Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ruyenzi yungutse iki mu myaka irenga itanu ya Ecole Primaire Saint Stanislas?

Ku wa 11 Kamena 2026, Ishuri Ribanza rya Saint Stanislas Ruyenzi, ishuri rya Diyosezi ya Kabgayi riherereye muri Paruwasi ya Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, ryizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, umurinzi waryo. Ni umunsi wabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe urugendo rw’iri shuri rimaze imyaka irenga itanu ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristu n’ubumenyi bufasha umwana gukura yuzuye.

Ruyenzi yungutse iki mu myaka irenga itanu ya Ecole Primaire Saint Stanislas?
Ruyenzi yungutse iki mu myaka irenga itanu ya Ecole Primaire Saint Stanislas?

Ecole Saint Stansilas, ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika riri muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda , Akagari ka Ruyenzi , umudugudu wa Rubumba.

Ryashinzwe ku wa 6 Mutarama 2020 ku bw’icyerekezo cya Diyosezi ya Kabgayi cyo kurushaho kwegereza uburezi Gatolika abaturage ba Ruyenzi. Muri iki gihe gito rimaze rikora, iri shuri ryabaye igisubizo ku babyeyi benshi bari bakeneye aho abana babo bakwigira hafi, bakabona uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ndangagaciro.

Padiri Karangwa Evariste, umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi, avuga ko kuva ryashingwa, iri shuri ryaje risubiza icyifuzo cy’abaturage ba Ruyenzi bari bakeneye ishuri ritanga uburezi bwuzuye.

Ati “Iri ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rishingiye ku myemerere ya Gikristu. Kiliziya ifite intego yo kurera umwana wuzuye mu mfuruka zose z’ubuzima. Umwana wiga hano atozwa kumenya Imana, gukora neza no guharanira kuba ikitegererezo. Twaje ari igisubizo ku baturage ba Ruyenzi bari banyotewe ishuri ritigisha gusa amasomo asanzwe, ahubwo rinigisha indangagaciro zo kubaha Imana n’iz’ubuzima bwiza,”

Akomeza avuga ko mbere y’uko iri shuri rishingwa, ababyeyi benshi bo muri aka gace bashakaga amashuri ya kure kugira ngo babone uburezi bujyanye n’indangagaciro za Kiliziya Gatolika. Gushinga Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi byabaye uburyo bwo kubegereza iyo serivisi, bityo abana bakabona aho bigira hafi kandi mu buryo bubafasha gukura neza haba mu bumenyi no mu muco.

Nk’uko bigarukwaho kenshi mu burezi Gatolika, intego si ugutegura umwana utsinda ibizamini gusa, ahubwo ni ukurera umuntu ushobora kubaho neza mu muryango no muri sosiyete.

Padiri Karangwa asobanura ko iri shuri ryashyize imbere iyo ntego ya Kiliziya yo kurera “umwana ushoboye kandi ushobotse”.

Ati “Hari aho usanga amashuri yibanda cyane ku gutsindisha abana, ariko ikibazo kikaba mu burere. Gushoboka bivuze kugira indangagaciro, ikinyabupfura, kubaha abandi no kumenya Imana. Ibyo ni byo dushyize imbere kuva ishuri ryatangira, kandi imyaka itanu irenga irerekana ko bishoboka guhuza uburezi n’uburere.”

Uyu murongo w’uburezi ni wo watumye ishuri ridahagarara ku gutanga amasomo gusa, ahubwo rikaba n’ahantu ho kubaka ubuzima bwa gikristu. Buri mwaka abana benshi bategurwa kandi bagahabwa amasakaramentu atandukanye, bikabafasha gukurana ukwemera kuva bakiri bato.

Ishuri ryeguriwe Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, washinze Umuryango w’Abapadiri b’Abamariyani. Aba bapadiri ni na bo bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruyenzi.

Padiri Karangwa avuga ko guhitamo uyu mutagatifu byaturutse ku ndangagaciro zaranze ubuzima bwe, cyane cyane urukundo yakundaga abana n’ubwitange bwe mu burezi.

Ati “Mu buzima bwa Mutagatifu Stanislas dusangamo umuntu waharaniye ko abana barerwa neza kandi bakamenya Imana. Kumugira umurinzi w’ishuri ni ukwifuza ko natwe dukomeza muri uwo mujyo wo kubaka abana bafite indangagaciro nziza kandi bafite ejo hazaza heza.”

Nubwo ari ishuri rikiri rito ugereranyije n’andi amaze igihe kirekire, Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi rimaze kwigarurira icyizere cy’ababyeyi benshi.

Mu myaka ibiri ishize, ishuri ryakoze ibizamini bya Leta inshuro ebyiri, kandi inshuro zombi ryatsindishije abana bose ku kigero cya 100%.

Padiri Karangwa ati “Twatsinze ijana ku ijana kandi abana babona ibigo byiza. Uyu mwaka dufite abakandida 90. Intego ni ugukomeza uwo mujyo kuko ikipe itsinda ntigomba gusubira inyuma,”

Kugeza ubu, ishuri rifite abanyeshuri 712 biga mu byiciro by’inshuke n’abanza, umubare ugaragaza icyizere abaturage bakomeje kurigirira.Mu butumwa bwe, Ajeneza Hakuzimana Chana, wiga mu mwaka wa gatanu, uhagarariye abanyeshuri, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku cyerekezo yahaye abaturage ba Ruyenzi ibinyujije muri iri shuri.

Yashimiye kandi abayobozi, abarezi n’ababyeyi ku ruhare rwabo mu burezi bw’abana, avuga ko ubwitange bwabo ari bwo butuma abanyeshuri bagira amahirwe yo kwiga no gutegura ejo hazaza habo.

Mu gihe riri kurenza imyaka itanu rimaze rishinzwe, rihereye ku banyeshuri 62 bahawe amasakarementu y'ibanze kuwa 11 Kamena 2026, iri shuri rikomeje kwerekana ko intego ya Kiliziya yo kurera “umwana ushoboye kandi ushobotse” ishoboka iyo uburezi, uburere n’iyobokamana bihuzwa. Ku baturage ba Ruyenzi, ni imwe mu mbuto zigaragara z’uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi no gutegura ejo hazaza h’abana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose