Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Rwego Ngarambe yasabye abapadiri bashya gukomeza umurongo w'ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya

Mu guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, hazirikanwa Yubile y’Ubusaserdoti byahujwe n’itangwa ry’Ubupadiri ku badiyakoni 11, mu gihe abafaratiri 9 bahawe Ubudiyakoni, Rwego Ngarambe Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare ikomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda no ku bufatanye bwiza ifitanye na Leta, anashishikariza abapadiri bashya gukomeza uwo murongo.

Rwego Ngarambe yasabye abapadiri bashya gukomeza umurongo w'ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya
Rwego Ngarambe yasabye abapadiri bashya gukomeza umurongo w'ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya

Ni mu birori byatangijwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Sainte Famille kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026, cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akikijwe n’abepiskopi batandukanye bari mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo Musenyeri Jérôme Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Anastase Mutabazi, wahoze ari Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rwego Ngarambe Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yagize ati "Ndagira ngo twishimire ibi birori by’impurirane twagize birimo itangwa ry’Ubupadiri n’Ubudiyakoni, ariko kandi no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali. Ni akanya ko gushimira Imana, ariko natwe twishimira izo ntambwe tuba dutera."

Yakomeje avuga ko, mu izina rya Leta y’u Rwanda, ashimira Kiliziya Gatolika ubufatanye bukomeje kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, zirimo uburezi, ubuzima n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Ati "Turabashimira ku bw'umuhate mukomeje gushyiramo, kandi ubutumwa bwihariye ku batangiye inshingano nshya z’Ubusaserdoti ni uko dukomezanya muri uwo murongo. Muri mu muryango mugari w’abapadiri, mukagira n’umwihariko wo kuba muri Abanyarwanda. Ku bw’izo mpamvu rero mufite inshingano zikubye kabiri n’iz’abandi mu gukomeza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda twifuza."

Rwego Ngarambe Emmanuel yasabiye kandi aba bapadiri bashya gukomera ku muhamagaro wabo, asaba Imana gukomeza kubaha imbaraga, kubarinda icyabagusha no kubayobora mu butumwa bwabo bwa buri munsi.

Abapadiri bashya ni Padiri Aimable Azabaho Uvuka muri Paruwasi ya Gishaka, Padiri Juvens Nishimwe Uvuka muri Paruwasi ya Munanira, Padiri Florien Usengayezu wo muri Paruwasi ya Rulindo, Padiri Honoré Niyonzima wo muri Paruwasi Sainte Famille, Padiri Elie Hakizimana wo mu muryango w’abapaloti (SAC), Padiri Pascal Mugambira wo mu muryango w’Abapaloti (SAC), Padiri Olivier Hakizimana wo mu muryango w’Abasareziyani (SDB), Padiri Emmanuel Numviyumukiza wo mu basareziyani (SDB), Padiri Thomas Nyarwaya, Eric Twagiramungu (OCD), na Padiri Blaise Ngayaboshya (OCD).

Usibye Rwego Ngarambe Emmanuel wari uhagarariye Guverinoma, ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abapadiri benshi baturutse hirya no hino baje gushyigikira barumuna babo bahawe amasakaramentu, abihayimana bo mu miryango inyuranye, abakiristu batandukanye, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abahawe Ubusaserdoti n’Ubudiyakoni.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose