Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sagrada Família: Papa Leo XIV yahamagariye abakristu guharanira amahoro

Mu gitambo cya Misa cyabereye muri Bazilika ya Sagrada Família i Barcelona ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kamena 2026, Papa Leo XIV yashimangiye ko ukwemera nyakuri kwa gikristu kudashobora kubangikanywa n'intambara, urugomo cyangwa kwirengagiza abari mu mibabaro. Ni umuhango wabereye muri iyi nyubako y'amateka imaze imyaka isaga 100 yubakwa ikaba yanahawe umugisha ku mugaragararo na Papa, wanahuriranye n'isabukuru y'imyaka 100 ishize umwubatsi w'ikirangirire Antoni Gaudí wagize uruhare rukomeye mu kuyishushanya no kuyubaka, yitabye Imana.

Sagrada Família: Papa Leo XIV yahamagariye abakristu guharanira amahoro
Sagrada Família: Papa Leo XIV yahamagariye abakristu guharanira amahoro

Mbere y’Igitambo cya Misa, Papa Leo XIV yabanje gushengerera Yezu mu Isakaramentu Ritagatifu ndetse anasura imva ya Antoni Gaudí, umwubatsi washyizeho umushinga wa Sagrada Família, ifatwa nk'imwe mu nyubako zikomeye zigaragaza ukwemera kwa gikristu binyuze mu buhanga bw'ubwubatsi, amabara n'urumuri.

Mu nyigisho ye yyatanze mu ndimi z'Ikinyakatalani n'Icyesipanyoli, Papa Leo XIV yibukije amagambo ya Yezu aboneka mu Ivanjili ya Yohani agira ati "Nimutanyemera ko ndi we, muzapfana ibyaha byanyu."

Papa yavuze ko ayo magambo akomeye, ariko ko anaherekejwe n'ubutumire buganisha ku gakiza.

Yagize ati "Ntitwashobora kwemera Yezu ngo tujye mu ntambara. Ntitwashobora kwemera Yezu ngo twice inzirakarengane. Ntitwashobora kwemera Yezu ngo tureke ababaye, abarira cyangwa abahunga ubukene."

Muri uwo muhango, Papa yakiriwe n'Umwami Felipe VI n'Umwamikazi Letizia ba Espagne, bari kumwe na Minisitiri w'Intebe Pedro Sánchez, ndetse n'abandi bayobozi ba Leta n'aba Kiliziya.

Papa Leo XIV yavuze ko Sagrada Família ifungura imiryango yayo nk'amaboko arambuye yakira abantu bose, ibatumirira kwegera urutambiro rw'Imana no kumva Ijambo ryayo ribahindura umuryango umwe ukundwa n'Umwami kandi ugaburirwa n'Ukaristiya.

Yagize ati "Iyi Bazilika ifungura imiryango yayo nk'amaboko arambuye atumira buri wese kumva Ijambo ry'Imana riduhindura umuryango ukundwa na Nyagasani kandi ugaburirwa n'ubuzima bwe mu Ukaristiya."

Papa Leo XIV yasobanuye ko iyi Bazilika ari ikimenyetso cy'ubumwe gikusanyiriza abantu hamwe ku Ijambo ry'Imana no ku Mutsima Mutagatifu. Yagereranyije Kiliziya n'inyubako nzima yubatswe n'amabuye menshi atandukanye, Kristu akaba ari we musingi n'iherezo ryayo.

Yanagarutse ku kuba Sagrada Família ikomeje kubakwa kugeza n'ubu, avuga ko ari ikimenyetso cy'ubuzima bwa gikristu bugenda bwuzuzwa umunsi ku wundi n'Imana, abantu bakaba bahamagarirwa gufatanya na yo muri uwo murimo.

Papa yashimangiye kandi ko imiterere y'iyi Bazilika, cyane cyane imitako yayo n'umunara mushya wa Yezu Kristu waherewe umugisha muri uwo muhango, byose byerekeza ku musaraba nk'ikimenyetso cy'agakiza, icyizere n'urukundo rw'Imana.

Yavuze ko umusaraba urabagirana uri ku mpinga y'uwo munara ugomba kuba ikimenyetso kigaragara cy'ukwemera ndetse n'urumuri rumurikira umujyi wa Barcelona.

Papa yashimiye Antoni Gaudí uburyo yakoresheje impano yahawe mu kubaka ahantu hafasha abantu guhura na Kristu binyuze mu buhanzi n'ubwiza bw'inyubako.

Mu gusoza inyigisho ye, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kubaka no gushyigikira umushinga wa Sagrada Família, awusobanura nk'igihangano gikomeye cy'ubwubatsi ndetse n'igikoresho gikomeye cyo kwamamaza Inkuru Nziza.

Yasabye abakristu kudahora bareba gusa hejuru berekeza amaso kuri Kristu, ahubwo no kureba abari ku ruhande, cyane cyane abakene, abatagira kivurira n'abababaye.

Yagize ati "Nimuzamure amaso yanyu murebe Kristu, ariko nanone muzamure n'abari hasi, abirengagijwe n'abababaye, kugira ngo ubutumwa bw'icyizere n'urukundo butangazwa n'iyi Bazilika bugaragarire no mu mibereho yanyu ya buri munsi."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose