Sierra Leone : Mgr Tamba Arkiyepiskopi wa Freetown ahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubutinganyi bikomeje gukwira mu rubyiruko rw’Abanyasiyera Lewone.
Mu ijambo rye ryo gutangiza Umwaka wa Pasitorali wa 2025/2026 muri Arikidiyosezi ya Freetown, Mgr Edward Tamba Charles, Arkiyepiskopi wa Freetown, yavuze ko hari umuco mushya w’ibikorwa by’ubutinganyi cyangwa imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abahuje igitsina uri kugaragara mu bakirisitu, cyane cyane mu rubyiruko, kandi ko ari “ikibazo giteye impungenge mu ikenurabushyo rya Kiliziya muri iki gihugu.”
Nk'uko tubikesha urubuga rwa ACIAFRICA.ORG , Mgr Tamba yavuze ko ihinduka ry’imyumvire ku buzima bw’igitsina ryabaye mu myaka ya 1950 na 1960 ryakuyeho ishusho y’urukundo rw’umugabo n’umugore rukorerwa mu bwubahane n’ubutagatifu, rikajya rikorwa uko abantu babyumva, rimwe na rimwe banabikorera amafaranga(uburaya), ryaje no gutuma gukuramo inda bifatwa nk’uburenganzira bw’umugore bwo kwikiza inda atifuza. Ubu noneho ryageze no ku mibonano ikorwa n’abantu bahuje igitsina.
Uyu mwepiskopi yatanze ingero z’urubyiruko rwagiye ruhungira ku bapadiri, rubabwira uko rwageragejwe gushorwa mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abantu bahuje igitsina ariko rukabyanga.
Yibukije ko Kiliziya Gatolika, ishingiye ku nyandiko ntagatifu, itavuga rumwe n’ibikorwa by’abahuje igitsina, ibifata nk’“ibibi bikabije,” “bidahuye n’itegeko rya kamere,” kandi “bihabanye n’imyitwarire y’umuntu mu buryo bwa roho n’ubuzima,” kuko “bifunga igikorwa cy’igitsina ku mugisha wo gutanga ubuzima.”
Yagize ati “Abagabo babiri cyangwa abagore babiri ntibashobora kubyarana; ni umugabo n’umugore gusa bashobora gutanga ubuzima.”
Mgr Tamba yanashimangiye ko ari ngombwa ko abapadiri bose bayobora amashami ya pasitorali bigisha abakirisitu, cyane cyane urubyiruko, kuri iyi nyigisho, kugira ngo bafashe kubungabunga ugushyingirwa k’ukuri hagati y’umugabo n’umugore biyemeje kubyara no gushinga umuryango wabo.
Ku rundi ruhande, Mgr Tamba Charles yagaragaje impungenge zikomeye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, cyane cyane “kush” na “tramadol,” bikomeje gukwirakwira mu gihugu. Yavuze ko urubyiruko rwinshi “rupfira mu mihanda nk’ibisimba,” ashimira inzego z’umutekano zafashe ingamba zo guca iryo shyano.
Yasabye ko gahunda zirambye zigamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko zashyirwaho, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abana n’urubyiruko rw’igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.