“Sinifuza impaka na Trump, ariko nzakomeza kuzamura ijwi namagana intambara ” Papa Lewo wa XIV
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege yerekeza muri Algeria, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko adafite umugambi wo kujya mu mpaka na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ariko ko azakomeza kuzamura ijwi rye yamagana intambara n’akarengane bibera hirya no hino ku isi.
Ibi yabivuze mu gihe yakomeje kunenga intambara Amerika igiramo uruhare muri Iran, ayita “itakwihanganirwa,” anasaba ubuyobozi bwa Amerika gushaka ubundi buryo bw’amahoro bwo kuyihagarika.
perezida Trump nawe yari yanenze uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, amushinja “kuba adakomeye mu bya politiki mpuzamahanga no mu kurwanya ibyaha,” ndetse anavuga ko atari mu bamushyigikiye. Yanavuze kandi ko kuba Papa Leo yaratorewe kuyobora Kiliziya Gatolika bifitanye isano n’uko ari Umunyamerika, agira ati“Iyo ntaba ndi muri White House, Papa Leo ntiyari kuba ari i Vatikani.”
Mu gusubiza ayo magambo, Papa Leo XIV yavuze ko atifuza kujya mu makimbirane n'impaka na Trump, ahubwo ko intego ye ari uguharanira amahoro no kuvugira abatabasha kwivugira.
Yagize ati“Sinshaka kujya mu mpaka na Trump. Hari abantu benshi bapfa bazira ubusa ku isi, kandi ntekereza ko igihe kigeze ngo hagire ugaragaza ko hari indi nzira nziza yo gukemura ibyo bibazo.”
Papa Leo XIV, uri mu ruzinduko rw’iminsi isaga 10 ku mugabane wa Afurika, yagaragaje ko adafite ubwoba bwo kuvuga ukuri, nubwo yaba anenga ubutegetsi bukomeye ku isi.
Yagize ati“Ntabwo ndi umunyapolitiki, ndi intumwa y’amahoro. Sinatinya ubutegetsi bwa Trump, kandi sinatinya kwamamaza Inkuru Nziza, kuko ari yo nshingano yanjye n’iya Kiliziya.”
Yakomeje ashimangira ko Kiliziya Gatolika izakomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira, cyane cyane mu bihe by’intambara n’amakimbirane, aho ihamagarira amahanga gushaka ibisubizo birambye bishingiye ku mahoro n’ubutabera
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.