Seminari nkuru ya Nyakibanda yahimbaje Mutagatifu Karoli Boromewo yisunze.
Tariki ya 04 Ugushyingo buri mwaka , kiliziya ihimbaza mutagatifu Karoli Boromewo akaba n’umurinzi wa seminari nkuru ya Nyakibanda . Kuri uyu wa mbere tariki 04/11/2024, Iseminari nkuru ya Nyakibanda yahimbaje umunsi mukuru wo kwizihiza mutagatifu Karoli boromewo yiragije hanatangwa impamyabumenyi ku ba Padiri 48 baharangije umwaka w’amashuri 2022 – 2023.
Igitambo cya Misa yo kwizihiza mutagatifu Karoli Boromewo umurinzi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda, cyayobowe na Myr Vincent Harolirimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe abaseminari n’abapadiri, Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro na Myr Smaragde Mbonyinte Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru .
Ni Misa kandi yitabiriwe n’abapadiri, abayobozi mu nzego bwite za Leta barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andrew, bamwe mu bihayimana n’abandi.
Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu nyigisho ye yabwiye abaseminari bakuru bo mu Nyakibanda ko Kristu ari umushumba mwiza kuko nawe yabonekeye intama ze, avuga ko yatubereye urugero ndetse na Mutagatifu Karoli Boromewo umurinzi w’iyi Seminari akaba yarababereye urugero rw’ibishoboka. Yasabye abaseminari bakuru nabo kuzirikana ku busaseridoti bifuza kuzahabwa, ati “Ese wicara ubitekereza umunsi ku munsi, cyangwa uba utegereje umunsi wo gusohoka mu iseminari nkuru gusa, aho mujya mu biruhuko mwoherezwamo ni ukugira ngo tubarememo abantu bakomeye b’ejo hazaza, abapadiri beza, icyo mubona mukagishima, mugikomeze kandi mugiharanire, hanyuma ikibi n’icyo mubona mudashima mukigendere kure, iteka muhore muzirikana ku busaseridoti bwanyu bw’ejo hazaza mubigirire igishyika.’’
Yakomeje avuga ko gutekereza kare icyo abaseminari bakuru bazaba ari cyo cyizatuma bagira ibyishimo no gukunda ibyo bakora, ati “Dusabe ingabire yo kumenya Passion y’Imana, tugomba kuyikorera tutizigama kugira ngo binadufashe gukomeza kuzirikana ko nta handi dutaha, nta handi tuva usibye kuri Yezu Kristu. Gukorera Yezu kristu kandi bigomba kuba iby’ubuzima bwawe bwose kuko ntabwo uri umunyakiraka ngo wumve ko hari 10% cyangwa 5% uzizigamira, tugomba kumumenya ingendo tukamumenya indoro. Twumve tumurimo kandi nawe twumve aturimo kugira ngo tube abantu b’Imana aho kuba abakozi bayo, abatazagenza gutyo abakirisitu bazabibona.’’
Myr Jean Bosco Ntagungira kandi yasabye abapadiri kwitwara nk’abapadiri, bakerekana itandukiniro nko kujya ahantu bambaye ibirango bibaranga ku buryo ubabonye wese amenya abo baribo. Ati’’ tumenye kugaragaza icyo turi cyo kuko n’ubibonye hari icyo bimuremamo, kuko umushumba mwiza agomba guhorana ubugwaneza bwa kristu.’’
Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe abaseminari n’abapadiri yavuze ko yishimiye kubana n'abaseminari bakuru ba Nyakibanda mu guhimbaza bazina Mutagatifu iyi Seminari yiragije, ashimira Abepiskopi bahamagarira abaseminari kugana inzira y’Imana mu izina rya Yezu bakabitaho ndetse bakabashakira umwanya uhagije babahora hafi.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa kandi kuri uyu munsi mukuru wo guhimbaza Mutagatifu Karoli Boromewo Seminari nkuru ya Nyakibanda yiragije yaboneyeho gutangarizamo ku mugaragaro umwaka w'amashuri 2024 - 2025 anatangaza intego y'uyu mwaka igira iti "Buri muntu akanguriwe gutega amatwi.''
Tubibutse ko iyi seminari nkuru ya Nyakibanda yaragijwe mutagatifu Karoli Boromewo yashinzwe mu 1913 ikaba ari seminari ya za diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari 9 , kuko irera abaseminari bitegura guhabwa ubupadiri bakahigira ikiciro cya Tewolojiya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.