Tanzania: Papa Lewo wa XIV yagize Padiri Mpwaji Umwepiskopi Wungirije wa Dar es Salaam
Nyirubutungane Papa Lewo wa XIV yagennye Padiri Vincent Lawrence Mpwaji, wari umunyababanga Mukuru (Chancellor) wa Arkidiyosezi Gatolika ya Dar es Salaam muri Tanzania, kuba Umwepiskopi Wungirije.
Ibi byatangajwe na Vatican ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga, rinamugenera Intebe y'Ubwepiskopi y'icyubahiro.
Mbere yo kugirwa Umwepiskopi Wungirije, Padiri Vincent Lawrence Mpwaji, kuva mu 2021 yari Umunyamabanga Mukuru wa Arkidiyosezi ya Dar es Salaam. Yanakoreraga umurimo wa gisaserdoti muri Paruwasi Katedrali ya Mutagatifu Yozefu yo muri iyo Arkidiyosezi.
Padiri Mpwaji yavukiye muri Diyosezi ya Morogoro muri Tanzania muri Kamena 1978. Yize Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Antoni wa Padua i Ntungamo, muri Diyosezi ya Bukoba, nyuma akomereza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Segerea, mu Mujyi wa Dar es Salaam. Yahawe Ubupadiri muri Nyakanga 2008.
Nyuma yo guhabwa Isakaramentu ry'Ubupadiri, yakoreye Arkidiyosezi ya Dar es Salaam mu nshingano zitandukanye zirimo kuba Umunyamabanga wa Diyosezi, Umunyamabanga ushinzwe Uburezi ndetse n'Umwanditsi w'Urukiko rwa Kiliziya, hagati ya 2008 na 2011.
Nyuma yaje gukomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian i Roma, aho yakuye Impamyabumenyi y'Ikirenga muri Tewolojiya y'Inyigisho-shingiro z'Ukwemera (Dogmatic Theology). Agarutse muri Tanzania, yakomeje umurimo wa gisaserdoti ndetse n'inshingano z'ubuyobozi muri Arkidiyosezi ya Dar es Salaam. Yanabaye umwe mu bagize Komite ishinzwe imishinga ya Diyosezi, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru (Chancellor) mu 2021.
Nyuma yo guhabwa Ubwepiskopi, Musenyeri Vincent Lawrence Mpwaji azifatanya na Musenyeri Henry Mchamungu mu kunganira Arkiyepisikopi Jude Thaddaeus Ruwa'ichi mu kwita ku bikorwa by'iyogezabutumwa no kuyobora Arkidiyosezi ya Dar es Salaam.
Imibare ya Vatican yo mu 2025 igaragaza ko Arkidiyosezi ya Dar es Salaam ifite abakristu Gatolika bagera kuri miliyoni 1.8, bari muri paruwasi 147.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.