RDC: Abepiskopi basohoye Itangazo bise “Igihugu kiri mu kaga” ryamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yongeye kugaragaza ko itashyigikiye umugambi uwo ari wo wose wo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, isaba ko hakorwa ibiganiro bihuza inzego n’impande zose z’Abanyekongo kugira ngo hirindwe ikibazo cyahungabanya ubumwe bw’Igihugu.
Uyu mwanzuro watangajwe nyuma y’Inteko Rusange Idasanzwe ya CENCO yabaye kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026 i Kinshasa, aho Abepiskopi baganiriye ku bibazo by’umutekano n’imibereho ya politiki bikomeje kugaragara muri RDC.
Mu itangazo ryiswe "Igihugu kiri mu kaga", aba Bepiskopi bagaragaje ko guhindura Itegeko Nshinga muri iki gihe bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bumwe bw’Abanyekongo no ku masezerano y’ubwumvikane bwabaye inkingi y’imiyoborere ya RDC kuva ku masezerano ya Sun City.
Abepisikopi bavuga ko igikwiye gushyirwa imbere atari impinduka mu Itegeko Nshinga, ahubwo ari ukubungabunga ubusugire bw’Igihugu, gukomeza ubumwe bw’Abanyekongo no gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje kwibasira igihugu, cyane cyane mu burasirazuba bwacyo
Bavuga ko kandi muri iki gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage, bityo ikaba itabona impamvu cyangwa umwanya ukwiye wo gutangiza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.
Abepiskopi basabye ko hakorwa ibiganiro byimbitse kandi bihuza impande zose zigize Igihugu, harimo inzego za Leta, amashyaka ya politiki, amadini, imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nzego z’abaturage, kugira ngo habeho ubwumvikane ku bibazo igihugu gihanganye na byo.
Icyakora, imyanzuro y'Abepiskopi yakiriwe mu buryo butandukanye mu nzego za politiki za RDC.
Hari ibinyamakuru n’abanyapolitiki bashyigikiye imyanzuro y’Abepisikopi, bavuga ko ari ijwi ryibutsa abayobozi gushyira imbere inyungu rusange z’Igihugu. Abandi bo bavuga ko Kiliziya ikwiye kwitondera uburyo yinjira mu mpaka za politiki.
Bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka riri ku butegetsi bibajije niba Kiliziya ishobora gusimbura ubushake bw’abaturage ku bibazo birebana n’itegeko nshinga, cyane cyane niba abaturage baba bahamagariwe kubitangaho ibitekerezo binyuze muri referandumu.
Nubwo impaka zikomeje, CENCO yashimangiye ko intego yayo atari kwivanga muri politiki, ahubwo ari ugutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’ituze by’Igihugu.
Iri tangazo rya Kiliziya Gatolika ryongeye gukangura impaka ku ruhare rw’abayobozi b’amadini mu buzima bwa politiki y’igihugu, ndetse no ku cyerekezo RDC ikwiye gufata ku kibazo cy’ivugururwa cyangwa ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.