Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi yahimbaje Mutagatifu Tomasi wa Akwino yaragijwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025, Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi wa Akwino, yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu yisunze.
Myr Barthazal Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi mu nyigisho ye yasabye Abaseminari bakuru gushakashaka Imana yo bukungu bukomeye.
Yagize ati '' Baseminari bana bacu iki kiciro cya Firozofiya murimo, ni umwanya mwiza wo gutuza Yezu mu buzima bwanyu no kunywana nawe mu rugero rwa Mutagatifu Tomasi wa Akwino twizihiza uyu munsi.
Muharanire gukora ugushaka kw'Imana Data kugera ku ndunduro. Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe Dawe, iri ni ijambo rya zaburi ya 40 rigomba kuturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, no kutumurikira mu ntambwe zacu z'ubuzima no mu muhamagaro wacu wa Gisaseridoti kuri mwebwe Baseminari.''
Myr Barthazal yavuze ko abaseminari bafite, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Imana ibakunda n’ikimenyetso cy’uko Imana yabasubije isoko mu mpano y'Ubusaserdoti kuko itigeze ikama n’ubu ikibyara Abasaserdoti. Ati : ‘’Baseminari bacu rero muri amizero ya Kiliziya y'u Rwanda, hano hajishe igisabo cy'Ubusaseridoti, ni ahantu ho kubungabunga, n'abaharererwa bakatubera ishema, nyuma yo gushimira Imana yaduhaye ingabire y'ubusaseridoti abana b'Imana bakayakira, reka namwe mbashimire Baseminari mwemeye kwitaba.''
Yakomeje agira ati : '' Kubabona muri abasore nka mwe muri ibi bihe bitoroshye binumvikanamo nyiramubande nyinshi cyane ariko mukitaba karame ndabibashimiye, muri abasore beza, bitonda kandi bakira uburere ndabibashimiye.
Umufaratiri ni uwo umuntu abona mu iseminari ntatandukane n’uwo abona muri bisi, mu Kiliziya, mu birori, mu rugo ari mu biruhuko, muzire kubusanya n’uwo uriwe n’uwo Kiliziya igushakamo kandi ikwifuzamo.’’
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Mugabo Gilbert, yavuze ko yishimiye kwifatanya n'Abaseminari bakuru ba Kabgayi, ashimira uruhare rwa Seminari na Kiliziya muri rusange mu guteza imbere uburezi n'umuco. Yagize ati : ''Ni byiza kurerera u Rwanda na Kiliziya mubatoza n'umuco, umunsi nk’uyu twizihiza umuntu ukomeye Mutagatifu Tomasi wa Akwino, natwe biduha umukoro wo kugira ibyo tugenderaho tugendeye ku rumuri rw'abatubanjirije, hari ibituranga turiho ndetse tutakiriho, igihe umuntu amara avugwa atakiriho usanga ari cyo kinini tugendeye ku myaka Mutagatifu Tomasi wa Akwino amaze atakiriho, n'imyaka tumaze tumuvuga. »
Padiri Claudien Mutuyimana, Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Philosophicum Kabgayi, yashimiye Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, inzego z’ubuyobozi n'abandi bifatanyije na Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi mu munsi mukuru wabo wa Mutagatifu Tomasi wa Akwino. Yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuko banazirikana na Yubile y'ubutatu y'impurirane ya Mutagatifu Seminari yabo yiragije, avuga ko kandi iyo yubile ijyana n'indi y'impurirane Kiliziya n'isi yose byizihiza by'umwihariko mu Rwanda aho bizihiza Yubile y'imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa benemuntu.
Ubuyobozi bwa Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi itangaza ko kuri iyi nshuro bizihiza Mutagatifu Tomasi wa Akwino biragije bizihiza imyaka 800 Tomasi w'Akwino amaze avutse, imyaka 750 yitabye Imana, n'imyaka igera kuri 700 ashyizwe mu rwego rw'Abatagatifu.
Ibi birori byanitabiriwe n’Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, inzego za Leta n’Abakristu bifatanyije na Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi mu munsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi w'Akwino.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.