Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Serivisi zirahari kandi ni ubuntu” RBC irasaba abagore n’abakobwa  kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Kanseri y’Inkondo y’Umura, umunsi wizihizwa buri mwaka hagamijwe gukangurira abagore n’abakobwa kwipimisha, gukingira no kuvura hakiri kare iyi ndwara. Kwizihiza uyu munsi byahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara ku kigo nderabuzima cya coru num

“Serivisi zirahari kandi ni ubuntu” RBC irasaba abagore n’abakobwa  kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare
“Serivisi zirahari kandi ni ubuntu” RBC irasaba abagore n’abakobwa  kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, barimo Dr. François Uwinkindi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura muri RBC, hamwe n’abashyitsi baturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bayobowe na Richard Freeman, Umuyobozi n’Umujyanama muri OMS, waje aturutse ku kicaro cy’uyu muryango i Genève mu Busuwisi, abafatanyabikorwa ba RBC ndetse n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu midugudu itandukanye mu murenge wa  Kimisagara hamwe n’abagore n’abakobwa baje kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura.

Dr. François Uwinkindi yavuze ko intego y’u Rwanda ari ukurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027, asobanura ko ibyo bishoboka mu gihe abaturage bose bafatanya mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukingira, gusuzuma no kuvura.

Yagize ati "Uyu munsi twahuriye hano ku kigo nderabuzima cya COR NUM kugira ngo dutangize ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu karere ka Nyarugenge. Ibi bijyana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura, wizihizwa buri mwaka ku itariki 17 Ugushyingo. U Rwanda twahize kugera ku ntego z’umuryango w’Abibumbye imyaka itatu iri mbere."

Dr. Uwinkindi yasobanuye ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bisaba ibikorwa bitatu by’ingenzi: gukingira abakobwa b’abangavu bageze ku myaka 12, aho u Rwanda rumaze kugera ku gipimo cya 90%, gisumba igipimo cy’isi; gusuzuma abagore n’abakobwa bafite imyaka 30–49 no kubavura aho bikenewe, aho serivisi zihari ku bigo nderabuzima byose ndetse no ku bitaro ku giciro gito cyangwa ubuntu; no gutanga ubuvuzi ku barwayi, aho abafite ibimenyetso bya kanseri bajyanwa ku bitaro bya kaminuza bafite abaganga b’inzobere n’ibikoresho bihagije.

Yongeyeho ati "Turifuza ko abaturarwanda bose babyumva, abagore bafite imyaka kuva kuri 30 kugeza kuri 49 bakaza gusuzumishwa kuko ubushobozi burahari, serivisi zirahari kandi ni ubuntu. Ntitwongere kubona umuntu urwaye kanseri yamurenze kubera kudahabwa  ubuvuzi hakiri kare. Iyo kanseri ibonetse hakiri kare irakira."

Dr.Uwinkindi yagaragaje kandi ko u Rwanda rumaze kugera ku ntego z’umuryango w’Abibumbye mu turere umunani, asobanura  ibanga ryakoreshejwe

Ati "Nta kindi ni ugukorana n’inzego zose. Udakoranye n’abajyanama b’ubuzima, imiryango itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, byagorana kugera kuri buri muturage. Amavuriro yose yashyizwe mu bikorwa, hari abaforomo bahuguriwe serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri, kandi abagore babagana bahabwa serivisi zinoze."

Richard Freeman, Umuyobozi Mukuru n’Umujyanama muri OMS, yashimye u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ruri mu bya mbere ku isi mu kurwanya Kanseri y'inkondo y'umura

Ati "U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza, rwashyizemo imbaraga nyinshi mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, kandi ubu ruri mu b’ibanze ku isi. Intambwe imaze guterwa, cyane cyane gukingira abana b’abangavu no gusuzuma abagore, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurandura iyi kanseri."

Nishyirembere Celeontine wo mu murengewa Kimisagara, ni umwe mu bagore bitabiriye gahunda yo kwipimisha kanseriy’inkondo y’umura, yasobanuye impamvu yitabiriye iyi gahunda yo kwipimisha

Yagize ati "Twebwe duturanye n’abajyanama b’ubuzima, batwandikiye batubwira ko tuzaza kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura. Twarabishakaga cyane kuko muri iki gihe umuntu ashaka kumenya uko ubuzima bwe buhagaze. Hari indwara nyinshi z’abagore, harimo kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere n’izindi. Ni byiza kwipimisha hakiri kare kugira ngo ube mu buzima bwiza."

Celeontine yongeyeho ko serivisi zo kwipimisha zinoze kandi ziboneka hafi y’abaturage, avuga ko "Turashimira ubuyobozi bwacu bwashyizeho serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri, cyane cyane iyi y’inkondo y’umura, zihendutse kandi zikorana na mitiwele."

Ku bijyanye n’imibare, RBC yerekanye ko u Rwanda rumaze kugera ku gipimo cya 90% mu gukingira abangavu, abagore basuzumishijwe bafite hagati ya 30–49 bagera ku 30% mu gihe intego ari ukugeraho 70% mu myaka ibiri iri imbere, kandi kanseri y’inkondo y’umura niyo iba ku isonga mu bibasira abagore aho abarwayi bashya bagera ku 700 buri mwaka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose