Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo iracyahanganye n’inzitizi nyinshi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, mu rugo rw’ababikira b’abadominikani (Soeurs Dominicaines Missionnaires d’Afrique) ruherereye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali, hasorejwe Inama y’iminsi ibiri ya Komisiyo y’Umuryango

Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo iracyahanganye n’inzitizi nyinshi
Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo iracyahanganye n’inzitizi nyinshi

Ni inama yitabiriwe n’abahuzabikorwa ba serivisi z’ubusugire bw’ingo baturutse muri za Diyosezi, abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’umuryango, ndetse n’abatoza b’abafasha b’ingo. Yateguwe hagamijwe kunoza no gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’imyaka itanu rya Komisiyo y’Umuryango.

Soeur Agnès Uwimana, Umuyobozi wa Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, watanze ishusho y’uko iyi serivisi ihagaze muri iki gihe. Yagarutse ku myaka isaga 40 bamaze, avuga ko babashije guherekeza ingo zirenga ibihumbi 20

Yavuze ko n'ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri icyuho gikomeye mu mubare w’abafasha b’ingo n’ubushobozi bwo kubahugura. Yongeraho ko mu mwaka wa 2025–2026 bateganya gukorana n’abantu barenga ibihumbi 200 bazamenyekanisha serivisi z’ubusugire bw’ingo mu gihugu hose, ariko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo serivisi zigerweho n’abazikeneye bose.

Ati “Uyu mwaka turifuza ko serivisi ziba hafi y’abazikenera, ndetse no kongera amahugurwa ku bazadufasha kugira ngo tubashe kugera ku musaruro wifuzwa.”

Bamwe mu batoza b’abafasha b’ingo bagaragaje imbogamizi bahura nazo ndetse bagaragaza n’icyo babona cyakorwa kugira ngo intego z’iyi Serivisi zigerweho.

Madamu Speciose Niyomukesha umutoza w’abafasha b’ingo mu Bitaro bya Murunda, yagaragaje ko kutabona abafasha b’ingo bahagije ari inzitizi ikomeye.

Ati ‘’kubona abafasha b’ingo ntabwo biba byoroshye kuko abenshi baba bashaka guhembwa, hari abacibwa intege bavuga ko ibyo barimo bidashoboka, kutagera ku musaruro wifuzwa bitewe no gukoresha abantu badafite ubushobozi bityo abigisha n’abigishwa bakavunika cyane cyane mu maparuwasi, hari aho iyi serivisi itakirwa ndetse igasuzugurwa igafatwa nkaho ntacyo imaze bigatuma umusaruro wifuzwa utagerwaho.’’

Nikuze Tirifina, umutoza w’abafasha b’ingo muri Diyosezi ya Gikongoro, we yavuze ko abagabo benshi batumva neza akamaro k’iyi serivisi, binatuma ititabirwa uko bikwiye. Yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ubushobozi bucye ndetse n’amahugurwa adahagije.

Ati ‘’ iyi serivisi ntabwo iratangira kwitabirwa cyane cyane abagabo ntabwo bakunze kubyumva. Ikibazo cy’ubushobozi bucye nacyo kigaragara muri serivisi yacu ni inzitizi, ndetse amahugurwa ahoraho y’abafasha b’ingo dufite mu bigo nderabuzima ntabwo ahagije, hakaba n’abantu bamwe mu nzego zitandukanye za Kiliziya bagombye kudufasha batarumva neza akamaro ka Serivisi yacu.’’

Agaruka kucyo abona cyakorwa yavuze ko habaho ubufatanye hagati y’abagize inzego za Kiliziya kuko byatuma bafatanya gukorera hamwe ubukangurambaga mu gufasha abatarumva akamaro ka serivisi y’ubusugire bw’ingo.

Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yibukije abitabiriye iyi Nama ko umuryango uri kwibasirwa n’ibibazo bifite imizi mu miterere mishya y’imibereho ya none, birimo ubushurashuzi, gatanya, imyumvire idahwitse ku mibanire y’abashakanye, ndetse n’ibindi bibazo birimo uburinganire butumvikanwaho n’ubutinganyi bushyira abana n’urubyiruko mu kaga.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko kandi abantu bose bakwiye kumva ko umuryango ugezweho uhanganye n’ibibazo bikomeye, bityo ko hakenewe ingamba zikomeye n’ubufatanye buhamye.

Agaruka ku ngamba abona bakwiye gufata kugira ngo bakomeze kujya mbere yagize ati‘’Twese dukeneye kumva ikibazo gihari n’akamaro ko gufata ingamba zikwiye bitewe n’uko ikibazo kimeze, ikindi ni ukurwanya ikibi gishaka kwataka umuryango.Mu muryango haratakwa kandi dukwiye kugira icyo dukora ntidutinye. Ni koko umuryango wugarijwe n’ibibazo twebwe tugomba kubyumva kurusha abandi.’’

Yakomeje avuga ko mu bibazo bagaragaje harimo n’ibisubizo bishobora kubafasha guhangana n’ibibazo mu kunoza Komisiyo y’umuryango. Ati’’ numvise bifite ukuntu bihuye na Sinode, hari ibintu nahise numva bimpuriye mu mutima nko guhura, gusangira umwete ntube umwete w’abantu bamwe, icya Kabiri ni ugusangira uburambe tugakunda kuvumba cyane mu maparuwasi yacu, ibigenda neza ibyo twagerageje bikanga n’ibindi. Ikindi ni ugutegura abantu bitegura gushyingirwa mu buryo bumwe ndetse no guharanira ko twese twaba abogezabutumwa nk’uko Sinode ibidusaba.’’

Muri iyi nama hanabaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Casimir Uwumukiza, wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango, na Padiri Fraterne Nahimana wo muri Diyosezi ya Nyundo Zone Pastorale Kibuye, ugiye gukomeza izo nshingano. Ni umuhango wayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose