Seminari Nto ya Karubanda yizihije isabukuru y’imyaka 63 imaze ishinzwe, inishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2024–2025
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025, Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, yahimbaje Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha yiragije, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 63 imaze ibayeho. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Umuyobozi wa Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, agaruka ku byo bishimira muri uyu mwaka wa 2025, yavuze ko harimo iterambere mu mpano z’abanyeshuri, ibikorwa byo kuvugurura ishuri, gutsinda neza no gukora neza muri rusange.
Yagize ati “Turabigisha kugira ngo bamenye ubwenge, turabarera kugira ngo bagire uburere bwiza, tukanabarera kuri Roho. Abaseminari bafite impano zitandukanye zirimo kubyina bya Kinyarwanda n’izigezweho, kuvuga amazina y’inka, no mu mikino hari impano nyinshi nka Football na Volleyball.”
Avuga ku mitsindire y’abanyeshuri yavuze ko Seminari yaje ku isonga mu bigo by’Akarere ka Huye mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye. Ati “Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye twatsinze neza, tuza ku isonga mu mashuri y’Akarere ka Huye, ndetse banaduha igikombe twishimira. Muri PCB, abagize hagati ya 80–100% bari ku kigero cya 56%, mu ishami rya MCB bari kuri 50%, naho mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O’Level) abagize hagati ya 80–100% bageze kuri 78.6%.”
Yongeyeho ko gutsinda neza babikesha komisiyo ishinzwe kuganiriza abanyeshuri bashyizeho, ikabafasha mu mitegurire ya buri munsi. Mu bindi bishimira harimo n’ibikombe bya siporo, ati“Umwaka ushize twatwaye igikombe cya Memorial Rutsindura ndetse tubona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri mu gihugu cya Kenya.”
Ku mushinga w’ubufatanye n’ababyeyi witwa Seminari Icyeye, wakozwe mu rwego rwo kunoza isuku y’ishuri, yavuze ko bari bihaye imyaka ibiri yo gusasa amapave mu rugo rwa Seminari yose. Yashimiye Diyosezi ya Butare ku ruhare yagize mu kuvugurura uburiro bw’abana, aho ibikorwa byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 Frw.
Byiringiro Iyaremye Eme Serge, uhagarariye Abaseminari, mu izina rya bagenzi be, yashimiye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira uburyo bakomeje kubashyigikira mu myigire, cyane cyane mu kubaha ibikoresho by’ibanze bibafasha kwiga neza.
Egide Kayitasire, uhagarariye ababyeyi barerera muri Seminari, yavuze ko imitsindire myiza mu ishuri ry’abana babo ikomeje kubahesha ishema
Yagize ati “Bidutera ishema iyo tubona abaciye muri iri shuri bakora mu nzego zitandukanye, haba mu buzima bw’Ubutumwa cyangwa mu nzego za Leta. Bitwereka ko impamba bahakura ari iy’agaciro, bigatuma buri mubyeyi yifuza kuhaherera umwana.”
Uyu mubyeyi yagaragaje ko kandi hari indi mishinga y’ababyeyi yashyizwe mu bikorwa irimo imirindankuba, gusana ubwiherero, ibyumba byo kuraramo n’ibindi bakoze bitandukanye aboneraho gusaba abanyeshuri kubibyaza umusaruro binyuze mu gutsinda neza kurushaho.
Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yashimiye abayobozi b’ishuri, abarezi n’ababyeyi ku ruhare rukomeye bagira mu gutsindisha abana. Abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bazarenge ku rwego rw’akarere bagere ku rwego rw’igihugu.
Ati “Ndabashimira ko uyu mwaka Seminari Nto ya Karubanda yagize umwanya mwiza cyane ndetse iyobora Akarere dutuyemo iza ku isonga. Gusa turacyafite urugendo rurerure rwo kugera ku rwego rw’igihugu kuko n’abandi barabishobora. Birasaba gukora tubishyizeho umutima n’ubwenge, haba ku barezi, abanyeshuri n’abayobozi.
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba buri wese gukora atikoresheje agashyira umutima ku byo akora ati ‘’Nta kintu kigomba gukorwa bya nkore nikize, Niba ari ibikorwa utangiye gukora bishyiremo umutima wawe wose n’ubwenge bwose wibikora by’umuhango wigira icyo usiga inyuma ngo nzagikora ejo cyangwa ejo bundi.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis igaragaza ko kuri ubu harererwa abaseminari 503, hakorera abasaseridoti 8, abarimu bahoraho 21, abarimu basura (Visiteurs) 9, n’abakozi bunganira ishuri 34.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.