Ryahize amatorero menshi mu Rwanda: Menya Ingeri mu Nganzo ya E.P. Saint Stanislas Ruyenzi
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, umurinzi wa Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi, byabaye ku wa 11 Kamena 2026, kimwe mu byashimishije abari bitabiriye uwo munsi ni imbyino n’ibitaramo by’Itorero Ingeri mu Nganzo, itorero ry’iri shuri rimaze kumenyekana kubera ubuhanga n’umusaruro ritanga mu kwimakaza umuco nyarwanda mu bana.
Iri torero ryasusurukije abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abatumirwa bari bitabiriye uwo munsi mukuru, ryerekana ubuhanga mu mbyino gakondo n’imihamirizo y’umuco nyarwanda, ibintu byatumye benshi baryishimira.
Ubuyobozi bw’ishuri n’abaritoza bavuga ko ibyo iri torero rigaragaza uyu munsi ari umusaruro w’urugendo rurerure rw’uburere n’imyitozo, rwatumye rinagera ku rwego rwo kwitwara neza mu marushanwa y’umuco ahuza amashuri yo mu Rwanda.
Madamu Alice Kayigamba, umurezi muri Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi akaba n’umutoza w’Itorero Ingeri mu Nganzo, yavuze ko iri torero ryashinzwe hagamijwe gufasha abana gukura bamenya kandi bakunda umuco wabo.
Yagize ati“Iri ni itorero rirererwamo abana kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri abanza. Hatorezwamo kubyina Kinyarwanda n’indi mirimo yose gakondo iba mu muco nyarwanda. Turashaka ko abana bamenya abo bari bo, bakamenya igihugu cyabo kandi bakagikunda.”
Avuga ko ibikorwa by’iri torero bitagarukira mu kigo gusa, kuko ritumirwa kandi rikitabira ibikorwa bitandukanye haba mu gace ishuri riherereyemo ndetse no mu marushanwa ategurwa ku nzego zitandukanye.
Ati“Ntabwo aba bana basusurutsa abigira hano gusa. Dususurutsa ababyeyi, abaturage ndetse tunitabira amarushanwa atandukanye. Ubu duherutse kwitabira amarushanwa y’umuco tugera ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu.”
Aya marushanwa ahuza amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu gihugu hose, aho amarushanwa atangirira ku rwego rw’umurenge, agakomereza ku karere, intara ndetse akarangirira ku rwego rw’Igihugu.
Ku bwa Kayigamba, kuba abana b’iri torero barabashije kugera ku mwanya wa gatatu mu gihugu hose mu marushanwa ya 2025-2026 ni intambwe ikomeye ibafasha kurushaho kwigirira icyizere no gukunda ibyo bakora.Ati “Ku mwana kuba ava ku rwego rw’umurenge akagera ku rwego rw’Igihugu ni ikintu gikomeye cyane. Bibigisha guhatana mu buryo bwiza, bikabatera imbaraga zo gukora kandi bikabafasha no mu myigire yabo.”
Yongeyeho ko umuco ari inkingi ikomeye mu burezi bw’umwana, kuko umufasha kumenya inkomoko ye n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.Ati “Baravuga ngo nta gakondo nta nkomoko. Umwana ubashije kujya mu itorero akamenya umuco nyarwanda, bimufasha kumenya uwo ari we, kumenya igihugu cye no kugikunda.”
Umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi, Padiri Karangwa Evariste, na we ashimangira ko ibikorwa nk’ibi biri mu murongo wa Kiliziya Gatolika wo kurera umuntu mu buryo bwuzuye.Yagize ati“Uburezi bwa Kiliziya Gatolika buharanira kurera umuntu wuzuye mu mfuruka zose z’ubuzima. Ntidushaka kurera umwana mu masomo gusa, ahubwo tunamufasha gukura neza ku mubiri, ku mutima, ku bitekerezo no mu ndangagaciro.”
Asobanura ko imyidagaduro n’ibikorwa by’umuco bifite uruhare runini mu gufasha abana gutsinda neza amasomo yabo kuko bibafasha kuruhuka no kwisanzura. Ati“Umwana iyo yatojwe gukina, kuririmba cyangwa kubyina hakiri kare, bimufasha kuruhuka no kwisanzura. Iyo ubwenge bwe buruhutse neza, n’ibyo yiga abifata mu buryo bworoshye kandi akabitsinda neza.”
Padiri Karangwa yagarutse kandi ku musaruro w’Itorero Ingeri mu Nganzo, avuga ko kuba ryarabaye irya gatatu ku rwego rw’Igihugu ari ikimenyetso cy’uko rigeze ku rwego rushimishije.Ati “Ni itorero twabonye rifasha abana kwidagadura neza no kwiga umuco. Ariko kandi kubyina Kinyarwanda si ukubyina gusa, kuko umuntu anigiramo indangagaciro nyinshi. Ni yo mpamvu twarishyizemo imbaraga kandi tuzakomeza kuriteza imbere.”
Kwegukana umwanya wa gatatu mu marushanwa y’umuco ahuza amashuri abanza n’ayisumbuye ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2025-2026 ni intambwe ikomeye kuri Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi. Ni intsinzi iterekana gusa ubuhanga bw’abana mu mbyino n’umuco, ahubwo inagaragaza uburyo ishuri rikomeje gushyira imbaraga mu burezi bwuzuye bw’umwana, buhuza ubumenyi, imyitwarire myiza, indangagaciro n’urukundo rw’umuco nyarwanda.
Mu gihe iri torero rikomeje kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye, ubuyobozi bwaryo buvuga ko intego nyamukuru ikomeza kuba iyo kurera abana bafite ubumenyi bw’umuco, bakunda igihugu cyabo kandi biteguye kuzaba abaturage beza b’ejo hazaza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.