Ruhango: Ibyo wamenya kuri Saint Joseph TSS Nzuki, ishuri ryaje mu ya mbere 10 mu gihugu mu ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, muri Paruwasi Saint Jean Nzuki ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, iherereye mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri rya Saint Joseph TSS Nzuki, ishuri rikomeje kwigaragaza nk’icyitegererezo mu burezi bw’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Ibi birori byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, wahurije hamwe abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, abayobozi b’ishuri, abahagarariye inzego za Leta ndetse n’inshuti z’iki kigo, bose bishimira intambwe iri shuri rimaze gutera mu myaka irenga 25 rimaze rikora.
Saint Joseph TSS Nzuki ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi, abanyeshuri biga bacumbikirwa(boarding school) ryashinzwe mu mwaka wa 2000 muri Paruwasi Gatolika ya Nzuki. Riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, rikaba rifite intego yo gutanga uburezi bushingiye ku myuga no gutegura urubyiruko rushoboye kwisungana, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Iri shuri ryigisha amashami ane y’ingenzi y’ubumenyingiro arimo ubukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile Technology), ubwubatsi, ububaji ndetse n’ubudozi. Ubuyobozi bwaryo buvuga ko intego ari ukurema abanyeshuri badafite gusa ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo bafite ubushobozi bwo gukora, kwihangira umurimo no gukemura ibibazo biri mu muryango.
Mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, Saint Joseph TSS Nzuki ifite abanyeshuri 7528, bakurikiranwa n’abarimu n’abakozi bose hamwe bagera kuri 43. Nubwo ari umubare munini, iri shuri rikomeje kwerekana ko ubwinshi bw’abanyeshuri butabuza ireme ry’uburezi iyo hari gahunda, ubuyobozi bufite icyerekezo n’abarezi bitanga.
Yagize ati “Abanyeshuri bacu batsinze neza ikizamini cya Leta kugeza aho nibuze babiri mu icumi ba mbere mu gihugu mu ishami rya Automobile Technology bagize amanota meza, baba muri abo icumi ba mbere mu gihugu ndetse n’uwa cumi n’umwe ni uwacu.”
Kimwe mu bintu byazamuye izina rya Saint Joseph TSS Nzuki ni imitsindire yaryo ku rwego rw’igihugu. Umuyobozi waryo, Padiri Hakizimana Gerard, yavuze ko mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize iri shuri ryitwaye neza cyane cyane mu ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Ubu butumwa bugaragaza ko Saint Joseph TSS Nzuki iri mu mashuri make y’imyuga ageze ku rwego rwo guhatana ku rwego rw’igihugu no kugaragara mu ba mbere.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa na we yashimangiye ko iri shuri rimaze kuba ikimenyabose mu Karere ka Ruhango no hanze yako.Yagize ati “Mu karere ka Ruhango buri gihe muza muri imbere. Ibyo birazwi, ni ukuri kuzwi. Niba rero muri aba mbere mubikorera kandi mubikwiye.”
Yakomeje agaragaza ko iri shuri rizwi no ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.Ati“Mwumvise ko ku rwego rw’igihugu murazwi, mu nyandiko no muri Minisiteri y’Uburezi murazwi. Hari ahantu handitse Saint Joseph TSS Nzuki. Yewe si mu Rwanda gusa, no mu mahanga murazwi. Igihugu cy’Ubudage kirabazi.”
Uretse imitsindire, Saint Joseph TSS Nzuki inafite umwihariko wo gutoza abanyeshuri gukora no kwiyubakira. Kubera ko harimo amashami y’ubwubatsi n’ububaji, abanyeshuri bagira uruhare mu kubaka no guteza imbere ibikorwaremezo by’ishuri ryabo.
Padiri Hakizimana yavuze ko iri shuri ryiyubakira byinshi binyuze mu bumenyi bw’abanyeshuri.Ati“Urundi rugero rufatika ni ibikorwaremezo twiyubakira hano ku ishuri.”
Abanyeshuri bagira uruhare mu kubaka inyubako zitandukanye zirimo salle mberabyombi n’ibindi bikorwaremezo, ibintu bituma bava ku ishuri bafite ubumenyi bufatika ndetse banamaze kubushyira mu bikorwa.
Musenyeri Ntivuguruzwa yashimye cyane uyu muco wo gukora no gukunda ishuri.
Ati “Muri abana bakunda ishuri ryabo kandi bagatanga umuganda wabo mu kuryubaka no kubaka nyirizina, gufata itafari ukarigereka ku rindi.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri, Karenzi Eric uhagarariye abanyeshuri ba Saint Joseph TSS Nzuki yavuze ko bishimira intambwe iri shuri rimaze gutera kandi ko uburere bahabwa bubafasha gukura neza.
Yagize ati “Uyu ni umunsi wo kwishima no kwishimira ibyagezweho mu bufatanye bw’abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi.”
Yakomeje ashimangira ko iri shuri ribatoza ikinyabupfura, umuco n’imyitwarire myiza.
Ati“Muri Saint Joseph TSS Nzuki, dutozwa ikinyabupfura, imyitwarire no gukora cyane. Ibyo bikagaragarira mu mitsindire dore ko mu mwaka ushize twaje mu b’imbere mu gihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Uwimpuhwe Marie Gorette, wari uhagarariye inzego za Leta, yashimye uruhare rw’iki kigo mu guteza imbere urubyiruko rw'igihugu kuko abanyeshuri baza kuryigamo abenshi baba boherejwe na Leta
Yavuze kandi ko intsinzi itagerwaho n’umuntu umwe ahubwo isaba ubufatanye bw’abanyeshuri, abayobozi, abarimu n’ababyeyi.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwagiye busura iki kigo kenshi, bugasanga abanyeshuri babayeho neza.
Ati “Twagiye dusura abana aho baba n’aho bigira imyuga, dusanga nta kibazo bafite haba muri morale no mu byo bakora hano mu kigo.”
Yagize ati“Turashimira iki kigo cya TSS Nzuki kuko twabonye abana bagaragaza impano nyinshi, kandi iki kigo kigaragara ko gifite imitsindire myiza haba ku barimu no ku banyeshuri.”
Yanasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.Ati “Icyo dusaba urubyiruko ni ukwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.”
Padiri Hakizimana Gerard yavuze ko intego ya Saint Joseph TSS Nzuki ihura n’insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi Gatolika igira iti “Ndera neza, nkure neza kandi nkore neza.”
Yasobanuye ko umunyeshuri wiga muri iri shuri aba agomba kwiga neza, gutsinda neza no gukora neza ibyo yize.Ati“Ntidutanga ubumenyi gusa mu masomo ngiro, ahubwo dutanga n’uburere bugeretse.”
Yavuze ko abanyeshuri bahabwa inyigisho z’iyobokamana, bagasomerwa Misa Ntagatifu nibura rimwe mu cyumweru, hagamijwe kubafasha gukura neza mu ndangagaciro.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye Imana kubera uru rugo rw’uburezi, avuga ko rumaze kurera benshi.Ati“Saint Joseph TSS Nzuki yareze benshi. Bamwe bafite imirimo, bubatse ingo, barabyaye, abandi bari mu butumwa hirya no hino.”
Yanagaragaje ko iri shuri ritanga n’umusaruro mu guhamagarirwa ubuzima bwo kwiyegurira Imana, aho hari abahoze baryigamo bari mu rugendo rwo kuba abasaseridoti.
Mu gusoza, ubuyobozi bwa Saint Joseph TSS Nzuki,bwatangaje ko butazagarukira ku mashami ane busanzwe bufite, ahubwo bufite gahunda yo kongeramo andi mashami mashya mu gihe kiri imbere.
Nyuma y’imyaka 26 rimaze rikora, Saint Joseph TSS Nzuki rikomeje kuba kimwe mu bigo byigisha imyuga bifite izina rikomeye mu Rwanda. Guhuza imitsindire myiza ku rwego rw’igihugu, uburere bufite indangagaciro, kwigisha gukora no kugira uruhare rw’abanyeshuri mu kubaka ishuri ryabo, bituma rikomeza kuba icyitegererezo mu burezi bw’ubumenyingiro mu Karere ka Ruhango no mu Rwanda muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.