Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzania : Mgr Massawe, Arikiyepiskopi wa Arusha yahamagariye abantu kudacira imanza abashakanye babuze urubyaro, anenga imyumvire ikigaragara muri sosiyete aho akenshi umugore ari we ushinjwa kubura urubyaro

Arikiyepiskopi Isaac Amani Massawe wa Arkidiyosezi Gatolika ya Arusha muri Tanzaniya yasabye abakirisitu n’abaturage muri rusange kugaragariza impuhwe, icyubahiro n’ubwubahane abashakanye badafite abana, aburira ku myitwarire irimo kwishyira hejuru no gucira abandi imanza igaragara mu miryango no mu muryango mugari.

Tanzania : Mgr Massawe, Arikiyepiskopi wa Arusha yahamagariye abantu kudacira imanza abashakanye babuze urubyaro, anenga  imyumvire ikigaragara muri sosiyete aho akenshi umugore ari we ushinjwa kubura urubyaro
Tanzania : Mgr Massawe, Arikiyepiskopi wa Arusha yahamagariye abantu kudacira imanza abashakanye babuze urubyaro, anenga imyumvire ikigaragara muri sosiyete aho akenshi umugore ari we ushinjwa kubura urubyaro

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama, mu nyigisho yatanze muri Misa Ntagatifu yo gufungura ku mugaragaro ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya St. Joseph Moscati, riherereye muri Arkidiyosezi ayoboye. Yashimangiye ko abana ari impano ituruka ku Mana, kandi ko badakwiye gukoreshwa nk’urugero rwo gupima agaciro k’umuntu cyangwa kumwiboneramo uburenganzira bwo gusuzugura abandi.

Yagize ati“Nimufungure amaso, mureke gusuzugura abadafite abana.” Yasabye abakirisitu kwisuzuma ku myitwarire yabo ku bashakanye badafite urubyaro.

Yakomeje agira ati “Ntimusuzugure mugenzi wanyu kuko mufite imigisha; wowe ushobora kuba muzima undi arwaye. Ntimumwitegereze cyane mwumve ko yavumwe.”

Agaruka ku nkuru yo muri Bibiliya ya Hana, nyina wa Samweli, Arikiyepiskopi Amani yibukije ko kubura urubyaro atari icyaha cyangwa intege nke z’umuntu. Yagize ati “Hana yasuzuguwe kandi aratukwa kuko atari afite umwana, nyamara ubwe nta bushobozi yari afite bwo kwibyarira.”

Yashimangiye ububasha bw’Imana ku buzima n’ibiba ku muntu, avuga ko “Imana ni Yo itanga ubuzima. Ni Yo iha abana abagore bari ingumba, igashyira hejuru abakene, ikamanura abibona. Imana ni Yo itegura byose. Ni yo mpamvu tugomba kuyiringira no kuyishingikirizaho ubudahemuka bwacu.”

Yakomeje yibutsa ko mu gihe cy’Imana, Hana yaje guhabwa Samweli, wabaye umuntu w’ingenzi mu mateka ya Isirayeli. Yagize ati “Samweli yabaye umuhanuzi washyize iherezo ku gihe cy’abacamanza, atangiza ubwami bwa Isirayeli, ndetse animikira Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli.”

Arikiyepiskopi Amani yavuze ko kuri Hana twigiraho ukwizera gukomeye, anashishikariza abakirisitu kwigira ku mugabo wa Hana witwaga Elikana, utigeze atererana umugore we cyangwa ngo amushinje kubura urubyaro. Yashimangiye ko ubudahemuka mu bashakanye butagomba gushingira ku kuba bafite abana cyangwa batabafite, asobanura ko “urukundo rwa Elikana rwagumyeho kuko yari azi utanga abana: ari Imana. Ntiyigeze atererana umugore we kubera kubura urubyaro.”

Uyu mushumba w’imyaka 74 yanenze imyumvire ikigaragara muri sosiyete aho akenshi umugore ari we ushinjwa kubura urubyaro. Yagize ati“Mu bihe byinshi, iyo umugore adafite abana, ni nde ushinjwa? Abantu batangira kumunenga no kumusuzugura, bavuga ko nta cyo amaze.”

Yakomeje agira ati“Akenshi umugore arirukanwa bati ‘subira iwanyu, ngiye gushaka undi uzambyarira.’ Ariko Elikana ntiyabikoze. Kuri we twigiraho ubudahemuka.”

Muri iyo nyigisho yo ku wa 12 Mutarama, Arikiyepiskopi Amani yanakiriye ku mugaragaro ifungurwa ry’iryo shuri rishya ry’abahungu, avuga ko Arkidiyosezi ya Arusha yari imaze igihe yifuza kugira “ahantu ho kurera no gutoza abana b’abahungu.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose