Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzania: Abapadiri n'abadiyakoni bashya basabwe kuba intangarugero nziza z'abemera no kwicisha bugufi

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Mtwara muri Tanzania, Musenyeri Titus Joseph Mdoe, yasabye abapadiri batatu n'abadiyakoni babiri bashya kuba intangarugero nziza mu mibereho no mu murimo wabo, bagaharanira kuba abahamya nyabo ba Yezu Kristu.

Tanzania: Abapadiri n'abadiyakoni bashya basabwe kuba intangarugero nziza z'abemera no kwicisha bugufi
Tanzania: Abapadiri n'abadiyakoni bashya basabwe kuba intangarugero nziza z'abemera no kwicisha bugufi

Ubu butumwa yabutanze ku wa 7 Nyakanga 2026, mu gitambo cya Misa cyo gutanga Isakaramentu ry'Ubusaseridoti n'iry'Ubudiyakoni cyabereye muri Paruwasi ya Bikira Mariya Umufasha w'Abakristu ya Ndada, iri muri Diyosezi ya Mtwara.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Mdoe yibukije abo yari agiye guha amasakaramentu ko bahamagawe kugira ngo bayobore, bakorere kandi bigishe umuryango w'Imana, abasaba kubikora barangwa n'ubwicishe bugufi n'ubuzima buboneye.

Yagize ati "Mwebwe mwatoranyijwe by'umwihariko kugira ngo muyobore, mukorere kandi mwigishe umuryango w'Imana, mufite inshingano zikomeye. Mujye muba aba mbere mu gutanga urugero rwiza. Mubere abantu indorerwamo, mube urumuri n'umunyu hagati y'abemera. Mube intangarugero nziza."

Yakomeje abasaba gukomeza gushinga ubuzima bwabo ku isengesho, arivuga nk'inkingi ikomeye y'umuhamagaro wabo, anaburira ko bazahura n'ibigeragezo byinshi bishobora kubatesha umurongo nibaramuka batagumye hafi y'Imana.

Yagize ati "Hari abanzi benshi badukikije bameze nk'amasega, bashaka kudutandukanya n'inshingano twahawe. Iyo umuntu adakomeje ubuzima bw'isengesho, atakaza ubushishozi n'ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikwiye, bityo akavuga cyangwa agakora ibidahuje n'icyubahiro cy'umukozi wa Kristu."

Musenyeri Mdoe yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye bishobora gusenya umurimo wa padiri cyangwa umudiyakoni ari ubwibone, asobanura ko butuma umuntu atakaza ubwenge n'ubushishozi.

Yagize ati "Ubwibone n'agasuzuguro bijyana nk'abavandimwe. Nimubyakira mu buzima bwanyu, bizabasenya. Umuti wabyo ni isengesho."

Yanaburiye abo bahawe amasakaramentu kwirinda gukoresha inzoga mu buryo bukabije. Yavuze ko inzoga ubwazo atari mbi, ariko ko kutazigabanya bishobora gutuma umuntu agwa mu bindi byaha bikomeye.

Yagize ati "Ikintu cyose kigira urugero rwacyo. N'icyaba ari cyiza, iyo gikoreshejwe birenze urugero gishobora guteza ibibazo bikomeye."

Yongeyeho ko ubusinzi bushobora gukingurira umuntu amarembo y'ibindi byaha birimo n'ubusambanyi, ashimangira ko ibyo byose bibangamira ubutungane n'ubudahemuka mu murimo wa gishumba.

Musenyeri wa Mtwara yanaburiye abapadiri n'abadiyakoni bashya kwirinda gukunda amafaranga n'imitungo, avuga ko umuhamagaro wabo usaba kubaho mu bukene bwo mu mutima, kwicisha bugufi no kutizirika ku by'isi.

Yagize ati "Twahamagariwe kubaho mu bukene bwo mu mutima, mu bwicishe bugufi no mu kudashyira umutima ku mitungo. Guhora wiruka inyuma y'ubutunzi bishobora kukubuza gusohoza neza inshingano zawe z'ubushumba."

Yaboneyeho no kubibutsa kutararikira imyanya y'ubuyobozi itarabagenewe, ahubwo ko bakwiye gukorera aho bashyizwe mu budahemuka no kwihangana.

Yagize ati "Niba uri umupadiri wungirije muri paruwasi, ntukifuze umwanya wa padiri mukuru igihe cyawe kitaragera. Menya imbibi z'inshingano zawe kandi uzisohoze neza. Uwo mwanya ntuzawugeraho binyuze mu kwiyamamaza, kubeshya cyangwa gushaka icyubahiro cyawe bwite. Wibuke ko twahamagariwe kwicisha bugufi."

Mu gusoza inyigisho ye, Musenyeri Mdoe yasabye abo Bapadiri n’abadiyakoni bashya kwakira umuhamagaro wabo nk'ubuzima bwo kwitanga no gukorera Imana n'abantu babitewe n'urukundo.

Yagize ati "Ubuzima bw'umuhamagaro n'umurimo twahawe ni ubuzima bwo kwitanga. Mukunde umuhamagaro mwinjiyemo, mukore umurimo wanyu mubikunze kandi muhore mushaka kunezeza abandi. Nimubikora mutyo, muzahorana ubumwe na Kristu kandi muzahora mutsinda."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose