Ruhango: Mu gihe Imirimo yo kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro irimo kugana ku musozo, RGB Irategerejwe ngo Igenzure ibyakozwe
Nyuma y’igihe ibikorwa by’amasengesho ngarukakwezi byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango bihagaritswe by’agateganyo, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Ruhango, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, bwatangaje ko imirimo yo gushyira mu bikorwa ibyari byarasabwe ngo Ikibaya cyongere gufungurwa irimo kugana ku musozo.
Muri Gicurasi 2025, RGB yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho yabaga buri kwezi kuri iyi Ngoro yo mu Ruhango, mu gihe cy’amezi atatu, kubera ko ahabera ibyo bikorwa bitari byujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga ahantu hahurira abantu benshi.
Mu byagaragajwe nk’ibitagenda neza harimo:Kutagira ubwisanzure buhagije ku bahasengera, kudasobanura inzira z’abanyamaguru n’iz’imodoka, kubura ahantu hagenewe imodoka zaparika, kudateganyiriza abageze mu zabukuru n’abafite intege nke aho bashobora gusengera batuje, ndetse n’ibindi bijyanye n’isuku n’umutekano.
RGB yandikiye Diyosezi ya Kabgayi iysaba gukora ibyo bisabwa kugira ngo ibikorwa by’isengesho bibashe gusubukurwa.
Mu kiganiro Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhango, Padiri Dominique Tumaini Ngendahayo, yagiranye na Kinyamateka kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, yatangaje ko ibikorwa byihutirwa byari byasabwe na RGB byamaze gukorwa ku kigero cya 85%, ibindi bisigaye nabyo bikaba biri gushyirwamo imbaraga.
Padiri Tumaini yasobanuye ko ibyo basabwe byari bigabanyije mu byiciro bitatu, ariko icyiciro cya mbere cyarimo iby'ihutirwa byahise bihabwa umwanya wihariye ubu byararangiye.
Yagize ati “Twari twasabwe ibintu byinshi, ariko turabigabanya mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyarimo iby'ihutirwa: Gutandukanya aho abantu banyura n’imodoka, kugira ngo habe umutekano. Twubatse umuhanda mushya unyura inyuma y’ikibaya, utandukanye n’umuhanda mugari. Twubatse parikingi nshya, ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200, nk’uko byari byasabwe."
Ku bimaze gukorwa yakomeje agira ati"Hakozwe ibijyanye n’isuku: twubatse ubwiherero bushya 60, ibigega by’amazi yo kunywa n’ubwogero. Ibigega byashyizwemo amazi yo kunywa, hasigaye kurangiza imiyoboro yayo. Kuri ibi byose, umuhanda barawutsindagira, bagiye gushyiramo raterite kugira ngo ujye ukoreshwa neza.”
Padiri Tumaini yakomeje avuga ko hari ibindi biri kurangizwa muri iki cyumweru, harimo:Gushyiraho amarembo menshi yo kwinjirira mu kibaya hagamijwe kwirinda umubyigano, dore ko izari zihari zari nke,kunoza parikingi nshya, aho hakenewe sima n’amabuye menshi kugira ngo zubakwe neza kandi zishobore gukoreshwa igihe kirekire.
Ati “Mu bisigaye harimo na finisaje — gusiga amarangi, gushyiraho ibikoresho by'ikoranabuhanga nka screens abari kure bazareberaho amasengesho, ndetse na kamera z’umutekano.”
Yagarutse kandi ku gikorwa gikomeye cyo gutunganya ibidukikije ahazajya hateranira abantu . Ati “ Hari igikorwa kinini cyo gutera ibiti.Twabonye ibiti birenga ibihumbi bitanu. Bizaterwa ku mitwe ya parikingi no mu tuyira two mu kibaya, ku buryo abantu bazajya baba ahantu hatanga umwuka mwiza n’ituze.”
Padiri Tumaini yavuze ko muri 15% by’imirimo isigaye harimo ibikomeye kandi bisaba inkunga y’amikoro. Yagize ati“ Ibisigaye byose bisaba ubufasha. Dukeneye sima, amabuye, ibikoresho byo gufasha abatarimo gukurikira amasengesho bari kure(screens), kamera z'umutekano, amarangi, ibikoresho by’ubusitani, n’ibindi byinshi.”
Yasabye abakristu n’abandi bose bafite umutima w’urukundo gukomeza gutanga inkunga kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora isubukurwa ry’ibikorwa by’isengesho.
Padiri Tumaini yagaragaje ko bamaze igihe bandikiye RGB basaba gusurwa kugira ngo hagenzurwe ibyo bamaze kugeraho.
“Twabandikiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri tubasaba kuza kudusura barebe aho tugeze. Ariko icyo gihe byahuriranye n’igihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare, badusubiza ko bazaza. Ubu turategereje ko baduha itariki bazadusura.”
Ibikorwa by’amasengesho yo mu Kibaya cy’Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hari mu hantu hafatwa nk'ahatagatifu n’abakristu baturuka imihanda yose mu Rwanda no hanze yarwo, baza kwitura Yezu Nyirimpuhwe. Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100. Gutunganya no kuvugurura iki Kibaya byitezweho kongera icyizere mu mutekano, isuku n’uburenganzira bw’abahasengera.
Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Ruhango butangaza ko nibamara kurangiza ibisigaye no kugenzurwa na RGB, bizarushaho gutuma abakristu basenga batuje kandi batekanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.