Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Save irembo ry'Ivanjili yafunguweho umuryango w'Impuhwe

Kuri iki Cyumweru Tariki 5 Gicurasi 2024, muri Paruwasi ya Save yo muri Diyosezi ya Butare hafunguriwe umuryango W'Impuhwe z'Imana, ukaba ubaye uwa kane ufunguwe muri itanu iteganyijwe.

Save irembo ry'Ivanjili yafunguweho umuryango w'Impuhwe
Save irembo ry'Ivanjili yafunguweho umuryango w'Impuhwe

Paruwasi ya Save, yatoranyijwe, kuko ari yo Paruwasi ya mbere mu Rwanda yatangiriwemo Ubukirisitu ikaba ari na yo imaze imyaka 125, Kiliziya mu Rwanda yitegura guhimbaza.

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare mu nyigisho ye, yavuze ko Umuryango w'Impuhwe z'Imana wafuguwe, ugaragaza urukundo rw'Imana bityo kuwunyuramo bikaba biha umuntu gukira ingaruka z'ibyaha akorera Imana.

Yasabye abakristu kurangwa n'urukundo rwitanga kuko ari wo murage wa Kristu.

Ati "Urukundo rwa Yezu Kristu rurenze bwa burenganzira duhora tuvuga kuko rubereyeho kwitangira abandi. Umugore, umugabo, abana, Abapadiri, Abiyeguriyemina n'abandi bakwiye kumva ko na bo babaho mu bwitange, ubuzima bwabo bukaba ari ubwo kwitangira abandi nk'uko Yezu Kristu ubwe yitanze ari twe agirira."

Myr Filipo avuga ko ubukristu bw'ukuri ari ugufasha abandi kubona ineza y'Imana. Uwigisha akishimira ko abo yigishije bagirira abandi akamaro; uwarabyaye akishimira ko abana be bakura bakagira icyo bimarira; umuganga akishimira ko abo avura bakira bakongera kuba bazima.

Myr Filipo yabwiye abakristu b'i Save, ko umuryango w'Impuhwe wibutsa ko umukristu nyawe agomba kubabarira kandi agasaba imbabazi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Save Medard Kyebambe, yashimiye Myr Filipo Rukamba wabafunguriye umuryango, yibutsa abakirisitu ko kuba bafunguriwe umuryango bidakuraho Isakaramentu ry'Imbabazi, ahubwo uyu muryango ujyana na ryo.

Ati"Uyu Muryango ufunguwe kugira ngo tubone uburyo bwo kubabarirana, kugira ngo Yubile izasange dufite umutima ucyeye, haba mu miryango iwacu no mu Gihugu, bidufashe no gutuma ubuzima bwacu bwa buri munsi buba bwiza."

Yakoje avuga ko kuba umukristu ari ugusa na Yezu witangiye abantu. Ati"Niba udatuma umuryango wawe ujya mbere, niba udaharanira iterambere ry'urugo rwawe, niba utababarira, niba udasaba imbabazi nta bukirisitu bwawe, kuba umukiristu ni ugusa na Yezu no kwitangira ibyo ukora, abo ushinzwe n'ibyo wiyemeje."

Basabwe kurangwa n'urukundo rwitanga no kubabarira
Basabwe kurangwa n'urukundo rwitanga no kubabarira
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose