Rulindo : Meya wa Hachenburg mu Budage yifuza ko umubano w’uyu mujyi na GS Burehe waramba
Umujyi wa Hachenburg mu Budage wagaragaje ko wifuza gukomeza no kwimakaza umubano ufitanye n’Ishuri rya GS Burehe riherereye muri Paruwasi ya Burehe, Diyosezi ya Byumba, mu Karere ka Rulindo.
Ibi byagarutsweho ku mugaragaro tariki ya 12 Gashyantare 2026 na Meya w’umugi wa Hachenburg mu Budage , Stefan Leukel, ubwo yari ayoboye delegasiyo y’abaterankunga baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat mu muhango wo gutaha ibyumba bitanu bishya by’amashuri n’icyumba cy’irerero byubakiwe GS Burehe ku bufatanye n’inshuti zaryo zo mu Budage.
Mu ijambo rye, Meya Stefan Leukel yishimiye intambwe imaze guterwa muri iri shuri abikesha ubufatanye bw’impande zombi, anashimangira ko atifuza ko uwo mubano ugarukira ku bikorwa by’inyubako gusa, ahubwo ko wakomeza kuba ikiraro cy’ubucuti n’iterambere rirambye.
Yagize ati “Ndifuza ko mu minsi iri imbere iri shuri ryanyu rya GS Burehe ryakomeza kugirana umubano n’umujyi wacu wa Hachenburg mu Budage. Uyu mubano n’ubufatanye nibishinge imizi, ukazamara imyaka myinshi.”
Meya Leukel yagaragaje ko umubano nk’uyu utanga umusaruro ugaragara mu mibereho y’abanyeshuri no mu ireme ry’uburezi. Yibukije abanyeshuri ko bakwiye gukoresha neza amahirwe babonye, bakiga bashyizeho umwete kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.
Ati “ Mwebwe banyeshuri mwiga hano kuri GS Burehe ndabasaba kwiga neza, mukoresha imbaraga n’ubwenge mufite, kuko inzozi mufite uyu munsi zizagera igihe zigasohora. ”
Uretse ibikorwa remezo by’amashuri byamaze kuzura bitwaye asaga miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda, Meya wa Hachenburg yashyikirije abanyeshuri impano zirimo imipira yo gukina umupira w’amaguru, basketball na volleyball, ashimangira ko siporo ari ingenzi mu mikurire y’umwana no mu kubaka ubumwe.
Yagize ati “Mu kwiga mukenera byinshi, harimo na siporo. Ni yo mpamvu nabazaniye impano zirimo imipira y’umupira w’amaguru, basketball na volleyball. Izi mpano ni izanyu; mukinire hamwe, mufashanye kandi mubikore mu mahoro no mu bwumvikane’’
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri, Padiri Harerimana Théophile, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Burehe, yavuze ko uyu mubano watangiye binyuze mu bufatanye bwari busanzwe hagati y’abaterankunga bo mu Ntara ya Rhenanie Palatinat n’amashuri atandukanye mu Rwanda, ariko ubu GS Burehe rikaba rifite umubano wihariye n’Umujyi wa Hachenburg.
Yagize ati ““Intara ya Rhenanie Palatinat nayimenye nkiri mushya mu busaseridoti. Noherejwe gukorera ubutumwa muri GS Burehe, mbere yaho nari muri GS Nyarubuye mu Karere ka Gatsibo, aho namenyaniye n’abaterankunga bo muri Rhenanie Palatinat badufashije kuvugurura amashuri yari ashaje. Ngeze hano muri GS Burehe nasanze naho hari ibyumba bishaje n’imikingo idakomeye, mpita ntekereza kongera kwegera izo nshuti.”
Yagaragaje ko ubufatanye bwatangiye hashingiwe ku cyizere no ku ntego ihuriweho yo guteza imbere uburezi, kandi ko bufite icyerekezo cyo kuramba no kwaguka mu bindi bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Nabagejejeho umushinga w’ibyumba bitanu byari bishaje cyane. Bawakiriye neza, banshakira abaterankunga, ishuri rirubakwa. Twarabishimiye cyane. Kuba Meya ubwe yifuje ko umubano wakomeza natwe twari twabyifuzaga, ariko kuba abyivugiye byaduhaye icyizere ko ubufatanye buzagenda burushaho gukomera. Uyu mubano tuzawusigasira, haba nkiri hano cyangwa n’uzansimbura.”
Abarezi n’abanyeshuri ba GS Burehe na bo bishimiye uru ruzinduko, bavuga ko kuba umuyobozi w’umujyi wa Hachenburg yarageze ku ishuri ryabo kandi akagaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye, ari ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti n’icyizere.
Nzabarantumye Edouard, wize muri iri shuri kuva mu 1957 akaba ari na ho yigisha indimi mu mashuri yisumbuye, yavuze ko uyu mubano ubafitiye akamaro kanini kandi ko witezweho kubyara umusaruro urambye.
Ati “Ubufatanye bwa GS Burehe na Rhenanie Palatinat bwaradushimishije cyane. Padiri Théophile yadukoreye ubuvugizi, atuzanira inshuti. Nta kiza kiruta incuti. Kuba baduhamirije ku mugaragaro ko uyu mubano uzakomeza byaduteye ibyishimo. No mu gihe tuzizihiza yubile y’imyaka 100 y’iri shuri, twifuza kuzabatumira tukishimana nabo ku ntambwe tuzaba tugezeho.”
Umubano hagati ya GS Burehe n’Umujyi wa Hachenburg mu Budage ugaragara nk’urugero rwiza rw’ubufatanye mpuzamahanga rushingiye ku burezi, aho impande zombi zihuriye ku cyerekezo cyo kubakira urubyiruko ahazaza heza. Ku bw’inyungu z’abanyeshuri n’abaturage muri rusange, icyifuzo cya Meya Stefan Leukel ni uko uwo mubano wakomeza gukomera, ukaramba kandi ukabyara umusaruro urambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.