RDC: Kubera Ebola, Diyosezi ya Mahagi-Nioka yasubitse ibikorwa bikomeye by’urubyiruko.
Diyosezi Gatolika ya Mahagi-Nioka, iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yahagaritse gahunda y’Iminsi mikuru y’Urubyiruko ya Diyosezi (JDJ) yari iteganyijwe mu mwaka wa 2026, kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola rikomeje mu Ntara ya Ituri.
Diyosezi Gatolika ya Mahagi-Nioka, iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yahagaritse gahunda y’Iminsi y’Urubyiruko ya Diyosezi (JDJ) yari iteganyijwe mu mwaka wa 2026, kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola rikomeje mu Ntara ya Ituri.
Iki cyemezo cyatangajwe na Myr Sosthène Ayikuli Udjuwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Mahagi-Nioka, mu itangazo yasohoye ku wa 23 Kamena 2026, rigenewe itsinda rishinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri Diyosezi, abapadiri ba paruwasi, abayobozi b’urubyiruko ndetse n’urubyiruko rwose rwa Diyosezi.
Myr Udjuwa yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko impuguke mu by’ubuzima zikomeje kugaragaza ko icyorezo cya Ebola kigikomeje gukwirakwira ku buryo butaragenzurwa neza.
Yagize ati“Urebye uko icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera, aho umuvuduko wacyo utaragenzurwa neza kandi impuguke zikavuga ko kitaragera ku rwego rwo hejuru rw’ubukana, nasanze ari ngombwa gufata icyemezo cyo guhagarika Iminsi y’Urubyiruko ya Diyosezi ya 2026.”
Uyu mushumba wa Kiliziya yemeye ko iki cyemezo gishobora kubabaza urubyiruko rwari rwiteguye kwitabira ibyo birori, ariko ashimangira ko kurengera ubuzima bw’abantu no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo ari byo bigomba kuza ku isonga.
Yavuze ko guhagarika iyi gahunda ari ingamba yo kwirinda yashyizweho mu rwego rwo kurinda abayitabira ndetse n’umuryango mugari wa Kiliziya guhura n’ingaruka z’iki cyorezo.
Myr Udjuwa yongeyeho ko nubwo iki cyemezo kitari cyoroshye, cyabaye ngombwa bitewe n’ingaruka zikomeye Ebola ishobora guteza, cyane cyane mu gihe habayeho amakoraniro ahuza abantu benshi.
Iminsi y’Urubyiruko ya Diyosezi iri mu bikorwa bikomeye by’ubuzima bwa Kiliziya muri ako gace, ikaba ihuza urubyiruko ruturuka muri paruwasi zitandukanye kugira ngo rusangire mu isengesho, inyigisho z’iyobokamana, ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye.
Ni gahunda kandi ifasha urubyiruko gukomeza ukwemera kwarwo no kurushaho kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya.
Ihagarikwa ry’iyi gahunda rije mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gukurikirana, gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola mu duce twibasiwe two mu Ntara ya Ituri
Abayobozi ba Kiliziya n’ab’inzego z’ubuzima bakomeje gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda kugira ngo hagabanywe ikwirakwizwa ry’iki cyorezo no kurinda abari mu byago byo kwandura.
Nubwo hataratangazwa indi tariki ishobora gusimbura iyi gahunda y’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diyosezi bwagaragaje icyizere ko nibura mu gihe kiri imbere, uko ubuzima rusange buzaba bwifashe neza, iyi gahunda izashobora kongera gutegurwa mu mutekano usesuye.
Diyosezi ya Mahagi-Nioka yiyongereye ku zindi nzego n’imiryango byo muri ako karere byahinduye cyangwa bihagarika ibikorwa byabyo kubera icyorezo cya Ebola, ibintu bigaragaza uburyo iki kibazo cy’ubuzima rusange gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku bikorwa by’amadini
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.