi Rushaki iherereye mu gice gihuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, mu Turere twa Gicumbi na Nyagatare.Mu majyaruguru ihana imbibi na Paruwasi ya Buhara na Maziba zo muri Uganda; mu majyepfo hari Santarali za Mukono na Shangasha zo muri Paruwasi ya Byumba; mu burasirazuba hari Paruwasi Nyarurema na Gihengeri, mu gihe mu burengerazuba ihana imbibi na Paruwasi ya Mulindi.

Muri rusange, Paruwasi Regina Mundi Rushaki ifite Santarali zirindwi, Inama 41 z’Imiryangoremezo n’imiryango 145.

Kuri ubu, abakristu ba Rushaki batangiye urugendo rw’imyaka 75 rufite intego yo kureba aho bavuye, gushimira Imana ku mbuto z’ukwemera zasizwe n’abababanjirije, ariko no gutegura ejo hazaza ha Paruwasi.

Mu gihe Yubile izasozwa mu 2027, abakristu bavuga ko batazareba gusa ibikorwa byagezweho, ahubwo bazanakomeza kuzirikana umurage w’ukwemera wasizwe n’abamisiyoneri n’abapadiri bababanjirije, ndetse no ku nshingano bafite yo kuwusigasira no kuwugeza ku bazabakomokaho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose