“Rubyiruko bana bacu, muharanire kuba inshuti za Yezu,” Musenyeri Vincent Harolimana
Mu gitambo cya Misa yafunguye ku mugaragaro Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ibaye ku nshuro ya 23, kuri uyu wa 20 Kanama 2026 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye urubyiruko guharanira kuba inshuti za Yezu no gukurikiza inyigisho ze.
Iyi Misa yatuwe na Musenyeri Vincent Harolimana ari kumwe na Musenyeri Célestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba wakiriye iyi Forumu.
Mu nyigisho yatanze ku munsi wa kabiri w’iyi Forumu, Musenyeri Vincent yahuje ubutumwa bwe n’igikorwa cy’umwihariko cyo guhererekanya umusaraba wa Forumu hagati ya Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Byumba, ashimangira ko urubyiruko rukwiye gukomeza urugendo rwo gukurikira Kristu.
Yagize ati “Rubyiruko bana bacu, muharanire kuba inshuti za Yezu. Noneho muharanire gutega amatwi ibyo Yezu abwiriza inshuti ze.”
Agaruka ku gikorwa cyo guhererekanya umusaraba wa Forumu y’Urubyiruko, Musenyeri Vincent yavuze ko uwo musaraba ari ikimenyetso cy’urukundo Kristu yakunze abantu.
Yagize ati “Tumaze guhererekanya umusaraba wa Forumu y’Urubyiruko mu Rwanda hagati ya Diyosezi ya Ruhengeri na Byumba. Uyu musaraba wa Forumu y’Urubyiruko ni ikimenyetso cy’urukundo Kristu yadukunze.”
Yakomeje asobanura ko urwo rukundo rwa Kristu rwagaragariye mu kwemera kwitangira abantu kugeza apfiriye ku musaraba, ariko akazuka ku munsi wa gatatu, akaba ari muzima.
Yagize ati “Kristu yakunze abantu kugeza n’ubwo yemeye guhara amagara ye, agera aho adupfira ku musaraba, ariko aza kuzuka ku munsi wa gatatu. Ubu ni muzima.”
Musenyeri Vincent yanibukije urubyiruko ko kureba umusaraba bikwiye kurufasha kubona urukundo Imana yakunze abantu no kubatoza kubana nk’abavandimwe.
Yagize ati “Iyo turebye urukundo Imana yadukunze, turahindukira twarebana tukareba ko turi abavandimwe koko. Ku musaraba Yezu wapfuye akazuka ni ho tuvoma amahoro arambye adacogora.”
Yasoje yibutsa urubyiruko amagambo ya Yezu aboneka mu Ivanjili ya Yohani, arusaba guhora rurangamira umusaraba nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana.
Yagize ati “Kurangamira umusaraba ni ukurangamira Yezu Kristu wabwiye abe ati Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze.” (Yohani 15,9)
Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ikomeje kubera muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ihuje urubyiruko rusaga ibihumbi birenga bitatu ruturutse muri za Diyosezi zose zo mu Rwanda no mu mahanga. Muri iyi minsi, barimo guhabwa inyigisho zitandukanye zigamije kubafasha gukura mu kwemera, gukunda Kiliziya no kurushaho kuba abahamya ba Kristu mu buzima bwa buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.