Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzania: Nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa, Papa Leo XIV yagennye Myr Kibozi kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo

Papa Leo XIV yashyizeho Umwepiskopi Wungirije wa Arikidiyosezi ya Dodoma muri Tanzaniya, Myr Wilbroad Henry Kibozi, ngo abe Umuyobozi w’Agateganyo (Apostolic Administrator) wa Diyosezi ya Kondoa, nyuma y’urupfu rwa Myr Bernardin Francis Mfumbusa witabye Imana ku wa 14 Mata.

Tanzania:  Nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa, Papa Leo XIV yagennye Myr Kibozi kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo
Tanzania: Nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa, Papa Leo XIV yagennye Myr Kibozi kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo

Iri tangazo ryasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, mu gihe cy’Igitambo cya Misa cyo gushyingura nyakwigendera, cyabereye mu mujyi wa Dodoma, aho yari arimo kwivuriza mu bitaro bya Benjamin Mkapa mbere yo kwitaba Imana.

Myr Bernardin Francis Mfumbusa yavukiye i Arusha muri Tanzaniya ku wa 1 Mata 1962. Yahawe Ubupadiri ku wa 14 Kamena 1992, akorera Diyosezi ya Dodoma nyuma yo gusoza amasomo ya filozofiya na tewolojiya. Mu murimo we, yakoze inshingano zitandukanye zirimo ubusaseridoti mu maparuwasi, uburezi n’imiyoborere ya diyosezi.

Ku wa 12 Werurwe 2011, Papa Benedigito XVI yamugize Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi nshya ya Kondoa. Yahawe Ubwepiskopi ku wa 15 Gicurasi 2011 muri Katedarali ya Roho Mutagatifu i Kondoa. Kuva icyo gihe, yakomeje kuyobora iyo diyosezi nk’umushumba wayo.

Myr Mfumbusa azwi cyane kandi kubera uruhare yagize mu guteza imbere itumanaho rya Kiliziya muri Afurika, cyane cyane mu Nama y’Abepiskopi ku rwego rwa Afurika ishinzwe itumanaho (CEPACS), aho yari Perezida.

Mu mashusho yasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzaniya (TEC), Padiri Charles Kitima, yavuze ko urupfu rwa Musenyeri Mfumbusa rwaje rutunguranye, nubwo yari asanzwe arimo kwivuriza, kuko yagize ikibazo cy’umutima cyatumye ubuzima bwe burushaho kumera nabi.

Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi, washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo wa Diyosezi ya Kondoa, yavukiye muri Tanzaniya muri Mata 1973. Yahawe Ubupadiri muri Nyakanga 2010, nyuma yo kwiga mu maseminari makuru ya Ntungamo (Diyosezi ya Bukoba) na Kipalapala (Arikidiyosezi ya Tabora).

Mu buzima bwe bw’ubusaseridoti, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Padiri Wungirije muri Paruwasi ya Lumuma, Umuyobozi w’iyamamazabutumwa mu byerekeye abahamagarirwa ubusaseridoti muri Arikidiyosezi ya Dodoma, ndetse n’umwigisha w’iyobokamana mu nzu y’abari mu masomo ya Kiliziya i Livorno mu Butaliyani.

Yagizwe Umwepiskopi Wungirije wa Dodoma ku wa 12 Gashyantare 2024, maze ahabwa Ubwepiskopi ku wa 12 Gicurasi uwo mwaka.

Musenyeri Kibozi yize kandi muri Kaminuza ya Tewolojiya yo mu Butaliyani rwagati i Florence, aho yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (Licentiate na Doctorat) mu Tewolojiya y’inyigisho (Dogmatic Theology).

Agiye kuyobora by’agateganyo Diyosezi ya Kondoa ifite ubuso bungana na kilometero kare 13,210, akazayifasha gukomeza umurongo w’iyogezabutumwa n’imiyoborere myiza mu gihe hagitegerejwe umushumba mushya uzayiyobora burundu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose