Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzania: Iby’ingenzi ku buzima bwa Karidinali Polycarp Pengo witabye Imana ku myaka 81

Polycarp Karidinali Pengo wo mu gihugu cya Tanzania yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 20226, i Dar es Salaam, afite imyaka 81 y’amavuko. Yaguye mu bitaro bya Jakaya Kikwete Cardiac Institute, aho yari amaze iminsi avurirwa.

Tanzania: Iby’ingenzi ku buzima bwa Karidinali Polycarp Pengo witabye Imana ku myaka 81
Tanzania: Iby’ingenzi ku buzima bwa Karidinali Polycarp Pengo witabye Imana ku myaka 81

Yabaye Arikiyepiskopi wa Dar es Salaam mu gihe cy’imyaka hafi mirongo itatu, agira uruhare rukomeye mu gutuma Kiliziya Gatolika iba inkingi y’ubumwe n’icyizere mu bihe by’impinduka zikomeye mu mibereho n’imibanire byaranze Tanzaniya. Yamenyekanye nk’umushumba waharaniraga ubutabera n’amahoro, akanarwanya ivangura rishingiye ku moko.

Yari amaze imyaka igera kuri 55 ari umupadiri, na 42 ari umwepiskopi. Byari biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tarki 21 yagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 amaze agizwe Karidinali.

Karidinali Pengo yavukiye ku wa 5 Kanama 1944 muri paruwasi ya Mwazye, muri Diyosezi ya Sumbawanga muri Tanzania. Amashuri abanza yayize hagati ya 1953 na 1956, akomereza mu iseminari nto ya Karema (1957–1959), nyuma ajya mu iseminari ya Kaengesa kugeza mu 1964 asoza ayisumbuye.

Mu 1965 yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Kipalapala, aho yize Filozofiya (1965–1967) na Tewolojiya (1968–1971). Yahawe Ubusaseridoti ku wa 20 Kamena 1971 muri Diyosezi ya Sumbawanga. Nyuma y’imyaka ibiri ari umunyamabanga w’umwepiskopi, yagiye i Roma kwiga Tewolojiya muri Kaminuza ya Pontifical Lateran University (1973–1977), ahakura impamyabumenyi.

Agarutse mu gihugu cye, yigishije mu Iseminari Nkuru ya Kipalapala, mbere yo kugirwa umuyobozi wa mbere w’Iseminari Nkuru ya Segerea (1978–1983).

Ku wa 11 Ugushyingo 1983, yagizwe Umwepiskopi wa Nachingwea na Papa Yohani Pawulo wa II, ahabwa Ubwepiskopi ku wa 6 Mutarama 1984 i Roma. Mu 1986 yimuriwe kuyobora Diyosezi nshya ya Tunduru-Masasi.

Ku wa 22 Mutarama 1990 yagizwe Arikiyepiskopi wungirije wa Dar es Salaam, aza gusimbura ku mugaragaro Karidinali Rugambwa ku wa 22 Nyakanga 1992.

Mu 1998, mu nama y’abakaridinali yabaye ku wa 21 Gashyantare, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Karidinali wa Kiliziya Gatolika, ahabwa izina rya Notre-Dame de La Salette.

Karidinali Pengo yitabiriye Konkilave ya Mata 2005 yatorewemo Papa Benedict XVI, ndetse n’iya Werurwe 2013 yatorewemo Papa Francis.

Mu 2007 yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM), umwanya yagumyeho kugeza mu 2009. Yagize kandi uruhare mu nama zitandukanye za Sinodi y’Abepiskopi, anashyirwa mu Nama y’Abakaridinali ishinzwe kwiga ibibazo by’imiyoborere n’ubukungu bwa Vatikani.

Mu 2006 yatangije ku rwego rwa diyosezi igikorwa cyo gutangiza inzira yo kugena ko Julius Nyerere, umwe mu bashinze Tanzaniya ya none, yakwitwa Umuhire.

Ku wa 15 Kanama 2019, yeguye ku buyobozi bwa Arikidiyosezi ya Dar es Salaam.

Karidinali Polycarp Pengo azashyingurwa ku wa 28 Gashyantare saa yine za mu gitondo (10h00) muri Pugu Pilgrimage Centre i Dar es Salaam.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose