Soeur Nicole IYO-KOUNDOU yashyinguwe muri Diyosezi ya Byumba
Soeur Nicole IYO-KOUNDOU wo mu muryango w'Abadominikani b'Abogezabutumwa ba Afurika, witabye Imana kuwa 23 Nzeri 2025, azize uburwayi, yashyinguwe kuri uyu wa 27 Nzeri 2025 mu irimbi ry’ababikira ry’uyu muryango riri i Byumba.
Umuhango wo guherekeza no gusabira Soeur Nicole IYO-KOUNDOU, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Papias Musengamana akikijwe n’abapadiri benshi bari batabaye umuryango w'Abadominikani b'Abogezabutumwa ba Afurika.
Ati "yari umuntu muhura ukabona yishimye, kandi ukabona ko ibyishimo bye ashaka kubisangiza abandi. Mu bihugu byinshi yakoreye mo ubutumwa, haba mu Rwanda, muri Congo, Côte d'Ivoire n'ahandi yahoraga yishimye."
Mu nyigisho ya Musenyeri Papias Musengamana yavuze ko Soeur Nicole IYO-KOUNDOU wo mu muryango w'Abadominikani b'Abogezabutumwa ba Afurika, Yabaye umubikira uzi gusabana, kandi uhorana ibyishimo.
Yakomeje ati"Hahirwa abacyeye ku mutima: burya umutima udacyeye uba ugowe, Umubikira, umusaserdoti n'abandi twese turi intumwa zo kugaragaza ibyishimo bituruka ku Ivanjiri."
Umwepiskopi wa Byumba yahumurije umuryango, abavandimwe ndetse n’abakundaga Mama Nicole.
Ati"Utuvuyemo twamukundaga kandi twari tumufiteho imishinga biratubabaza ariko bifite icyo bivuze, uwacu utuvuyemo aho agiye arushaho kudukunda. Mubonye umuvugizi mu ijuru, iruhande rw'Imana, azabasabira, adusabire kugira ngo twese turusheho kumva ko tugomba kuba abahamya ba Kristu kandi abahamya b'ibyishimo bikomoka ku Ivanjiri."
Ibi Musnyeri Papias yavuze byaranze Mama Nicole kandi yabihurijeho n’abandi batanze ubuhamya ku Buzima bwe, haba mu bo mu muryango we n'ababikira babanaga, bavuze ko Soeur Nicole yari umubikira wahoranaga ibyishimo kandi agakunda ubutumwa bwe. Bavuga ko batazigera bamwibagirwa mu muryango w'Abadominikani b'Abogezabutumwa ba Afurika, bitewe no kuba yari umuntu warangwaga n’urukundo, akanyamuneza, akaba inyangamugayo kandi agakunda abantu. Bavuze ko yari afite ubushobozi n’ubushake bwo gutangira imishinga mishya, agakunda urubyiruko ndetse numuryango wAbadominikani.
Soeur Nicole yaranzwe n’ubutumwa bunyuranye aho mu 1992-1994 yari umwalimu w’abakateshisiti, mu Centre Jean XXIII i Bangui, aho yanateguraga igitabo igitabo cyigihugu cyabakatekisiti. Mu 1993 Yitabiriye inama rusange ya mbere yumuryango wAbadominikani, ahabwa inshingano zo kuba umwanditsi. Mu 1999 Yatangije urubyiruko rwo muri RCA mu mahugurwa ya NDARA, ashingiye ku bunararibonye yari yarakuye mu Rwanda no mu Burundi. Mu 2000-2004, Yabaye umuyobozi wumuryango i Bangui, anigisha mu Iseminari Nkuru ya St Marc i Bangui amasomo ya Logique, Epistémologie nAmateka ya Filosofiya.
Yize amashuri abanza nayisumbuye, mu 1986 atsinda ikiciro cya kabiri cya Leta mu rwego rwUbukungu (BAC) muri Lycée Pie XII i Bangui. Nyuma yaho, yakomereke kwiga muri Afurika no hanze yayo, Abona diplôme yindashyikirwa mu Catechèse i Butare (1992), akomereza mu masomo ya Teoloji ya Bibiliya no mu Kigiriki, asoreza amasomo yikirenga (Maitrise) muri Filosofiya i Abidjan (1999).
Soeur Nicole IYO-KOUNDOU, Yavukiye i Bangui tariki ya 12 Ugushyingo 1963, avukira ku babyeyi be; Gilbert IYO na Henriette Yoondami. Yabatijwe kuri Noheri y’umwaka yavutsemo muri Paruwasi St Michel ya Bangui. Ku myaka ye 9 nibwo yahawe Ukaristiya ya Mbere.
yahawe Ukaristiya ya mbere, naho mu 1986 nibwo yakomejwe muri Paruwasi St Matthias.
Mu 2001, Yitabiriye inama ya mbere mpuzamahanga yumuryango wAbadominikani yabereye i Manille, muri Philippines. Mu 2002, Yoherejwe i Guinea-Bissau mu nama yiga ku muryango nyafurika. Agarutse agirwa umunyamuryango wakanama kabepiskopi gashinzwe guteza imbere umugore wo muri Centrafrique, kugeza mu 2007. Yagize uruhare mu kurera abashaka kuba Abadominikani, kuko icyo gihe bari bataragera i Bangui, akanatanga ibiganiro kuri Radio Maria Bangui. Mu 2004-2007, Yigishije muri Lycée St Charles i RCA. Mu 2007-2008, I Dondi muri RDC, yabaye umuyobozi wumitungo wakarere, n’umwarimu mu ishuri ryisumbuye St Comboni, ndetse n’umugabuzi w’Ukaristiya ku barwayi nabasaza. Mu 2008-2009, I Mbata (RCA), yigishije mu ishuri ryigisha ubumenyi n'imyuga yabakobwa, akabafasha no mu kigo cy'abakobwa bacumbikirwaga.
Soeur Nicole, yaje kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, Kuwa 16 Nzeri 1987 yinjira mu muryango w'Abadominikani b'Abogezabutumwa ba Afurika i Byumba. Amasezerano ya Mbere yayakoze kuwa 10 Kamena 1990 muri Katedarali ya Byumba, amasezerano ya burundu ayakorera i Bangui mu 1996.
Mu 2010-2013, Yabaye mu muryango w’Abadominikani mu rugo ruri ku Irebero mu Rwanda, yigisha muri Philosophicum ya Kabgayi. 2013-2014, Yabaye i Dondi (RDC), yigisha mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza amasomo ya Filosofiya. Mu 2014-2024, Yabaye mu miryango ibiri; i Mbata (RCA), aho yigishaga mu ishuri ry'incuke n'iryisumbuye na i Bangui, aho yigishaga kandi akagira uruhare mu kwigisha abapostatini bAbakapusini ba Boar. Mu 2024-2025, Yabaye Umuyobozi w’ungirije waba Novices i Byumba. Hagati ya Mutarama na Werurwe 2025, yigishije aba Novices b’abadominikani i Goma muri RDC. Agarutse i Byumba, yigishije Igifaransa abaseminari bo muri Tanzaniya. Yarangije ubutumwa bwe ku 31 Kanama kugeza 06 Nzeri 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.