Seminari Nto ya Karubanda yagabiye Myr Filipo Rukamba imwifuriza Yubile nziza aherutse guhimbaza
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2023, Seminari Nto ya Karubanda yahimbaje ibirori bya Bikira Mariya utarasamanywe icyaha aho yifatanyije na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare iboneraho no kumwifuriza Yubile nziza imugabira inka imuha n'ishusho ya Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho.
Mu Ijambo rye Myr Filipo yashimiye abapadri n'abaseminari batekereje kumugabira inka. Yasabye ko inka yahawe yaguma mu iseminari ikajya ikamirwa Abaseminari.
Padri mukuru wa Seminari nto ya Karubanda padiri Jean de Dieu HABANABASHAKA, yashimiye Myr Filipo wemeye kwifatanya na Seminari. Avuga ko umwaka wa Yubile y'umwepiskopi wabo bawugiriyemo umugisha kuko ari bwo bagize abanyeshuri batsinze neza ndetse na Seminari ya Karubanda ikaza ku isonga ku rwego rw'Igihugu.
Uwavuze mu izina ry'ababyeyi barerera muri Seminari Nto ya Karubanda, yashimiye Myr Filipo uburyo yitanze agasubiza mu buryo ibintu byari byarasenyutse, dore ko yabaye umwepiskopi, mu bihe bitoroshye, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka itatu gusa ihagaritswe. Yamushimiye kandi uruhare rwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Avuga ko kuba abana babo biga neza bakigirira akamaro, abigiramo uruhare runini nk'umushumba wabo kandi ubitaho. Amwifuriza gukomeza kugira yubile nziza n'ubutumwa bwiza.
Mu mpano Musenyeri Filipo Rukamba yahawe mu kumwifuriza Yubile Nziza yahawe ishusho ya Bikiramariya kuko asobanuye byinshi mu buzima bwa muntu ndetse banamugabira n'Inka.
Muri ibi birori kandi Musenyeri Filipo yahaye Isakaramentu ry'ugukomezwa abaseminari 20 babiteguriwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.