Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Sindi umunyapolitiki, mvuga ubutumwa bw’Ivanjili.” Papa Leo XIV

Mu gihe yari mu ndege yerekeza muri Alijeriya, kuri uyu wa 13 Mata 2026, Papa Leo XIV yatangaje ko adashaka kwinjira mu mpaka za politiki, ahubwo ko intego ye ari ukwamamaza ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge bushingiye ku Ivanjili.

“Sindi umunyapolitiki, mvuga ubutumwa bw’Ivanjili.” Papa Leo XIV
“Sindi umunyapolitiki, mvuga ubutumwa bw’Ivanjili.” Papa Leo XIV

Ibi yabivuze asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku magambo yamunenze yavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Papa yavuze ko atiyumva nk’umunyapolitiki, ati “Sindi umunyapolitiki kandi sinshaka kujya mu mpaka za politiki. Ndi hano kugira ngo mvuge ubutumwa bw’Ivanjili.”

Yakomeje ashimangira ko atazahwema kwamagana intambara no gushishikariza amahoro, ati “Nzahora mvuga nshikamye ndwanya intambara, nshaka guteza imbere amahoro, ibiganiro n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”

Papa Leo XIV kandi yavuze ko abantu benshi bakomeje kubabara kubera intambara, bityo ko ari ngombwa ko hari abahaguruka bakavuga ko hari indi nzira ishoboka.

Yagize ati “Abantu benshi barababara, ubuzima bwinshi bw’inzirakarengane bwaratakaye. Ni ngombwa ko hagira uhaguruka akavuga ko hari inzira nziza irenze intambara.”

Yongeye gusaba abayobozi b’isi yose gushyira imbere ubwiyunge, agira ati “Reka turangize intambara duteze imbere amahoro n’ubwiyunge.”

Mu gusubiza umunyamakuru wamubajije niba adatinya igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Papa yasobanuye ko nta bwoba afite bwo kuvuga ukuri ku butumwa bw’Ivanjili.

Ati “Nta bwoba mfite bwo kuvuga ubutumwa bw’Ivanjili n’ijwi riranguruye. Icyo ni cyo Kiliziya ihamagariwe gukora.”

Yongeyeho ko Kiliziya idakora nka politiki mpuzamahanga, ahubwo igamije kuba umuhuza w’amahoro.

Papa Leo XIV yavuze ko uru rugendo rwe muri Afurika rufite umwihariko, kuko ari rumwe mu ngendo ze za mbere kuva yaba Papa. Yagaragaje ko yishimiye gusura igihugu cyavukiyemo Mutagatifu Augustine, uvugwa nk’umuhuza ukomeye mu biganiro by’amadini.

Ni mu gihe kandi Papa akigera muri Alijeriya mu murwa mukuru Algiers, yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Nyuma yo kwakirwa, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida, mbere yo kujya ku rwibutso rwa Maqam Echahid, aho yatangiriye ibikorwa bye muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose