Rwanda: Kiliziya Gatolika mu myiteguro y’inama mpuzamahanga izahuriza abakora mu itangazamakuru Gatolika basaga 500 i Kigali
Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) kiri ku Ruyenzi, habereye inama ya kabiri ya Komite ishinzwe gutegura SIGNIS World Congress 2026, kongere mpuzamahanga ihuza abayobozi, abashakashatsi, abanyamakuru n’abandi bakora mu itangazamakuru Gatolika baturutse hirya no hino ku migabane y’isi
Iyi nama yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yari igamije gusuzuma aho imyiteguro y’iyi kongere igeze, kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama yabanje, no gushyiraho ingamba zigomba kwihutishwa mu gihe gisigaye mbere y’uko iyo kongere iba.
SIGNIS World Congress 2026 iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ikazabera kuri KCEV – Camp Kigali. Iyi kongere izaba ibaye ubwa mbere ku mugabane wa Afurika, ibintu byahesheje u Rwanda icyubahiro cyo kuba igihugu cyakiriye iyi nama mpuzamahanga ikomeye mu rwego rw’itangazamakuru Gatolika ku isi.
Mu byaganiriweho muri iyi nama harimo isesengura ry’imyiteguro rusange y’iyo kongere, imiterere n’imigendekere y’ibikorwa biteganyijwe, uko hazakirwa abazayitabira baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse n’uruhare u Rwanda ruzagira mu kwakira neza inama mpuzamahanga ifite agaciro gakomeye ku rwego rw’itangazamakuru Gatolika ku isi.
Abagize Komite banarebeye hamwe raporo y’imyanzuro y’inama yabanje yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2025, ari na yo yari yatangijwemo ku mugaragaro ibikorwa byo gutegura SIGNIS World Congress 2026 no gushyiraho za Komite zinyuranye ziyishinzwe.
Hanaganiriwe ku gikorwa cyo gutunganya urubuga rwa interineti rwa SIGNIS World Congress 2026, ruzifashishwa mu itumanaho, mu kwiyandikisha kw’abazitabira no mu gutangaza amakuru ajyanye n’iyo kongere. Byagaragajwe ko ibikorwa byo kurwubaka bigeze kure, bikaba biri mu bigomba kwihutishwa mu by’ingenzi.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari, byagaragajwe ko izakoreshwa muri iyi kongere izagera kuri 545,668 USD, ahwanye na 792,309,936 Frw. Muri ayo mafaranga, Umuryango wa SIGNIS uzatanga 65%, abazitabira (delegates/members) bagatanga 30%, naho Kiliziya Gatolika mu Rwanda igatanga 10.60%, bingana na miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iyi kongere izitabirwa n’abantu barenga 500 baturutse ku migabane yose y’isi.
Mu ijambo rye, Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa yashimangiye ko kwakira SIGNIS World Congress 2026 ari amahirwe akomeye ku Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika, by’umwihariko mu kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu iyogezabutumwa, guteza imbere indangagaciro z’ubumuntu, amahoro n’ubunyamwuga mu itangazamakuru rishingiye ku kwemera.
Yongeyeho ko iyi kongere izatanga umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye, kuganira ku mbogamizi n’amahirwe biri mu itangazamakuru ryo muri iki gihe, no gutekereza ku ruhare rwaryo mu kubaka sosiyete ishingiye ku kuri, ubumwe n’amahoro.
Iyi nama yo ku wa 16 Mutarama 2026 ikurikiye iya mbere yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2025, ikaba igaragaza ko imyiteguro ya SIGNIS World Congress 2026 iri kugenda itera intambwe ishimishije.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.